Ikipe ya Rayon sports iri kubarizwa i Bamako muri Mali aho bategereje gukina n’ikipe ya 11Createur yo muri iki gihugu kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Werurwe 2017, mu mukino w’ijonjora rya kabiri ry’imikino Nyafurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu (Africa Total CAF Confederation Cup).
Iyi kipe yahagurutse i Kigali mu gicuku cyo ku wa Kabiri tariki 7 Werurwe 2017, yageze muri Mali bukeye bwaho ku wa Gatatu tariki 8 Werurwe 2017 mu masaha y’igicamunsi. Abanyarwanda banyuranye baba muri iki gihugu bagiye kuyakira ku kibuga cy’indege amafoto aracicikana, abantu benshi bemera ko Rayon Sports yageze muri Mali amahoro.
Mbere yuko ikina ikipe ya Rayon Sports ibayeho ite? Aya ni amatsiko buri munyarwanda wese cyane cyane abafana iyi kipe batarashira,akaba ari ikibazo bibaza. Umunyamakuru wa Inyarwanda.com yagerageje kubaza mu ikipe imbere uko ibayeho muri Mali. Mu kiganiro kigufi twagiranye n’umunyamakuru wa Isango Star Jean Paul Nkurunziza uri kumwe n’ikipe yadutangarije ko ikipe imeze neza ntakibazo kuko bakiriwe neza ndetse bakaba babayeho mu buzima bwiza muri Mali aho ikipe ifashwe neza bishoboka.
Jean Paul Nkurunziza umunyamakuru uri kumwe na Rayon Sports yagize ati"Ikipe ibayeho neza ntakibazo bafite bafashwe neza kuva bagera ino aha ibintu ni byiza bose barindiriye umukino kandi baragaragaza ishyaka ryo gutsinda umukino, barasaba Imana buri munsi ngo umukino uzabahire. Baje kare bari kumenyera ikirere gishyushye, ariko ubuzima busanzwe bwo babayeho neza cyane." Yakomeje avuga ko usibye izuba ryinshi n’ubushyuhe bahuye nabyo ntakindi kibazo kiravuka ndetse ko babayeho neza cyane.
REBA AMAFOTO:
Iyi ni yo Hotel Rayon Sports ibamo muri MaliIbyumba babamo bimeze gutyaIbyo kurya byiza bya Hotel ni byo aba bakinnyi bafunguraNyuma yo kurya abakinnyi bafata umwanya bakaruhukira kuri HotelSaa kumi n'imwe zo muri Mali bivuze saa moya za Kigali ni imyitozo dore ko ari na yo saha bazakiniraho
AMAFOTO: Jean Paul Nkurunziza
TANGA IGITECYEREZO