RFL
Kigali

Azam FC ya Mugiraneza Jean Baptiste niyo yegukanye Cecafa Kagame Cup

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:2/08/2015 17:25
0


Ku nshuro ya mbere mu mateka yayo ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania ibashije kuzamura igikombe cyayo cya mbere cya Cecafa Kagame Cup, nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya ibitego 2 ku busa.



Umukinyi mpuzamahanga w'umunyarwanda, ukina hagati mu kibuga Mugiraneza Jean Baptiste(Miggy) akaba ari umwe mu bakinnyi bazamuranye igikombe na Azam FC nyuma y’ibyumweru bitatu gusa amaze muri iyi kipe yo muri Tanzania yamukuye muri APR FC, agahita anafatisha umwanya we.

Nubwo mbere y’uyu mukino ikipe ya Gor Mahia nayo ibarizwamo abakinnyi umwaka ushize bahoze muri shampiyona y’u Rwanda mu ikipe ya Rayon Sport, Kagere Meddie, Sibomana Abouba na Nizigiyimana Abdoul Kharim Mackenzi ariyo yahabwaga amahirwe, ntiyabashije kwikura imbere ya AZAM FC yakiniraga mu rugo imbere y’abanyatanzaniya benshi bari bayishyigikiye.

Azam Fc yatsindiwe na John Rafael Bocco ku munota wa 15 w’igice cya mbere, maze Kipre Tchetchteashimangira itsinzi ya Azam Fc mu gice cya kabiri.

Azam Fc iciye agahigo ko kurangiza iri rushanwa nta gitego na kimwe kinjiye mu izamu ryayo kuva mu mikino yo mu matsinda kugeza kuri uyu mukino wa nyuma batsinzemo Gor Mahia, ari nawo mukino rukumbi Gor Mahia nayo itsinzwemo.

Azam Fc yegukanye iri rushanwa nyuma y’imyaka 8 imaze ishinzwe dore ko iyi kipe yashinzwe mu 2007, ikaba imaze kwitabira iri rushanwa inshuro 4, igera ku mukino wa nyuma inshuro ebyiri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND