Ikipe ya AS Kigali yafashe umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Kirehe FC ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatandatu. Kuri ubu AS Kigali ifite amanota 21 ku mwanya wa mbere kuko SC Kiyovu ifite amanota 20 igomba guhura na Bugesera FC kuri iki Cyumweru.
AS Kigali FC niyo yafunguye amazamu ku munota wa 28’ w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Ndayinduka Michel, Ndayisaba Hamidou nawe yaje kongeramo ikindi ku munota wa 40’ mbere yuko Ntwali Evode yinjizamo ikindi ku munota wa 58’. Igitego cy’impozamarira cya Kirehe FC cyatsinzwe na Jean Paul Uwimbabazi ku munota wa 70’ w’umukino.
Eric Nshimiyimana Umutoza mukuru wa AS Kigali yari yakoze impinduka mu bakinnyi basanzwe babanza mu kibuga kuko nka Bate Shamiru yari yabanje mu izamu. Benedata Janvier yari yabanje akina inyuma ku ruhande rw’ibumoso kugira ngo Iradukunda Eric Radou aza ahagana iburyo. Kayumba Soter na Bishira Latif bari mu mutima w’ubwugarizi.
Ndayisaba Hamidou yari yahawe amahirwe yo kubanza mu kibuga hagati afatanya na Ntamuhanga Thumaine Tity bafatikanya na Ntwali Evode. Ndahinduka Michel bita Bugesera yari yabanjemo aca ku ruhande rw’iburyo, Ndayisenga Fuad aca ku rundi bityo bose bagakina bamanura imipira kwa Frank Kalanda wakinaga nka rutahizamu rukumbi.
Nyuma yo kuba Eric Nshimiyimana yari yatangiye abona ibitego bitewe nuko wabonaga mu buryo bw’imikinire arusha Kirehe FC ahagana hagati mu kibuga kuko yakoreshagamo abakinnyi batatu (Ntwali Evode wakinaga inyuma ya Frank Kalanda, Ntamuhanga Thumaine na Ndayisaba Hamidou).
Byaje kugera aho Nshimiyimana abona ko agomba gufungura hagati akadohora kugira ngo ashake ibitego byinshi. Ku munota wa 55’ yaje gukuramo Ndayisaba Hamidou yinjiza Ishimwe Kevin waje akajya ku ruhande rw’ibumoso bityo Ndayisenga Fuad akisunika agana inyuma ya rutahizamu.
Ibi ntabwo byatanze umusaruro kuko ni bwo Kirehe FC yatangiye kwibona hagati nibwo abasore nka Hakorimana Hamad, Abdallah Masud na Kalim Patient batangiye kwiganza mu butemberezi bagana mu bwugarizi bwa AS Kigali ku buryo abantu mbarwa bari kuri sitade ya Kigali banabonaga ko Kirehe FC ishobora gutsinda ibitego.
Eric Nshimiyimana yaje kubona ko Ndayisenga Fuad nta kintu ari gufasha hagati, niko kumukuramo akazana Murengezi Rodrigue waje agahita afatanya na Ntamuhanga Thumaine hagati bityo Evode Ntwali atangira gukina inyuma ya Ndarusanze Jean Claude wari wasimbuye Frank Kalanda ku munota wa 49’. Aha nibwo AS Kigali yabonye kugaruka mu mukino ariko iza kwinjizwa igitego na Kirehe FC cyatsinzwe na Jean Paul Uwimbabazi ku munota wa 70’.
Nzabonimpa Prosper wa Kirehe FC yahakuye ikarita y’umuhondo ubwo yagerageza gutangira Murengezi Rodrigue ubwo bari batangiye (AS Kigaki) kugaruka mu mukino nk’uko bari batangiye. Ku ruhande rwa Nduhirabandi Abdulkalim bita Coka utoza Kirehe FC yasimbuje inshuro ebyiri (2) kuko Munyeshyaka Gilbert yavuyemo asimburwa na Baraka Augustin Hakorimana Hamad asimburwa na Nanfack Paulidord.
Muri AS Kigali FC basimbuje inshuro eshatu (3) kuko Kalanda Frank yasimbuwe na Ndarusanze Jean Claude (49’), Ishimwe Kevin asimbura Ndayisaba Hamidou (55’) naho Murengezi Rodrigue asimbura Ndayisenga Fuad (78’).
Ndarusanze Jean Claude kuri ubu aracyari imbere n'ibitego 6 muri shampiyona
Nduhirabandi Abdulkalim bita Coka umutoza wa Kirehe FC
Bate Shamiru yari yagarutse mu izamu
Ndayisaba Hamidou yari yabanje mu kibuga anatsinda igitego ku munota wa 40'
Benedata Janvier ku mupira ahunga ubusatirizi bwa Kirehe FC
Ikipe ya Kirehe FC yageragezaga gukanga Bate Shamiru
Bishira Latif (Iburyo) na Kayumba Soter (ibumoso) bafatanya muri gahunda yo kurambika Uwimbabazi Jean Paul wa Kirehe FC wanabatsinze igitego
Kayumba Soter myugariro wa AS Kigali ashaka uko yabona umupira
Ntamuhanga Thumaine Tity (12) ashimira Ntwali Evode ku gitego yatsinze
Eric Nshimiyimana Umutoza mukuru wa AS Kigali akora mu ntoki za Evode Ntwali
Abakinnyi ba Kirehe FC barimo Muvunyi Haruna (Imbere) bahise bajya kwishyushya
Cassa Mbungo Andre (Wambaye ubururu hose) umutoza mukuru wa Kiyovu Sport yarebye uyu mukino
Asman umufana wa AS Kigali
Niyonzima Ally (Uhagaze inyuma ugana iburyo) ntabwo yakinnye
Abakinnyi ba Kirehe FC bishimira igitego cy'impozamarira
Cyubahiro Janvier Savio ntabwo yishyuhije ngo ajye mu kibuga ngo abe yakina mu mpande kuko nibwo Kirehe FC yari itangiye kuzamura imbaraga hagati bityo hajyamo Murengezi Rodrigue
Ndarusanze Jean Claude ashaka aho yanyurana umupira
Hakorimana Hamad (5) na Ntwali Evode (13)
Ndarusanze Jean Claude winjiye asimbuye yarwanaga no kureba uko yacika Niyonkuru Vivien kapiteni wa Kirehe Fc
Ndahinduka Michel niwe wafunguye amazamu
Uko umukino wagenze mu mibare ya Azam TV Rwanda
Mugheni Kakule Fabrice (wambaye ingofero) yari yicaranye na Sogonya Hamisi Kishi wahoze atoza Kirehe FC
Nzabonimpa Prosper ahabwa ikarita y'umuhondo
Niyonkuru Vivien kapiteni wa Kirehe FC ku mupira
Intebe y'abatoza n'abaganga ba AS Kigali
Nduhirabandi Abdulkalim bita Coka umutoza wa Kirehe FC nyuma y'umukino ntabwo yavuganye n'abanyamakuru ahubwo yahisemo ko Habimana Peacemaker ariwe wavuga
Eric Nshimiyimana Umutoza mukuru wa AS Kigali yavuze ko abakinnyi be batangiye bakina neza ariko bakaza gusa naho batangiye gusuzugura Kirehe FC ari nabwo yatangiye kubazamukana ikanabatsinda igitego
Dore uko urutonde ruraye:
No | Team | Pg | W | D | L | GF | GA | GD | PTS |
1 | AS Kigali | 11 | 06 | 03 | 02 | 22 | 11 | 11 | 21 |
2 | Kiyovu | 10 | 06 | 02 | 02 | 13 | 07 | 06 | 20 |
3 | Rayon | 10 | 05 | 03 | 02 | 12 | 06 | 06 | 18 |
4 | Police FC | 11 | 05 | 03 | 03 | 14 | 11 | 03 | 18 |
5 | APR FC | 10 | 04 | 05 | 01 | 12 | 06 | 06 | 17 |
6 | Mukura | 10 | 03 | 06 | 01 | 09 | 06 | 03 | 15 |
7 | Sunrise | 10 | 04 | 03 | 03 | 09 | 09 | 00 | 15 |
8 | Etincelles | 10 | 03 | 05 | 02 | 09 | 10 | -1 | 13 |
9 | Marines | 11 | 03 | 04 | 04 | 12 | 14 | -2 | 13 |
10 | Amagaju | 11 | 03 | 03 | 05 | 12 | 13 | -1 | 12 |
11 | Gicumbi | 11 | 03 | 02 | 06 | 07 | 16 | -9 | 11 |
12 | Musanze | 10 | 02 | 04 | 04 | 06 | 08 | -2 | 10 |
13 | Bugesera | 10 | 02 | 04 | 04 | 04 | 10 | -6 | 10 |
14 | Kirehe Fc | 11 | 03 | 01 | 07 | 08 | 15 | -7 | 10 |
15 | Espoir | 11 | 01 | 06 | 04 | 08 | 13 | -5 | 09 |
16 | Miroplast | 09 | 01 | 05 | 03 | 08 | 11 | -3 | 08 |
Ntamuhanga Thumaine Tity wa AS Kigali niwe wabaye umukinnyi w'umukino
Dore uko imikino yarangiye:
Kuwa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2018:
-AS Kigali 3-1 Kirehe FC
-Musanze FC 0-0 Gicumbi Fc
-Marines FC 0-1 Police FC
-Amagaju FC 2-2 Espoir FC
Dore imikino iteganyijwe:
Ku Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2018
-Sunrise FC vs Mukura VS (Nyagatare, 15h30’)
-SC Kiyovu vs Bugesera FC (Mumena, 15h30’)
-Etincelles FC vs Miroplast FC (Umuganda Stadium, 15h30’)
Kuwa Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2018
-Rayon Sports vs APR FC (Stade Amahoro, 15h30’)
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO