RFL
Kigali

Bisengimana Justin mu batoza 12 batsindiye “CAF License A”

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/03/2017 17:15
2


Bisengimana Justin umutoza wungirije muri Police FC ari mu batoza 12 bakorera mu Rwanda babashije kwitwara neza mu kizamini cya CAF gitangaza impamyabushobozi yo ku rwego rwa mbere “A” ku mugabane wa Afurika.



Bisengimana w'imyaka 28, yanatoje mu ikipe ya Gicumbi FC mbere yo kuza muri Police FC, yabonye iki cyangombwa cyo kimwe na Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC bafatanya. Mu kiganiro kigufi yagiranye na INYARWANDA bitewe n'uko ari mu mwiherero utegura umukino bafitanye na FC Musanze, yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kuba yabashije kubona License A ibona umugabo igasiba undi. “Nishimye cyane. Kubona iriya license ntabwo biba byoroshye ,urumva ko ari byishimo bikomeye”. Bisengimana Justin 

Kuri ubu ikipe ya Police FC niyo kipe rukumbi ifite abatoza bombi bafite License A yaba umutoza mukuru n’umwungiriza we. Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa FERWAFA, kuri uyu wa Mbere tariki 20 Werurwe 2017 ni bwo aba batoza 12 bazashyikirizwa ibi byangombwa mu muhango uzabera ku biro by’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) biri i Remera.

Abatoza 12 batsindiye ‘License A’ ya CAF barimo; Bizimana Abdou ( Virunga Fc, DR Congo), Bizimana Ally (Nta kipe afite), Bisengimana Justin (Police Fc assistant coach), Habimana Sosthene (Musanze Fc head coach), Kayiranga Jean Baptiste (nta kmipe), Mashami Vincent (Bugesera Fc head coach), Mbarushimana Abdou (AS Muhanga head coach) na Mungo Casa Andre (Sunrise Fc head coach).

Abandi ni Nshimiyimana Eric (AS Kigali head coach), Okoko Godefroid (Gicumbi Fc head Coach), Rwasamanzi Yves (APR Fc Assistant coach) na Seninga Innoncent (Police Fc head coach). Aba batoza batsindiye iyi ‘License A’ nyuma yo kwitwara neza mu mahugurwa y’icyiciro cya kabiri yatanzwe na Mukeba Joseph (FIFA Instructor) n’umunyarwanda Antoine Rutsindura, amahugurwa yamaze ibyumweru bibiri umwaka ushize.

Magingo aya mu Rwanda hari abatoza 133 bafite ibyangombwa byemewe na CAF/FIFA dore ko bagabanyije mu byiciro bitatu. Abafite icyangombwa cy’ibanze (License C) ni 114, abafite iyisumbuyeho gato (License B) ni barindwi (7) mu gihe abafite iyo ku rwego rwo hejuru (License A) ari 12.

Seninga  Innocent na Justin

Bisengimana Justin (Ibumoso) na Seninga Innocent (iburyo) abatoza ba Police FC bose bafite License A za CAF






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • SERUGABA eric7 years ago
    Twishimiye ko Murwanda harikugenda haboneka abatoza Beza kdi bafite ibyangombwa byuzuye. Nigihe rero cyogutinyuka bagatoza no hanze yarwoyarwo.felicitation Cane kuri jumo wanjye Bisengimana Justin!!!
  • 7 years ago
    hahahaa. ngo w imyaka 28? ubwo yavutse muri 1989. kandi muri 1995 twiganaga kuri Ecole Primaire ya Kacyiru muri 6eme primaire kandi nabwo yaraturutaga kandi njye navutse muri 1983. Ariko we. najyaga numva bahindura imyaka nkagirango ni ukubeshya. Justin Kabwana iyo myaka arayirengeje. Keretse niba mwashatse kwandika 38.





Inyarwanda BACKGROUND