RFL
Kigali

Breaking News:Hakizimana Lionel yasezeye mu ikipe ya Espoir BBC nta yindi kipe agiyemo

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/09/2016 23:19
0


Hakizimana Lionel uzwi cyane mu mukino wa Basketball mu Rwanda haba mu ikipe ya Espoir Basketball Club ndetse no mu ikipe y’igihugu y’uyu mukino, yamaze gushyira ku mugaragaro ko asezeye burundu mu ikipe ya Espoir bigendanye no kuba ngo ashaka kurengera uburenganzira bwe.



Mu busanzwe umukinnyi ava mu ikipe yakinagamo iyo yirukanwe, asoje urugendo rwo gukina cyangwa aguzwe n’indi kipe.Gusa izi mpamvu zose zitandukanye n’impamvu ya Hakizimana Lionel.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram aho akoresha amazina ya ‘Lion Nel’, byamusabye gukoresha ururimi rw’icyongereza kugira ngo asobanure impamvu nyayo itumye yegura.

Mu gika kinini yatangiye asezera abakinnyi bakinanaga muri Espoir BBC yagize ati”Mu myaka myinshi ishize twakomeje gufatanya kurwana (ku ishema rya Espoir) bahungu, twasangiye ibihe byiza n’ibibi.Twazanye mu rugo ibikombe n’imidali byinshi gusa sinarinzi ko nzabasiga.Simbikoze kubera ko nabishakaga ahubwo nuko ngomba guhagarara ku burenganzira bwanjye”.

Yunzemo ati”Ntuzigere wemera ko rubanda bakoresha izina ryawe bagamije kwamamara.Imana yonyine niyo izi impamvu uyu ariwo mwanya n’igihe nyacyo….Bidasubirwaho nsezeye mu ikipe ya Espoir”.Ubutumwa Hakizimana Lionel yanditse kuri Instagram.

Nyuma yo kubona ubu butumwa twagerageje gushaka kumuvugisha ku murongo wa telefone igendanwa ariko ntibyakunda kuko umurongo akoresha utari ku miyoboro rusange.

Image result for Hakizimana Lionel

Hakizimana Lionel (ufite umupira) ntabwo azaba umukinnyi w'ikipe ya Espoir BBC igiye kwitabira imikino ya Zone 5

Gusa amakuru ari hanze akaba avuga ko uyu mukinnyi atari ameranye neza na Aimé Kalim Nkusi  umutoza mushya w’ikipe ya Espoir BBC.Ibi byatangiye ubwo ikipe ya Espoir yiteguraga gukina imikino ya gishuti yabaye mu mpera z’icyumweru gishize.Aha, uyu musore w’imyaka 24 yaje gushyirwa ku ntebe y’abasimbura, kimwe mu bintu bitamushinishije.

Bamwe mu bakinnyi basanzwe bakinana na Lionel  ntibatinya kuvuga ko uyu mukinnyi yagaragaje imyitwarire itari myiza (agasuzuguro) imbere y’umutoza wabo bityo bikaba ngombwa ko yicazwa ku mukino bakinnye na Patriots BBC kuwa Gatandatu tariki 24 Nzeli 2016.

Hakimana Lionel

Ubutumwa Lionel yanyujije kuri 'Instagram' amenyesha Espoir ko ayisezeye

Hakizimana Lionel yageze mu ikipe ya Espoir BBC mu mwaka w’imikino 2013-2014 nyuma yo kuva mu ikipe ya APR BBC yakinnyemo umwaka w’imikino 2012-2013.Uyu kandi asanzwe ari n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND