RFL
Kigali

BASKETBALL: REG irakoza imitwe y’intoki ku gikombe nyuma yo gutsinda APR BBC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/05/2017 11:06
0


REG Basketball Club ikipe nshya muri shampiyona y’umukino wa Basketball mu Rwanda, kuri ubu irakoza imitwe y’intoki ku gikombe cya shampiyona y’uyu mwaka w’imikino nyuma yo kuba yatsinze APR BBC amanota 81-61 mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona.



Ni umukino ikipe ya REG yatsinze mu maso ya Patriots BBC yari imaze gutsinda UGB amanota 73-61. Aha REG yahise ijya mu mibare yoroshye iyisaba gutsinda imikino ibiri igahita itwara igikombe. Muri uyu mukino REG yayoboye uduce dutatu twa mbere kuko agace ka mbere yagatwaye ku manota 21-12, aka kabiri na 23-8 mu gihe agace ka gatatu yagatwaye ku manota 23-20. Agace ka kane APR BBC yakayoboye n’amanota 21-14.

Mu mikino 15 imaze gukina, REG iri ku mwanya wa mbere n’amanota 29 ikaba imbere ya Patriots BBC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 28. Mukengerwa Benjamin wa REG yatahukanyemo amanota 18, Habiyaremye abonamo 11, Nshizirungu Patrick asaruramo amanota 13, Ngandu Bienvenue atsindamo 13 mu gihe Kami Kabangu yabonyemo amanota 11.

Ku ruhande rwa APR BBC, Ishimwe Parfait yatahanye amanota 13, Munyaneza atsindamo 13 mu gihe Mugiraneza yatsinzemo amanota atandatu (6), Patriots BBC yatsinze UGB amanota 73-61 (17-15, 15-16, 22-12 na 13-18).

Kuri uyu wa Gatandatu imikino irakomeza kuko ikipe ya Rusizi BBC irakira CSK mu mukino ubera i Rusizi saa tatu (09h00’). Mu bakobwa ikipe ya APR WBBC irisobanura na Ubumwe WBBC mu gihe IPRC South BBC yakira Trente Plus saa saba (13h00’) muri IPRC South.

Ikipe ya Espoir BBC izamanuka mu kibuga kuri iki Cyumweru tariki 14 Gicurasi 2017 isura IPRC South BBC saa sita z’amanywa (12h00’) , umukino uzabera mu ishuli rya IPRC South riri mu Karere ka Huye.

Dore uko gahunda imeze:

Kuwa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2017

*Patriots BBC 81-61  UGB

*REG BBC 73-61APR BBC  

Kuwa Gatandatu tariki 13 Gicurasi 2017

*Rusizi BBC vs CSK BBC (Rusizi, 09h00’)

*Ubumwe WBBC vs APR WBBC (Petit Stade Amahoro, 11h00’)

*IPRC South WBBC vs The Hoops Rwa (IPRC South, 13h00’)

*IPRC South BBC vs Trente Plus BBC (IPRC South, 15h00’)

Ku Cyumweru tariki 14 Gicurasi 2017

*Rusizi BBC vs 30 Plus (Rusizi, 09h00’)

*IPRC South BBC vs Espoir BBC (IPRC South , 12h00’)

Nshizirungu Patrick wa REG azamukana umupira

Nshizirungu Patrick wa REG azamukana umupira

Kajeguhakwa arinda umupira

Kajeguhakwa arinda umupira 

Ikipe ya REG kuri ubu irizera igikombe

Ikipe ya REG kuri ubu irizera igikombe

Kubwimana Ali agenzura umupira

Kubwimana Ali agenzura umupira

Umukino w'imbaraga

Umukino w'imbaraga

Kami Kabange ytsinze amanota 11

Kami Kabange ytsinze amanota 11

Kaje Elie acunga umupira ubwo UGB yakinaga na Patriots BBC

Kaje Elie acunga umupira ubwo UGB yakinaga na Patriots BBC 

Sagamba Sedar wa Patriots BBC azamukana umupira

Sagamba Sedar wa Patriots BBC azamukana umupira

Mukengerwa Benjamin wa REG yatsinze amanota 18

Mukengerwa Benjamin wa REG yatsinze amanota 18

 AMAFOTO:Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND