RFL
Kigali

Ba rutahizamu 3 n’umutoza bakubutse Nigeria baje muri Sunrise bageze mu Rwanda- Amafoto

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/08/2016 10:32
1


Ikipe ya Sunrise nyuma yo kwimukira mu karere ka Nyagatare aho izajya ikinira imikino ya shampiyona ndetse n’abakinnyi bazajya baba batuye muri aka karere, mu bakinnyi kuri uyu wa mbere tariki 29 Kanama 2016 hamaze kwiyongeramo ba rutahizamu batatu ndetse n’umutoza mukuru w’iyi kipe uvuye muri Nigeria.



Aba basore batatu ubwo bageraga ku kibuga cy’indege i Kanombe bakiriwe n’ubuyobozi bw’ikipe ya Sunrise bwari buhagarariwe na perezida w’iyi kipe bwana Bosco. Bakigera ku kibuga cy’indege i Kanombe aba bakinnyi uko ari batatu ndetse n’umutoza w’iyi kipe bahise batangariza Inyarwanda.com ko nta kindi kibazanye usibye akazi baje gukora kandi kakaba gasorezwa ku musaruro.

rutamuRutamu Elie Joe na perezida wa SunRise barindiriye ko abakinnyi basohoka mu kibuga cy'indege

rutamuAbasore batatu n'umutoza wabo (wambaye ishati y'umwerru) bakigera i Kanombe

Uyu mutoza yagize ati ”Njye abakinnyi nzanye ndabazi neza, ni abakinnyi nihitiyemo ntabwo tuje mu Rwanda gushaka undi mwanya tuje guhanganira igikombe kandi ntawe uzaduhagarika, ubuyobozi bwanjye bwambwiye ko basanganywe ikipe nziza yaburaga abakinnyi bafite akamenyero rero njye nzanye hano abakinnyi bamenyereye ikitwa irushanwa.”

rutamu

Abakinnyi bagisohoka mu kibuga cy'indege i Kanombe

Aganira na Inyarwanda.com uyu mutoza yongeyeho ko yamaze kwiga ku makipe bazaba bahanganye harimo APR FC, Rayon Sports ndetse na Police fc ati”Aya makipe njye barayambwiye nanjye narebye uko asanzwe akina mbibiye n’ibanga hari n'amakipe amwe narebye amashusho y’imyitozo yayo niteguye gukina nabo kandi nzagerageza mpeshe intsinzi ikipe yanjye.”

rutamu

Abakinnyi bakigera ku kibuga cy'indege i Kanombe

Abajijwe niba ntacyo bimutwaye kuba agiye gutura ndetse no gukorera mu ntara atari mu mujyi wa Kigali yagize ati” Ibyo njye narabyiteguye maze hafi ukwezi nzi ko aho nzakorera ari amasaha abiri uvuye mu mujyi wa Kigali, narabyishimiye kuko aho ni ahantu heza ho kwitegurira shampiyona ndetse no kugumisha abakinnyi mu mwuka mwiza wa shampiyona.”

rutamuBati wa munyamakuru dufotorere ahagaragara amatara meza ya Kigali

Uyu mutoza Chibi Ibe Andrew wazanye n'abakinnyi batatu yabwiye Inyarwanda.com ko abakinnyi azanye ari ba rutahizamu babiri n’umukinnyi umwe wo hagati uzajya ufasha ba rutahizamu kandi yizeye ko bazamufasha gutwara ibikombe. Abakinnyi yazanye bo mu gihugu cya Nigeria ni Alex, Asmson na Romeo ukina hagati afasha ba rutahizamu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Patto7 years ago
    ko mbona nta ma KWISI bafite se RUTAMU yatubwiraga ?





Inyarwanda BACKGROUND