RFL
Kigali

Cathia Uwamahoro nyuma y’amasaha 26 akina Cricket yanditswe muri ’Guinness de Records’-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/02/2017 11:12
8


Umunyarwandakazi Uwamahoro Cathia, ukina Cricket yanditse amateka atarakorwa n’undi mugore wese nyuma yo kumara amasaha 26 aterwa udupira (batting) ataruhutse, ibintu byatumye ahita ashyirwa mu gitabo cy’abakoze ibintu bidasanzwe ku Isi, Guinness World Record.



Uwamahoro Cathia w’imyaka 23 yatangiye urugamba rwo guca agahigo kuwa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2017 saa mbili za mu gitondo (08h00’) arusoza kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 18 Gashyantare 2017 saa yine za mu gitondo n’iminota umunani (10h8’), aho yakiniraga muri Petit Stade i Remera aterwa udupira n’abantu b’ingeri zose harimo n’umubyeyi we umubyara.

REBA AMAFOTO UBWO UWAMAHORO CATHIA YATSINDAGA:

Cathia

Cathia atera udupira bamwohorereje

cathiaBugingo Emmanuel umuyobozi wa Siporo muri Minispoc aterera agapira CathiaCathiaUmubyeyi wa Cathia aterera agapira umukobwa weCathiaCathiaAbafana bari bashungereye mu minota ya nyuma batera imbaraga CathiaCathiaByari ibyishimo ku muryango ubwo yamaraga gutsindaCathiaYahise ajya gushimira Bugingo Emmanuel umuyobozi wa Siporo muri MinispocCathiaIbyishimo bijya bitera amarira...CathiaIdarapo ry'igihugu ryongeye kuzamuka muri CricketCathiaCathia Uwamahoro aganira n'abaje kureberera Guiness de Records', umubyeyi we na we yari amuri hafi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Yarahanganye nande?!!!! Ibi bintu nta sens yabyo
  • umusomyi7 years ago
    Yego mukobwa mwiza toute mes felicitation
  • yves7 years ago
    26hrs ? Ni igihangange ki se kuburyo atanakina mudu club twa SA!? Mujye mutangaza facts zisobanutse apana gufitira
  • kirangirire7 years ago
    ebana mukobwa wange komeraza guhesha ishema igihugu cyacu kdi crg nkwifurije kuzagera kure hashoboka naba tegarogori bagenzi bawe babonereho bo kwirirwa bavuga ngo bategereje abagabo bazajyana hanze bangara gusa
  • Kiki7 years ago
    Ngo yarahanganye nande ? Buri mukino ugira uko utegurwa urumva wamureziwe
  • Rwema7 years ago
    @Yves, uretse ubujiji uzi Guinness de records icyo ari cyo? Yanditswe muri Guinness de records ngaho mukuremo turebe!
  • Rwema7 years ago
    @Yves, abantu bafite imitekerereze nk'iyawe barantangaza! Facts ushaka ni izihe? Bakubwiye ko ari we mukobwa ubashije kumara amasaha 26 akina crickets, wowe ubihakana tubwire uwo uzi wayagejejeho!
  • Test7 years ago
    Ark abanyarwanda kuki mukabya koko nukuberako nta mpano mugira noneho haba akantu gato mukabigira byacitse Mumbabarire mujye kuri website ya Guinness world records urebe ko uwo mukobwa wamubona yewe latest news zuyu munsi uwo ntawe uhari ntanubwo azwi cg wandikemo wa Mysore w'umunyarwanda wabikoze nawe mukavugako yanditswe muri Guinness world Ibi nibintu bakora bashaka ko uyu mukino wamenyekana mu Rwanda none c nigute wambwirako uwo mukobwa ariwe wa 1 kwisi kandi nawe ubwe atanawuzi neza ngo yabikoze 24 hours None c wewe baguhaye umupira w'amaguru ngo ujye uwukine wihabya Umunsi wose byahita bivugwa ko ariwewe wa 1 kwisi? Abanyarwanda mujye mwamamaza ibintu muzi kandi bifatika Kandi mubanze mumenye ko nta talent mugira nabisubiramo seriously.





Inyarwanda BACKGROUND