Cristiano Ronaldo umukinnyi rurangiranwa wa Real Madrid yahawe ikarita itukura mu mukino ubanza wo gushaka igikombe kiruta ibindi mu gihugu cya Espagne (Spanish Super Cup). Real Madrid yasaruye ibitego 3-1 birimo kimwe cya Cristiano Ronaldo.
Ubwo yari amaze gutsinda igitego yakuyemo umwenda yerekana nimero ye ahita ahabwa ikarita y’umuhondo nyuma aza kubona indi karita y’umuhondo biba ngombwa ko asohoka mu kibuga.
Ronaldo wari wagiye mu kibuga ku munota wa 58’, yasanze Real Madrid yamaze kubona igitego cyabonetse aruko Gerard Pique myugariro wa FC Barcelona yitsinze. Ku munota wa 80’ ni bwo yarebye mu izamu akuramo umwenda ahabwa ikarita y’umuhondo ku munota wa 81’ aza kubona indi nyuma y’umunota ahita ajyanwa hanze.
Ronaldo yasohotse mu kibuga ari ibitego 2-1 bya Real Madrid kuko Lionel Messi yari yabonye igitego ku munota wa 77’ kuri penaliti. Igitego cy’agashinguracumu cya Real Madrid cyabonetse ku munota wa 90’ gitsinzwe na Marco Asencio.
Ku ruhande rwa Real Madrid; Casemiro, Gareth Bale na Daniel Carvajal buri umwe yahawe ikarita y’umuhondo mu gihe Gerard Pique, Lionel Messi na Sergio Busquets bahawe amakarita y’umuhondo mu mukino warebwe n’abafana 89.514 kuri sitade ya Camp Nou.
Dore abakinnyi bakoreshejwe (Abasimbura):
BARCELONA (4-3-3): Ter Stegen, Vidal, Pique, Umtiti, Alba, Rakitic (Alcacer 83'), Busquets, Iniesta (Roberto 67'), Messi, L Suarez, Deulofeu (D Suarez 58')
REAL MADRID (4-1-2-1-2): Navas, Carvajal, Varane, Ramos, Marcelo, Casemiro, Kroos, Kovacic (Asensio 67'), Isco, Bale (Lucas 80'), Benzema (Ronaldo 57')
Ronaldo yakuyemo umupira arawumanika nyuma yo gutsinda igitego
Ronaldo agana izamu
Yerekwa ikarita
Amaze guhabwa umutuku yasunitse Ricardo De Burgos wasifuraga umukino ikosa ashobora guhanirwa
Gerard Pique yitsinda
Real Madrid bishimira igitego
Pique ababaye
Lionel Messi atsinda penaliti
Asencio abuza uburyo Gerard Pique
Ernesto Valverde utoza FC Barcelona asuhuzanya na Zinedine Zidane wa Real Madrid
Ronaldo yari yabanje ku ntebe y'abasimbura
Marcelo yisaka ishoti
Karim Benzema vs Lionel Messi
Umtiti Samuel vs Gareth Bale
Messi azamukana Gareth Bale na Sergio Ramos
Lionel Messi
Cristiano Ronaldo
Abakinnyi ba Real Madrid bashimira abafana
AMAFOTO: DailMailOnline
TANGA IGITECYEREZO