RFL
Kigali

AS Kigali yiteguye kuburana na Tibingana Charles uri hafi kubajyana mu nkiko

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/07/2017 16:11
0


Tibingana Charles Mwesigye kuri ubu wamaze gusinya amasezerano y’amezi atanu (5) muri FC Warriors iri mu cyiciro cya mbere muri Singapore avuga ko yiteguye kurega AS Kigali avuga ko imurimo miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda (4.000.000 FRW) n’ibaruwa imusezerera (Release Letter) atarabona.



Tibingana Charles wavuye muri AS Kigali muri Mutarama 2017 akajya muri Tailand mu ikipe ya Kritslatan FC avuga ko AS Kigali yamuhemukiye ikanga kumuha ibaruwa imukura muri AS Kigali kugira ngo yishakire ikipe mu gihe iyi kipe y’umujyi yari ikimurimo miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda (4.000.000 FRW), amafaranga ahwanye n’agaciro bamuguze yinjira muri AS Kigali (Recruitement).

Aganira na INYARWANDA, Tibingana Charles yavuze ko mu Ukwazira 2017 ubwo azaba agarutse mu Rwanda azabanza kugana ku biro by’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) akababwira uko bimeze nyuma akabona kugana inkiko akarega ikipe ya AS Kigali.

“Abayobozi ba AS Kigali barampemukiye batinza gahunda zanjye zo kwishakira ikipe. Banze kunyoherereza Release Letter biba ngombwa ko nkomeza gukina ku ntizanyo.Ningaruka nzabajyana mu nkiko kuko nta n’igiceri kimwe bigeze bampa ku masezerano bari bampaye bangura”. Tibingana Charles.

Tibingana komeza agira ati”Nagerageje kuvugana na Manager wa AS Kigali (Nshimiye Joseph) mbona ntanyitayeho mpitamo kumureka. Nzabajyana mu nkiko kuko ni byo bisigaye gusa nzabanza kubisobanurira FERWAFA”. Tibingana

Ese kuki AS Kigali itaramuha Release Letter?

Ku ruhande rwa AS Kigali bo bavuga ko uyu musore ibyo avuga atari ukuri kuko ngo akimara gusinya muri AS Kigali yahise agira gahunda zo kujya muri Thailand mu ikipe ya Kritslatan FC, agezeyo asanga iyo kipe nta bushobozi ifite bwo kumugura bituma baba baretse kumuha urwandiko rumusohora muri AS Kigali ahubwo bakumvikana ko yaba yikinira muri Kritslatan FC anashaka indi kipe yazajyamo nk’uko Nshimiye Joseph ushinzwe ibikorwa bya AS Kigali (Team Manager) yabitangarije INYARWANDA.

“Tibingana yagiye muri Thailand koko agezeyo asanga ikipe yamushakaga nta bushobozi ifite bwo kumugura. Twahise tumworohereza tumubwira ko yahaguma umwaka umwe akina anashaka ikipe ifite ubushobozi wenda nyuma tukazabona kumuha Release Letter kuko akiri umukinnyi wacu udufitiye amasezerano. Ntabwo twari kumuha amasezerano atarabona ikipe imugura”. Nshimiye Joseph

Ese ko Tibingana afite gahunda yo kugana inkiko, AS Kigali yiteguye kuburana?

Nshimiyiye Joseph yakomeje avuga ko niba Tibingana afite gahunda yo kuregana nta kibazo biteye ikipe ya AS Kigali kuko isanzwe ifite ubuzima gatozi bityo itatinya guhagarara ku kuri. “Niba ashaka kugana inkiko azagende kuko AS Kigali ni ikipe ifite ubuzima gatozi. Murabizi ko nta mukino n’umwe yigeze akinira AS Kigali, ubu se arumva ariwe ubabaye kuturusha?”. Nshimiye Joseph

Ese AS Kigali yemera ko ifite amafaranga ya Tibingana Charles?

Nshimiye Joseph yemeje ko AS Kigali yemera umwenda wa miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda (4.000.000 FRW) irimo AS Kigali cyo kimwe n’abandi bakinnyi baguzwe mu mwaka w’imikino 2016-2017 (recruitement). “Amafaranga rwose tuyamurimo kimwe n’abandi bakinnyi batarabona recruitements zabo. Tuzayamuha rwose nacishe macye kuko nta mukino n’umwe yigeze adukinira”. Nshimiye Joseph

Ese Tibingana Charles we afite irihe kosa?

Mu bwumvikane Tibingana Charles Mwesigye yagiranye na AS Kigali nuko atari yemerewe kugira indi kipe asinyira atabimenyesheje AS Kigali kugira ngo ahabwe Release letter ndetse banarebe icyo amasezerano bari bafitanye icyo yateganyaga.

Kuri ubu Tibingana Charles yamaze gusohoka mu ikipe ya Kritslatan FC muri Tailand agana mu ikipe ya Warriors FC iri mu cyiciro cya mbere muri Singapore asinyamo amasezerano y’amezi atanu (5). Ibi As Kigali babibonamo kuba uyu musore yarabaciye inyuma agakora amakosa.

Nshimiye Joseph ushinzwe guhuza ibikorwa muri AS Kigali (Team Manager)

Nshimiye Joseph ushinzwe guhuza ibikorwa muri AS Kigali (Team Manager)

Tibingana Charles Mwesigye

Tibingana Charles Mwesigye

Tibingana Charles asezera ku bafana ba Kritslatan FC

Tibingana Charles asezera ku bafana ba Kritslatan FC agana muri Warriors Fc muri Singapore 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND