RFL
Kigali

Cassa Mbungo avuga ko umukino wa FC Marines utandukanye n’uwo bagoma gukina na AS Kigali kuri uyu wa Kabiri

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/12/2017 19:09
0


Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport avuga ko umukino banganyijemo na FC Marines igitego 1-1 utandukanye cyane n’uwo bagomba gusuramo AS Kigali kuri uyu wa Kabiri kuri sitade ya Kigali saa cyenda n’igice (15h30’) bakina umunsi wa cyenda wa shampiyona.



Ubwo yari asoje gukina na FC Marines, Cassa Mbungo yabwiye abanyamakuru ko umukino wa FC Marines utandukanye cyane n’uwo bazakina na AS Kigali kuko ari amakipe atandukanye kandi ko no kuba barakinnye uyu mukino bamaze igihe badakina byabaye ikibazo cyo kugira igihunga, ikintu agomba gukosora. Mu magambo ye yagize ati:

Oya…Oya AS Kigali ni undi mukino, Marines ntimuyisuzugure. Yanganyije na APR FC i Gisenyi, yatsinze umukino wa Miroplast kandi yaradutsinze. Urumva ko ni ikipe nziza. Ntaho bihuriye n’umukino tuzakina na AS Kigali kuko ni undi mukino tugiye gutegura kandi ntabwo twari tunameze neza ijana ku ijana kuko burya iyo abakinnyi badakina basubira hasi kabone n’ubwo baba bakora imyitozo.

Cassa akomeza avuga ko kuba mu mikino yari ishize batajyaga batsindwa igitego hakiri kare ari ikintu agomba kwigaho ku mukino wa AS Kigali akareba ko yakosora.

Cassa Mbungo atanga amabwiriza

Cassa Mbungo yanavuze ko abakinnyi nka Habyarimana Innocent baranzwe no kwiharira umupira ntibahe bagenzi babo bityo agomba kubakosora 

Cassa Mbungo Andre agomba gukina na AS Kigali bafite intego imwe kuko bose barashaka umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona kuko amakipe yombi aranganya manota. Mu bakinnyi iyi kipe y’ubururu n’icyatsi ishobora kuzaba idafite kuo bashidikanywaho ni Mbogo Ali utarakinnye uyu mukino bitewe n’uburwayi. Gusa umutoza avuga ko yizeye abakinnyi nka Karera Hassan, Ngirimana Alex n'Uwineza Aime Placide uheruka kumutsindira igutego.

AS Kigali iheruka kunyagira Unity SC ibitego 6-2 mu mukino wa gishuti, kuri ubu ntiri gukoresha Nshuti Dominique utarakira neza nyuma yo kubagwa mu rutugu ariko abandi bakinnyi barahari dore ko n’abari mu Mavubi bamaze kuruhuka. FC Marines iheruka i Kigali ikahakura inota rimwe, iraba yakira Bugesera FC kuri uyu wa Kabiri kuri sitade Umuganda saa Cyenda n’igice (15h30’).

Gusa Rwasamanzi Yves nyuma y’umukino na Kiyovu Sport yavuze ko ikipe ye igira ikibazo cyo kuba yatsinda igitego hakiri kare ariko kukishyurwa bikihuta, gusa ngo ni ibintu agoma gukosora akareba. Mu magambo ye yagize ati”Ahanini tujya tugira ikibazo. Ikipe yacu ishobora gutsinda ikipe iyo ariyo yose igitego ariko kugarira biracyatugora cyane ariko ni cyo kibazo turi gukemura muri iyi minsi”.

Rwasamanzi aha amabwiriza myugariro Ishimwe Christian

Rwasamanzi avuga ko umukino wa Bugesera FC agomba gukosora amakosa abakinnyi be bakoreye ku Mumena

Rwasamanzi azaba akina na Bugesera FC adafite Niyitegeka Idrissa wamaze kuzuza amakarita atatu y’umuhondo, avuga ko azaba yagaruye Byumvuhore Tresor kimwe na Rulisa Jean Paul utarakinnye umukino wa Kiyovu Sport.

Uko umunsi wa cyenda wa shampiyona uteye:

Kuwa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2017

-Musanze FC vs Miroplast Fc (Umukino wasubitswe)

-Marines FC vs Bugesera FC (Stade Umuganda, 15h30)

-Sunrise FcCvs Kirehe FC (Stade Nyagatare, 15h30)

-Espoir Fc vs Police Fc (Rusizi, 15h30’)

-As Kigali vs SC Kiyovu (Stade  de Kigali, 15h30)

Kuwa Gatatu tariki 20 Ukuboza 2017

-Mukura Victory Sport  vs Gicumbi Fc (Stade Huye, 15h30’)

-Etincelles Fc vs Rayon Sports (Stade Umuganda, 15h30’)

Kuwa Kane tariki 21 Ukuboza 2017

-Amagaju FC vs APR FC (Nyagisenyi, 15h30’)

Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND