RFL
Kigali

Biseruka Joshua wakoze ishusho ya Senateri Tito Rutaremara hari imbogamizi abona zizitira abanyabugeni mu Rwanda

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/07/2017 12:48
4


Biseruka Joshua umunyabugeni uzwi ku mazina y’umwuga “Umunyabugeni ubereye ijisho” kuri ubu nyuma yo kuba yarakoze igihangano kigaragaza isura ya Senateri Tito Rutaremara, yasobanuye imbogamizi ziri kuzitira abanyabugeni bakizamuka mu mwuga ushingiye ku mpano y’ubugeni.



Mu kiganiro kirambuye yagiranye na INYARWANDA, Biseruka yavuze ko imbogamizi ya mbere aruko kuri ubu abanyarwanda batarabasha kumva ko mu Rwanda hari abantu bashobora gukora ibintu bishimishije ari nayo mpamvu bahora bajya hanze gushakirayo ibisanzwe bidafite icyo birusha ibikorerwa mu Rwanda. Yagize ati:

Imbogamizi mpura nazo mu buhanzi bwanjye uyu munsi ni ukubura ibikoresho bihagije byo gukora ibihangano byanjye uko mbyifuza cyane ko iyo inganzo ije ngatekereza uburyo izajya ahagaragara usanga bikeneye ubushobozi bwisumbuyeho bigatuma habaho kudindira cyane ko na “Commande” zigaragara na twe abahanzi bakiri hasi tubasha kuzibona. Bisa nk’aho zifite ba nyirazo bamaze kugira aho bagera.

Imbogamizi ya kabiri Biseruka abona nuko ngo abanyarwanda bacye babasha kugura ibihangano batajya babasha kwemera ko byakorewe mu Rwanda bityo bigatuma abanyabugeni b’u Rwanda batabona amasoko. “Bijya biba urucantege iyo ukoze igihangano runaka uwo ukigurishije cyangwa ugihaye nyuma bamubaza aho yagikuye akavuga ko yakiguze akavuga ko yagikuye hanze y’u Rwanda. Urwo ni urugamba ndwana narwo numva nzasoza ndutsinze. Urebye akaba ari naho nkura imbaraga zo gushaka udushya mfatanyije na bagenzi banjye nubwo bigoye ariko ndizera ko tuzabigeraho”. Biseruka

Uyu musore wize ku ishuli ryo ku Nyundo, avuga ko nta gahunda afite yo kureka ubugeni kandi ko bizagera igihe akagera ku ntego ze afite imbere. “Inzozi zo kuba umunyabugeni ubereye u Rwanda ndetse nkazanagira umusanzu ugaragara nzasigira abanyarwanda n’isi muri rusange mbinyujije mu mpano y’ubugeni”. Biseruka.

Biseruka yasobanuye ko gukora ishusho ya Senateri Tito Rutaremara byihuse cyane kuko yamenye amateka ye akarushaho gukunda imirimo yakoreye igihugu bityo akumva nta kindi yamukorera uretse kuba yafata mu mpano Imana yamuhaye akaba yakoramo isura ye akayimuha.

Nyuma yo kuba ngo yari asanzwe amubona kuri Televiziyo n’ibinyamakuru bitandukanye, Biseruka yavuze ko byageze aho atangira kumubona imbona nkubone haba mu mahugurwa na gahunda z’itorero ry'Igihugu bityo bikamufasha kwiga neza uko ateye kugira ngo azmukorere igihangano.

Uyu musore avuga ko ishusho yakoreye Senateri Tito Rutaremara yayimwoherereje kandi ikaba yaramugezeho amahoro bityo ngo ubu akomeje umurego wo gukora cyane kugira ngo impano afite ikomeze ikure birushijeho.

Biseruka Joshua n'ishusho ya Senateri Tito Rutaremara

Biseruka Joshua n'ishusho ya Senateri Tito Rutaremara

Biseruka Joshua avuga ko azakomeza gukora nta gucika intege

Biseruka Joshua avuga ko azakomeza gukora nta gucika intege

Senateri Tito Rutaremara

Senateri Tito Rutaremara






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    ntabwo yabikoze neza iyo foto yarabyishe
  • ukuri6 years ago
    y'amaze woe se wakoze iyihe nibe nawe ratakomezezaho
  • 6 years ago
    Apu yarabyishe yamugize mubi kandi ari mwiza ndebera ukuntu yamugize ku munwa pe
  • Mujyanama6 years ago
    Ikibitera ni uko bahita bihutira mu binyamakuru batabanje kugisha inama! Ngo baba bashaka kuba abasitars!! Ntiwabonye umwe babizambije agakocamisha ifo ya Perezida wacu, ngo arayikora muri Zahabu!? Bazigire kuri wa musaza washushanyije H.E Kagame na H.E Museveni.





Inyarwanda BACKGROUND