RFL
Kigali

BASKETBALL: APR BBC yigiye imbere ku rutonde nyuma yo gutsinda Rusizi BBC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/01/2018 13:56
0


Mu mpera z’iki Cyumweru dusoje ni bwo imikino ya shampiyona ya Basketball yakomezaga aho ikipe ya APR BBC yatsindaga Rusizi BBC amanota 87-52 kugira ngo ive ku mwanya wa kane yari iriho igane ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona ya 2017-2018.



Ni umukino wasaga naho ari ikirarane kuri APR BBC kuko amakipe bahanganiye igikombe yose yari yarujuje imikino irindwi mu gihe yo yari ifite imikino itandatu (6) yakinnye bityo ihita inabyungukiramo kuko yahise inganya imikino n’amakipe nka Patriots BBC iyoboye urutonde n’amanota 13. APR BBC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 12 mu mikino irindwi(7) imaze gukina, bivuze ko nayo yarangije imikino ibanza.

IPRC South BBC yatsinze IPRC Kigali BBC amanota 69-68 mu mukino wakiniwe mu kigo cya IPRC South bityo iyi kipe itozwa na Mushumba Charles ihita ifata umwanya wa gatatu (3) n’amanota 11 mu mikino irindwi (7) imaze gukina. Nyuma yo gutsindwa na IPRC South BBC kuwa Gatandatu, ku Cyumweru IPRC Kigali BBC yamanutse i Rusizi yitura Rusizi BBC iyinyagira amanota 92-74. Rusizi BBC yahise yuzuza umukino wa karindwi idatsinda kuko ubu iri ku mwanya wa nyuma n’amanota aarindwi (6).

Mu gutsindwa rimwe no gutsinda irindi, byatanze amanota atatu yaje yiyongera kuri atandatu IPRC Kigali BBC yari imaranye iminsi, bituma iva ku mwanya wa karindwi (7) ifata umwanya wa Gatandatu (6) n’amanota icyenda (9) ikaba izigamye amanota 26. Amakipe yamaze gusoza imikino ibanza harimo; Patriots BBC, APR BBC, Espoir BBC, UGB na Rusizi BBC. Mu gihe amakipe nka REG BBC na IPRC Kigali BBC bafite imikino itandatu bamaze gukina kuko hagati yabo ntabwo barahura.

IPRC Kigali BBC (Umuhondo) yakuye amanota abiri kuri Rusizi BBC (Icyatsi)

Dore uko imikino yagenze mu mpera z’iki Cyumweru:

Kuwa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2018

-IPRC-South  BBC 69-68 IPRC-Kigali BBC

-Rusizi  BBC 52-87 APR BBC

Ku Cyumweru tariki 21 Mutarama  2018

-Rusizi BBC 74-92 IPRC-Kigali BBC.

Dore uko amakipe akurikirana:

1.Patriots BBC  ifite amanota 13 mu mikino 7

2.APR BBC ifite amanota 12 mu mikino 7

3.IPRC South BBC ifite amanota 11 mu mikino 7

4.Espoir BBC ifite amanota 10 mu mikino 6

5.REG BBC ifite amanota 10 mu mikino 6

6.IPRC Kigali BBC ifite amanota 9 mu mikino 6

7.UGB ifite amanota 9 mu mikino 7

8.Rusizi BBC ifite amanota 7 mu mikino 7






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND