Nkuko byari byitezwe na benshi, kabuhariwe Lionel Messi nyuma yo gufasha ikipe ye kwegukana byinshi mu bikombe bikomeye ku mugabane w’u Burayi niwe wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza ku mugabane w’u Burayi, aho yahataniraga iki gihembo na mukeba we Cristiano Ronaldo ndetse na mugenzi we Luis Suarez bakinana muri FC Barcelona.
Ni mu birori byabereye mu mujyi wa Monaco, byari biyobowe na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira wa maguru mu Burayi Michael Platini byabanjirijwe n'umuhango nyamukuru wo gushyira amakipe mu matsinda azakina imikino ya UEFA Champions league 2015/2016.
Michel Platini ubwo yashyikirizaga Messi igihembo cye(Cristiano Ronaldo inyuma yabo yongeye kuza inyuma ya Messi)
Uyu Lionel Messi wegukanye iki gihembo, ni umukinnyi mpuzamahanga w’umupira w’amaguru wabigize umwuga, akaba abarizwa mu ikipe ya FC Barcelona anamazemo igihe kinini dore ko ari na yo kipe rukumbi yakiniye ku mugabane w’u Burayi, ayimenyekaniramo anayubakiramo amateka ye, ayigiriramo ibigwi bihebuje bitaragerwaho n’undi wese mu ruhando rw’umupira w’amaguru kuri iyi si.
Amazina ye ni Lionel Andrés Messi, yavukiye i Rosario muri Argentina kuwa 24 Kamena 1987, Se umubyara ni Jorge Horácio Messi wakoraga mu ruganda rukora ibijyanye n’ubucuzi n’aho nyina ni Celia María Cuccittini wari umukozi ukora amasuku, Messi akaba afite bakuru be babiri na mushiki we umwe. Leo Messi, ni umugabo w’umugore umwe, akaba Se w’umwana umwe w’umuhungu witwa Thiago.
Impano ya Messi yagaragaye akiri muto cyane
Ku myaka 5 gusa, Lionel Messi yatangiye gukina umupira w’amaguru mu ikipe ntoya yo mu gace k’iwabo, aho yatozwaga na Papa we Jorge, maze ku myaka 8 yerekeza mu ikipe yitwaga Newell's Old Boys, yari iherereye mu Mujyi wa Rosario, anavukamo, aho yaje kumara imyaka ine abashije kwitabira imikino yose iyo kipe yakinwe uretse umukino umwe gusa, maze aza guhinduka ikirangirire mu Mujyi aho bamuhimbaga akamashini ko muri 87 (The machine of 1987), aho bashakaga kuvuga ko ari igitangaza kandi yaravutse mu mwaka wa vuba.
Ku myaka 11 Lionel Messi yaje kugaragaraho uburwayi bw’umusemburo w’ubukure wari mukeya, maze ikipe yitwaga River Plate yo mu gace k’iwabo yari yaratangiye kwerekana ko imwifuza ibura amafaranga yo kumuvuza ubwo burwayi.
Aya makuru yaje kugera kuri Carles Rexach wari umuyobozi wa FC Barcelona wari waratangajwe n’ubuhanga bw’uwo mwana, maze abifashijwemo na Papa we, Messi abasha kujya gukora igeragezwa muri Barcelona, kuva ubwo Messi na Papa we bimukira muri Esipanye, aho ikipe ya FC Barcelona yabashije kuvuza Messi maze agahita atangira kuyikinira mu ikipe y’abana (Youth academy bita La Masia).
Ubuhanga uyu musore yagaragazaga bwaje gutuma ku myaka 17 n’iminsi 114, umutoza Frank Rijkaard watozaga FC Barcelona yamugiriye icyizere ku mukino wa mbere w’irushanwa wabahuje na RCD Espanyol tariki 16 Ukwakira 2004, maze aba aciye agahigo ku kuba umukinnyi w’umwana kurusha abandi wabashije gukinira Barcelona muri Shampiona La Liga ya Esipanye.
Aha Messi na mugenzi we Ronaldinho bishimiraga igitego cya mbere yatsinze mu ikipe ya mbere ya FC Barcelona, ari nawe wamuhaye umupira wavuyemo iki gitego
Taliki ya 1 Gicurasi 2005 ni bwo yatsindiye ikipe nkuru igitego cya mbere ku mukino wabahuje na Albacete Balompié, na bwo aba aciye agahigo ko kuba umukinnyi wabashije gutsindira FC Barcelona muri shampiona ari muto kurusha abandi.
Ushobora kureba hano iki gitego cy'amateka
Messi akaba yarakunze cyane umutoza we Frank Rijkaard, ndetse aherutse no kugira ati: “Sinzibagirwa icyizere wangiriye ukankinisha mu ikipe nkuru mfite imyaka 16 gusa, wamfunguriye umuryango unyinjiza mu mateka yanjye nya yo y’umupira w’amaguru”.
Kuva icyo gihe kugeza ubu, uyu ni umukinnyi umaze kwesa imihigo myinshi no kubaka amateka akomeye mu mupira w’amaguru ku isi bituma ari umwe mu bubashywe ndetse bafitiwe igikundira ku bw’ubuhanga buhanitse agaragaza mu kibuga bikajyana no kwiyoroshya.
Messi amaze kwegukana imipira ya zahabu irenga ine
Amateka ya Messi ni maremare ndetse byinshi bimwerekeyeho bamwe bagiye bagira amahirwe yo kubisoma cyangwa kubyumva mu buryo butandukanye gusa muri iyi nkuru nk’umukinnyi ufite abakunzi batabarika tukaba twifuje kubagezaho bimwe mu bintu bitanu byihariye mu mateka ye aho twifashishije urubuga rwa Sokkaa.com.
Tuhahera ku mwanya wa 5, tumanuka ku mwanya wa 1…
5. Umugore we bahuye bwa mbere afite imyaka itanu gusa
Messi yahuye na Antonella Roccuzzo akairi umwana muto. Kuva ku myaka itanu, yakundanye n’uyu mukobwa nawe ukomoka muri Argentine. Messi yaje kwimuka ajya i Barcelona gukina ruhago ndetse biramuhira. Igihe cyo gushaka umugore Messi yasubiye ku ivuko arongora Roccuzzo. Kuri ubu bafitanye umwana umwe bise Thiago Messi.
4. Igihagararo cye
Uyu mukinnyi ufite Ballon d’Or enye imikurire ye yari igoranye. Byatumye ku bwumvikane n’umuryango we, ubuyobozi bwa Fc Barcelona bwamuteje imiti yo kumufasha gukura (growth hormone deficiency syndrome) kubera impano bamubonagamo. Ibi ntangaruka byigeze bigira ku buhanga bw’uyu musore mu kibuga.
3 Messi yasabwe ko yakirira Espanye
Kubera impano ye muri ruhago, igihugu cya Espagne cyamusabye kugikinira. Byarashobokaga kuko afite ubwenegihugu bubiri, ubwa Espagne n’ubw’Argentine. Gusa yahisemo igihugu cy’amavuko kuri ubu akibereye kapiteni.
2. Amasezerano ya mbere na FC Barcelona yari yanditse ku gatambaro
Messi aza muri Barcelona ntibyavuzweho rumwe. Gusa umutoza wa Barcelona w’icyo gihe Carles Rexach wari wamubonyemo impano idasanzwe, nta n’umwanya wo gushaka impapuro yari afite yahisemo kwandika amasezerano ku gatambaro kari aho hafi.
Iki cyemezo yafashe gifatwa nk’icyemezo cyiza cyafashwe n’umutoza mu mateka ya ruhago.
1. Ku mukino we wambere mu ikipe y’igihugu yahawe ikarita itukura amaze amasegonda 47 mu kibuga
Messi ntiyahiriwe n’umukino wa mbere mu ikipe y’igihugu kuko yasohowe mu kibuga ataramara n’umunota umwe. Hari mu mukino wahuzaga Argentine na Hungary muri 2005.
Gusa ibi ntibyamuciye intege kuko yaje kuba umwe mu bakinnyi b’ibihe byose muri iyi kipe nubwo ashinjwa kuba atarayihesha ibikombe dore ko kenshi batsindirwa ku mukino wa nyuma.
Manzi Lema Jules
TANGA IGITECYEREZO