RFL
Kigali

BASKETBALL: REG BBC iratangira urugendo rwo kwisubiza shampiyona ihatana na APR BBC kuri uyu wa 5 (indi mikino)

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/12/2017 16:32
0


Ikipe ya Rwanda Energy Group Basketball Club (REG BBC) ifite igikombe cya shampiyona y’umwaka w’imikino ushize wa 2016-2017, iratangira urugamba rwo kukisubiza ikina na APR BBC ku munsi wa kabiri wa shampiyona ubwo bagomba guhatana kuri uyu wa Gatanu saa mbili z’umugoroba kuri sitade nto ya Remera (20h00’).



Ni umukino wa mbere REG BBC izaba ikina muri shampiyona y’uyu mwaka wa 2017-2018 nyuma yo kuba yari imaze iminsi yitegura irushanwa rya kamara-mpaka 2017 -2018 ibitse. REG BBC ni ikipe itinyitse muri uyu mwaka w’imikino bitewe n’uburyo yiyubatse irambagiza abakinnyi bari bakomeye mu makipe yabo inongeraho kuzana umutoza Kalima Cyrile wasimbuye John Bahufite wayihaye igikombe cya shampiyona cya mbere mu mateka.

Mu kwiyubaka no kongera ingufu za REG BBC cya mu bakinnyi, REG yazanye Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson wavuye muri Espoir BBC, Shyaka Olivier wari kapiteni wa Espoir BBC, Nkurunziza Chris Walter wari kizigenza muri Patriots BBC na mugenzi we Kaje Elie wari ishyiga ry’inyuma muri iyi kipe yambara umweru n’umukara. Aba bakinnyi biyongeraho Ikishatse Herve bakuye muri IPRC South BBC.

Ku rundi ruhande, ntabwo APR BBC nayo yagenje buhoro ku isoko ry’igura n’igurisha kuko yanyarukiye muri CSK BBC izana Berimana Alain, ica muri Espoir BBC ibatwara Iyakaremye Emmanuel bita Zoulu ibatwarira rimwe na Mbanze Bryan. APR BBC kandi yanazanye Kajeguhakwa Gedege Bunene wakiniraga REG BBC inagerekaho Ndahiro Jean de Dieu wakiniraga Patriots BBC.

Ikipe ya APR BBC iraba ikina umukino wa kabiri muri shampiyona itozwa na Aime Kalim Nkusi umutoza mukuru, iyi kipe ya gisirikare kandi iheruka gutsinda IPRC Kigali BBC amanota 84-81 ku munsi wa mbere wa shampiyona.

Dushimimana wa APR BBC acenga Nyamwasa Bruno wa IPRC Kigali BBC

Dushimimana wa APR BBC acenga Nyamwasa Bruno wa IPRC Kigali BBC mu mukino uheruka

Kwinjira muri sitade nto ya Remera ni ibihumbi bitatu by’amafaranga y’u Rwanda (3000 FRW) mu myanya y’icyubahiro n’igihumbi mu myanya yo hejuru (1000 FRW).

Dore uko umunsi wa kabiri uteye:

Kuwa Gatanu tariki 8 Ukuboza 2017

-Patriots BBC vs ESpoir BBC(Petit Stade Remera, 18h00’)

-REG BBC vs APR BBC (Petit Stade Remera, 20h00’)

Kuwa Gatandatu tariki ya 9 Ukuboza 2017

-IPRC South BBC vs Rusizi BBC (Huye, 14h00’)

-IPRC Kigali BBC vs UGB (Petit Stade Remera, 16h00’)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND