RFL
Kigali

Seninga Innocent na Bisengimana Justin basezeye ku kazi ko gutoza Police FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/04/2018 10:16
0


Seninga Innocent wari umutoza mukuru mu ikipe ya Police FC kuva mu ntangiriro z’umwaka w’imikino 2016-2017 cyo kimwe na Bisengimana Justin wari umwungirije, basezeye kuri aka kazi kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Mata 2018.



Nk’uko bigaragara ku rukuta rwa Twitter rwa Polisi y’igihugu, baravuga ko aba batoza batanze urwandiko rw’ubwegure bitewe n'uko babonaga batari kugera ku ntego zabazanye muri iyi kipe. Aba batoza bombi ntabwo bakoresheje imyitozo y’uyu wa Gatanu tariki 20 Mata 2018 muri gahunda ikipe iri kwitegura Mukura VS mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona wimuriwe kuwa Mbere tariki 23 Mata 2018.

Ubutumwa Polisi y'igihugu yashyize ahagaragara

Ubutumwa Polisi y'igihugu yashyize ahagaragara

Muri uyu mwaka w’imikino, Police FC yari imaze gukina imikino 16 ifiteb amanota 22 kuko batsinze 6, banganya 4 batsindwa 6. Umwaka ushize wa 2016-2017, iyi kipe bayigejeje ku mwanya wa kabiri muri shampiyona.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND