Umunyarwandakazi Uwamahoro Cathia, ukina Cricket yanditse amateka atarakorwa n’undi mugore wese nyuma yo kumara amasaha 26 aterwa udupira (batting) ataruhutse, ibintu byatumye ahita ashyirwa mu gitabo cy’abakoze ibintu bidasanzwe ku Isi, Guinness World Record.
Uwamahoro Cathia w’imyaka 23 yatangiye urugamba rwo guca agahigo kuwa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2017 saa mbili za mu gitondo (08h00’) arusoza kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 18 Gashyantare 2017 saa yine za mu gitondo n’iminota umunani (10h8’), aho yakiniraga muri Petit Stade i Remera aterwa udupira n’abantu b’ingeri zose harimo n’umubyeyi we umubyara.
REBA AMAFOTO UBWO UWAMAHORO CATHIA YATSINDAGA:
Cathia atera udupira bamwohorereje
Bugingo Emmanuel umuyobozi wa Siporo muri Minispoc aterera agapira CathiaUmubyeyi wa Cathia aterera agapira umukobwa weAbafana bari bashungereye mu minota ya nyuma batera imbaraga CathiaByari ibyishimo ku muryango ubwo yamaraga gutsindaYahise ajya gushimira Bugingo Emmanuel umuyobozi wa Siporo muri MinispocIbyishimo bijya bitera amarira...Idarapo ry'igihugu ryongeye kuzamuka muri CricketCathia Uwamahoro aganira n'abaje kureberera Guiness de Records', umubyeyi we na we yari amuri hafi
TANGA IGITECYEREZO