RFL
Kigali

AS Kigali yanyagiwe na Police FC ihita inayicaho ku rutonde rwa shampiyona -AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/01/2017 20:11
0


Ikipe ya AS Kigali yatsinzwe na Police FC ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona waberaga ku kibuga cya Kicukiro nubwo atariko FERWAFA yabiteganyaga. Songa Isaie, Mico Justin na Danny Usengimana nibo batsindiye iyi kipe y’abashinzwe umutekano w’abantu n’ibintu.



Ni umukino watangiye amakipe yombi ubona hari akantu gato ko guhangana ndetse ubona amahirwe ari make kuri buri kipe ku bijyanye no kuba yabona igitego. Ubu buryo bw’imikinire bwamaze iminota nka 30’.

Gusa Seninga Innocent umutoza wa Police FC wakoreshaga abakinnyi bane bacaracaraga imbere y’izamu rya Eric Nshimiyimana, byaje gutuma AS Kigali batangira kugira igihunga cyo kugarira cyane banatakaza imipira hagati mu kibuga, ibintu byaje gutuma Songa Isaie ayibonera igitego cya mbere muri shampiyona ku munota wa 40’ w’umukino warebwe n’abapolisi benshi.

 

Songa Isaie

Songa Isaie atera ikinyuma amaze gutsinda igitego

Songa IsaieSonga Isaie ashimirwa na bagenzi be bakinana muri Police FC

AS Kigali yakomeje guhanyanyaza ishaka kwishyura ari nako abasore bayo barimo, Sebanani Emmanuel Crespo na Ndahinduka Michel bakomeza kugorwa n’ubwugarizi bwa Umwungeri Patrick, Habimana Hussein na Uwihoreye Jean Paul bari bahagaze neza.

Ku munota wa 45’ mbere  yuko amakipe ajya kuruhuka, Mico Justin yaje kwisanga ari wenyine imbere y’izamu rya AS Kigali yahoze akinira niko kuyitera igitego. Mico yahise agwiza ibitego birindwi (7) muri shampiyona bivuze ko byibura mu mikino ibiri yagiye abona igitego kimwe nubwo yahawe ikarita y’umuhondo ku munota wa 61’ ku ikosa yakoreye kuri Nsabimana Eric Zidane wa AS Kigali. Amakipe yagiye kuruhuka Police FC iri imbere n’ibitego byayo 2-0.

Igitego cya gatatu (3) cya Police FC cyabonetse ku munota wa 79’ gitsinzwe na Usengimana Danny bita Sturridge wahise agwiza ibitego 11 muri shampiyona ndetse ahita abinganya an Nahimana Shassir wa Rayon Sports.

Mu mpinduka zabaye mu bijyanye no gusimbuza ku ruhande rwa Police FC, Muzerwa Amini wahoze muri AS Kigali yasimbuwe na Ndayishimiye Antoine Dominique ku munota wa 63’ w’umukino, Mushimiyimana Mohammed asimbura Mico Justin ku munota wa 90+1’ naho Ngomirakiza Hegman yinjira habura amasegonda 30” ku minota itatu yari yongeweho ntiyanakoza umupira ku kirenge kuko umusifuzi yahise asifura ko umupira urangiye ubwo yari asimbuye Usengimana Danny.

Ku ruhande rwa AS Kigali, Mubumbyi Bernabe bita Baloteli yasimbuye Kayiranga Divin ku munota wa 59’, Ntwali Evode asimbura Ndaka Frederic ku munota ewa 67’ mbere yuko Kubwimana Cedric bita Jay Polly yinjiye mu kibuga asimbuye Murengezi Rodrigue ku munota wa 70’ w’umukino.

Ku mpinduka zabaye ku bakinnyi babanje mu kibuga, Seninga Innocent wari wakiriye umukino, yabanje Bwanakweli Emmanuel bita Czech mu izamu abanziriza Nzarora Marcel, Umwungeri Patrick abanza mu mutima w’ubwugarizi kuko Twagizimana Fabrice bita Ndikukazi yamaze kubagwa urutugu, Songa Isaie abanzirizamo Imurora Japhet mu gihe Muzerwa Amini yabanjirije mu kibuga Mushimiyimana Mohammed wari umaze ibyumweru hafi bitatu hanze azira malariya.

Eric Nshimiyimana wari wasuye, mu izamu yari afitemo Bate Shamirou, Ndoli Jean Claude ari hanze, Kubwimana Cedric bita Jay Polly yari hanze habanjemo Ndaka Frederick inyuma iburyo ahitwa kuri gatatu (3).

Gutsindwa uyu mukino byatumye AS Kigali ihita yuzuza imikino ibiri ikurikirana idatsinda nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sport ikaba yasubiriwe na Police FC. Iyi kipe y’umujyi yahise itanga umwanya wa gatatu yari iriho iwuha Police FC ifite amanota 28 mu gihe AS Kigali yahise ifata umwanya wa kane n’amanota 26.

11 babanjemo ku mpande zombi:

Police FC: Bwanakweli Emmanuel (GK), Habiman Hussein, Mico Justin, Eric Ngendahimana Eric ©, Nizeyimana Mirafa, Jean Marie Vianney Muvandimwe, Jean Paul Uwihoreye, Muzerwa Amini, Usengimana Danny, Songa Isaie na Umwungeri Patrick.

AS Kigali: Shamiru Bate (GK), Kayumba Soter ©, Nshutinamagara Ismael Kodo, Ntamuhanga Thumaine Titty, Sebanani Emmanuel Crespo, Nsabimana Eric Zidane, Ndahinduka  Michel Bugesera, Murengezi Rodrigue, Iradukubda Eric Radu, Ndaka Federic na Kayiranga Divin.

Mico Justin

Mico Justin yishimira igitego cye cya karindwi muri shampiyona cyabaye icya kabiri cya Police FC mu mukino

Police FC

Abakinnyi ba Police FC bishima mu buryo "Selfie"

Usengimana Danny -Police FC

Igitego cya Usengimana Danny cyamubereye inziora yo gukomeza guhatanira umwanya w'uwuzatsinda ibitego byinshi muri shampiyona

Police FC

Police FC yishimira igitego cya Danny Usengimana 

 police CF

Ndayishimiye Celestin, Mushimiyimana Mohammed, Nzarora Marcel na Bryan ku ntebe y'abasimbura

AS Kigali

Ku ntebe y'abasimbura ya AS Kigali

ngendahimana Eric

Ngendahimana Eric Song wa Police FC azamukana umupira

kayumba  Soter

Kayumba Soter kapiteni wa AS Kigali asiubiza umupira kwa Shamiru Bate

Nshutiyamagara Ismael

Nshutiyamagara Isamel Kodo myugariro wa AS Kigali

Mico Justin

Mico Justin azonga AS Kigali yahoze akinira mbere yo kugana muri Police FC

Seninga  Innocent

Seninga Innocent utoza Police FC avuga ko abantu bose bashidikanya ku bushobozi bwe mu gutoza bafatira urugero ku bitego bitatu atsinze As Kigali

Eric Nshimiyimana

Eric Nshimiyimana utoza As Kigali avuga ko gutoza ikipe itagira abafana bisaba kwihangana bikomeye

abafana

Abafana ba Police FC bati" Danny wacu!!!!!!!!!!!!!!

 Seninga  Innocent

Uhereye iburyo ni Seninga Innocent umutoza mukuru ukurikirwa na Justin umwungirije ndetse na Maniraguha umutoza w'abanyezamu

 AS Kigali

Uyu musore ntajya atenguha AS Kigali niyo yaba iri kunyagirwa

Kuwa Gatanu tariki 20 Mutarama 2017

*Police FC 3-0 AS Kigali  

Dore uko amakipe azahura ku munsi wa 14 wa shampiyona:

Kuwa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2017

*APR FC  vs Rayon Sports (Stade Amahoro, 15h30’)

*Espoir FC vs Sunrise FC (Rusizi, 15h30’)

*Bugesera FC vs Etincelles FC (Nyamata, 15h30’)

Ku Cyumweru tariki 22 Mutarama 2017

*Mukura Victory Sport vs FC Musanze (Stade Huye, 15h30’)

*SC Kiyovu vs FC Marines (Mumena, 15h30’)

*FC Gicumbi vs Kirehe VC (Gicumbi, 15h30’)

*Amagaju FC vs Pepiniere FC (Nyamagabe, 15h30’)

Photos: S.MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND