RFL
Kigali

CAF yaciye Rayon Sports amande arenga miliyoni 12 inahagarika bamwe mu bayobozi bayo

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/04/2018 7:54
0


Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yamaze gufatira ibihano ikipe ya Rayon Sports birimo gucibwa ibihumbi 15 by’amadolari ya Amerika (15000 US$) ndetse hanahagarikwa bamwe mu bayobozi bayo bagaragaweho imyifatire yo gushaka gutanga ruswa ku basifuye umukino wabo na LLB i Bujumbura.



Rukundo Patrick, Mudaheranwa Shaffy, Nkusi Jean Paul na Muhirwa Prosper bahawe igihano cyo kuzamara imyaka ibiri (2) batagaragara mu bikorwa byose bya siporo by’umwihariko umupira w’amaguru ku isi.

Umwanzuro wo guhana ikipe ya Rayon Sports waje ku mugoroba w’uyu wa Mbere tariki 12 Mata 2018 nyuma y'uko CAF imenye ko abayobozi ba Rayon Sports bashatse guha ruswa abasifuzi basifuye umukino w’iyi kipe yambara umweru n’ubururu ubwo bari bagiye guhura na LLB kuwa 21 Gashyantare 2018 i Bujumbura.

CAF yamenyeshwejwe ko ubwo byari mu ijoro ryagombaga gucya Rayon Sports igacakirana na LLB, bamwe mu bafite aho bahurira na Rayon Sports bagiye kuri hoteli yari icumbitsemo abasufuzi basifuye uyu mukino bityo bakaza kuhahurira n’abafite aho bahurira na LLB bikabaviramo gushyamirana.

Mu gihe barimo bashyamirana ni bwo polisi y’u Burundi yahasesekaye niko guhita biruka. Nyuma ni bwo komiseri w’umukino yabijemo atangira kwikorera ubushakashatsi aza kubona icyari kigamijwe yifashishije amashusho y’ibyuma bifata amashusho kuri hoteli. Gusa umukino warakinwe, LLB ivamo birarangira.

Akanama ka CAF karebana n’imyitarire kari kagizwe na Raymond Hack  (South Africa) nk’umuyobozi mukuru w’akanama, Yassin Osmake (Djibouti) na Issa Sama (Burkina Faso), bahuriye i Cairo mu Misiri ku cyicaro gikuru kuwa 25 Werurwe 2018 ahari hanatumiwe abahagarariye amakipe yombi yaba Rayon Sports na LLB. Muri iyi nama ntabwo ikipe ya Rayon Sports yitabiriye mu gihe Habimana Aimable uyobora LLB yagiyeyo agasobanura uko ikibazo cyagenze.

Nyuma yuko akanama gashatse amakuru yose ajyanye n’iki kibazo, bafashe umwanzuro ko abagabo barimo; Rukundo Patrick, Mudaheranwa Shaffy, Nkusi Jean Paul na Muhirwa Prosper bahagarikwa mu bikorwa byose bya siporo mu gihe kingana n’imyaka ibiri (2)

Aka kanama kandi kemeje ko ikipe ya Rayon Sports igomba gucibwa amande y’ibihumbi 15 by’amadolari ya Amerika (15000 US$) amafaranga angana na miliyoni 12 n’ibihumbi 900 by’amafaranga y’u Rwanda (12.900.000 FRW)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND