RFL
Kigali

BASKTEBALL: Espoir BBC izatangira yisobanura na APR BBC mu gikombe cy’Intwali 2018

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/01/2018 20:56
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mutarama kugeza kuwa 3 Gashyantare 2018 ni bwo kuri sitade nto ya Remera hazaba hakinirwa imikino y’igikombe ngaruka mwaka yo kwibuka intwali zitangiye u Rwanda. Mu bagabo, ikipe ya Espoir BBC izaba yisobanura na APR BBC mu mukino uzatangira saa mbili z’umugoroba (20h00’).



Muri iyi mikino hazaba harimo amakipe atatu azaba yitabira ku nshuro yayo ya mbere. Ikipe ya REG BBC, U18 Women National Team na Regina Pacis izaba yitabira mu cyiciro cy’abagore. Ikipe ya IPRC Kigali BBC ifite igikombe mu bagabo ntabwo izakina iri rushanwa kuko ubuyobozi buvuga ko bari mu gihe cy’ibizamini ndetse ko abenshi mu bakinnyi b’iyi kipe bafite ibibazo by’imvune nk’uko Buhake Albert umutoza wa IPRC Kigali BBC yabitangarije INYARWANDA.

Ubwo yari abajijwe impamvu ikipe ya IPRC Kigali BBC itari ku rutonde rw’amakipe azitabira, Buhake Albert yasubije agira ati” Dufite imvune n’ibizamini”. Ubwo kuri uyu wa Gatandatu irushanwa rizaba ritangira, ikipe ya Regina Pacis izatangira yumvana imbaraga na The Hoops Rwa mu cyiciro cy’abagore saa munani z’amanywa (14h00’) mbere yuko Patriots BBC yakira IPRC South BBC mu bagabo saa kumi z’umugoroba (16h00’).

Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’), imikino izakomeza ikipe ya Ubumwe WBBC yakira IPRC South WBBC mbere gato ko APR BBC izaba yisobanura na Espoir BBC saa mbili z’umugoroba.

Dore uko gahunda y’imikino iteye:

Kuwa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2018

-The Hoops Rwa vs Regina Pacis (Petit Stade Remera, 14h00’)

-Patriots BBC vs IPRC South BBC (Petit Stade Remera, 16h00’)

-Ubumwe WBBC vs IPRC South WBBC (Petit Stade Remera, 18h00’)

-APR BBC vs Espoir BBC (Petit Stade Remera, 20h00’)

Ku Cyumweru tariki 28 Mutarama 2018

-U18 National Team (Girls) vs IPRC South WBBC (Petit Stade Remera, 11h00’)

-The Hoops vs APR WBBC (Petit Stade Remera, 13h00’)

-REG BBC vs APR WBBC (Petit Stade Remera, 15h00’)

BASKETBALL: APR BBC  yigiye imbere ku rutonde nyuma yo gutsinda Rusizi BBC

APR BBC igomba kwisobanura na Espoir BBC kuri uyu wa Gatandatu 

Abakunda Basketball ntabwo bazabanona Nijimbere Guibert (Ufite umupira) wa IPRC KIgali BBC mu mikino y'Intwali

Abakunda Basketball ntabwo bazabano na Nijimbere Guibert (Ufite umupira) wa IPRC KIgali BBC mu mikino y'Intwali 

Patriots BBC indi kipe ifite amahirwe ku gikombe cy'uyu mwaka

Patriots BBC indi kipe ifite amahirwe ku gikombe cy'uyu mwaka 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND