RFL
Kigali

Burera: “Gasore Serge Foundation” bahembye abana 16 mu gutoranya abana bafite impano mu murenge wa Kagogo-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/11/2017 8:12
0


Nyuma y’akarere ka Musanze, gahunda y’ikigo cya “Gasore Serge Foundation” mu gutoranya abana bafite impano mu mukino wo gusiganwa ku maguru yari igeze mu karere ka Burera mu ntara y’amajyaruguru kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ugushyingo 2017 ahahembwe abana 20 bahize abandi.



Ni igikorwa cyabere mu murenge wa Kagogo, akagali ka Kayenzi mu mudugudu wa Rwabageni uyoborwa na Nshizirungu Callixte wanishimiye iyi gahunda yabegerejwe.

Mu gusiganwa, abana barimo abahungu n’abakobwabahagurukaga muri santere ya Kidaho bakamanuka bagana mu gishanga Rwabageni ahashobora kuzubakwa ikigo cy’urubyiruko ku bwa Gasore Serge nyiri kigo yise  “Gasore Serge Foundation” kiri i Ntarama mu Karere ka Bugesera mu ntara y’ibhurasirazuba.

Ihimbazwe Promesse umukozi ushinzwe ibikorwa by’urubyiruko mu kigo cya Gasore Serge Foundation avuga ko nta zindin nyungu cyangwa impuhwe bagira mu gufata ingamba zo gusanga abana mu bice by’icyaro uretse kuba bazi neza ko akenshi abana batuye kure batajya bahabwa amahirwe yo kugaragaza impano.

Aganira na INYARWANDA , Ihimbazwe yagize ati“Mu byukuri ikintu gituma dutegura iri rushanwa ni ukugira ngo turebe uko twateza imbere siporo duhereye mu bana bakiri bato kugira ngo bakure babikunze twitega ko mu myaka itaha bazajya bagira icyo bigezho biciye muri siporo. Abana akenshi bakurana indoto  ariko iyo hatabonetse umuntu uyikuirikirana ngo ayikuze birangira ipfubye”.

Ihimbazwe kandi avuga ko bihutiye guhera mu ntara y’amajyaruguru cyane Musanze na Burera  kuko hasanzwe ari mu gice cy’imisozi miremire inakunze gutanga abakinnyi bahatana muri uyu mukino.

Ni muri iyi gahunda rero mu mwaka wa 2016 akarere ka Burera kemereye Gasore Serge ikibanza yazubakamo inzu y’urubyiruko (Centre des Jeunes), ikibanza kiri mu mudugudu wa Rwabageni ahanabereye amarushanwa kuri uyu wa Gatatu.

Iyi nzu y’urubyiruko izaba inafite ibibuga by’imikino imenyerewe mu Rwanda nka Football, Volleyball, Basketball na Athletics bityo abana bakazabona ibikoresho n’amabiwriza y’ibanze yabafasha guteza imbere impano zabo hakiri kare.

Muri iri rushanwa hahembwemo abana 16 barimo abahungu  icumi (10) n’abakobwa batandatu (6) bakomoka muri uyu murenge  wa Kagogo na Cyanika.

Mu cyiciro cy’abahungu, Niyigenga Jean Bosco w’imyaka 15 wo mu kagali ka Gisovu mu mudugudu wa Ruhimbi niwe wahize abandi mu gihe Ingabire Claudine w’imyaka 14 wo mu murenge wa Kagogo, akagali ka Nyamabuye, umudugudu wa Gatare yaje abimburira abandi.

Abana baganirizwa ku ngero z'abantu bagizwe abakire na siporo

abana ba Kidaho

Abana baganirizwa ku ngero z'abantu bagizwe abakire na siporo

Dore abana batanu ba mbere muri buri cyiciro (Igiye bavukiye):

ABAHUNGU:

1.Niyigenga Jean Bosco: 2002

2.Mutsinzi Patient: 2003

3.Tumwisige Jean Luc: 2002

4.Tuyishime Jean d’Amour:2003

5.Shimwa Oreste: 2004

ABAKOBWA:

1.Ingabire Claudine:2003

2.Uwiragiye Valentine: 2003

3.Umuhozawase: 2007

4.Uwimpuhwe Patience: 2003

5.Uwase: 2008

Aba bana ntabwo bagiye mu irushanwa ahubwo bario bari kwikoresha imyitozo

Aba bana ntabwo bagiye mu irushanwa ahubwo bario bari kwikoresha imyitozo

Nshizirungu Callixte uyobora umudugudu wa Rwabageni

Nshizirungu Callixte uyobora umudugudu wa Rwabageni

Ihimbazwe Promesse (Hagati) ushinzwe ibikorwa by'urubyiruko mu kigo cya "Gasore Serge Foundation"

Ihimbazwe Promesse (Hagati) ushinzwe ibikorwa by'urubyiruko mu kigo cya "Gasore Serge Foundation"

 

Abana bahize abandi bahawe amakayi, amakaramu n'amasabuni yabafasha muri gahunda yo kugira isuku

Abana bahize abandi bahawe amakayi, amakaramu n'amasabuni yabafasha muri gahunda yo kugira isukuJea Bosco Niyigenga wabaye uwa mbere mu bahungu

Jea Bosco Niyigenga wabaye uwa mbere mu bahungu

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND