Ikipe ya AS Kigali yihereranye Amagaju y’abakinnyi icumi (10) iyatsinda igitego 1-0 cyatsinzwe na Cyubahiro Janvier ku munota wa 77’ w’umukino waberaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatandatu.
Ni umukino ikipe y’Amagaju FC yakinnye iminota 70’ ari abakinnyi icumi (10) nyuma yaho Sibomana Alafat yaherewe ikarita y’umutuku ku munota wa 20’ w’umukino biturutse ku ikosa yakoreye kuri Ndahinduka Michel ubwo yaganaga mu rubuga rw’amahina.
Nubwo Amagaju FC bari abakinnyi batuzuye ntabwo byigeze bigaragara ko ifite icyuho mu kibuga kuko AS Kigali nayo wabonaga ishakisha uburyo bw’igitego ntibikunde.
AS Kigali yabonye koruneli umunani (8) kuri imwe (1) y’Amagaju FC muri uyu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona. Mu gice cya mbere ni bwo amagaju FC bakoze amakosa macye kuko bakoze amakosa abiri mu gihe AS Kigali yakoze amakosa ane (4). Cimanga Pappy wa AS Kigali yakuyemo ikarita y’umuhondo cyo kimwe na Bakatola Yves w’Amagaju FC wayihawe ku munota wa 74’.
Mu gusimbuza, AS Kigali yashyizemo Toto Clement wasimbuye Mutijima Janvier, Uwimana Emmanuel asimbura Ntamuhanga Thumaine mu gihe Ndayisaba Hamidou yasimbuye Ntwali Evode. Ku ruhande rw’Amagaju FC Hakizimana Hussein yasimbuye Manishimwe mu gice cya mbere, Ndizeye Innocent asimbura Hussein Chabalala.
11 babanjemo ku mpande zombi:
AS Kigali: Shamiru Bate (GK),Iradukunda Eric Radu, Mutijima Janvier, Bishira Latif, Kayumba Soter ©, Murengezi Rodrigue, Ntwali Evode, Ntamuhanga Thumaine, Cimanga Papi, Ndahinduka Michel na Cyubahiro Janvier.
Amagaju FC: Muhawenayo Gad (GK), Sibomana Alafat, Buregeya Rodrigue, Bizimana Noel ©, Hussein Shabban Chabalala, Habimana Hassan, Arayenga Joacquim, Nsengiyumva Jafari, Manishimwe Obdie na Yumba Kayite.
IKipe ya APR FC yananiwe gukura amanota atatu i Nyakarambi nyuma yo kugwa miswi na Kirehe FC bakanganya 0-0 mu mukino APR FC yakinaga nyuma yo kuba yaraguye miswi na FC Musanze bakanganya igitego 1-1.
Dore uko umunsi wa 20 uteye:
Kuwa Gatandatu tariki 11 Werurwe 2017
*AS Kigali 1-0 Amagaju FC
*Pepinieres FC 2-0 Etincelles FC
*Kirehe FC 0-0 APR FC
*Espoir FC 1-1 Gicumbi FC
Ku Cyumweru tariki 12 Werurwe 2017
*Mukura Victory Sport vs Police FC (Stade Huye, 15h30’)
*FC Marines vs Bugesera FC (Stade Umuganda, 15h30’)
*FC Musanze vs SC Kiyovu (Stade Ubworoherane, 15h30’)
11 ba AS Kigali babanje mu kibuga
11 Amagaju FC yabanje mu kibuga
Eric Nshimiyimana na bagenzi be bafatanya gutoza AS Kigali
Nduwimana Pabro umutoza mukuru w'Amagaju FC
Arayenga Joakim umwe mu bakinnyi b'Amagaju FC bagoye AS
Sibomana Alafat aha yari mu kirere ashaka umupira mbere yuko ahabwa ikarita itukura ku munota wa 20'
Ndahinduka Michel azamukana umupira
Byarangiye bamurambitse hasi
Nduwimana Pablo utoza Amagaju FC yarimo atanga amabwiriza
Eric Nshimiyimana nawe ntiyari yicaye
Ndahinduka Michel yashakishije uburyo bw'igitego birayoberana
Sibomana Alafat yahawe umutuku ku ikosa yakoreye Ndahinduka Michel
Iradukunda Eric wa AS Kigali yugarira
Ntamuhanga Thumaine ku mupira hagati mu kibuga
Urutonde uko ruraye ruhagaze
AMAFOTO: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO