RFL
Kigali

AS Kigali yihereranye Amagaju FC y’abakinnyi icumi, APR FC inanirwa kwikura i Nyakarambi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/03/2017 18:54
4


Ikipe ya AS Kigali yihereranye Amagaju y’abakinnyi icumi (10) iyatsinda igitego 1-0 cyatsinzwe na Cyubahiro Janvier ku munota wa 77’ w’umukino waberaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatandatu.



Ni umukino ikipe y’Amagaju FC yakinnye iminota 70’ ari abakinnyi icumi (10) nyuma yaho Sibomana Alafat yaherewe ikarita y’umutuku ku munota wa 20’ w’umukino biturutse ku ikosa yakoreye kuri Ndahinduka Michel ubwo yaganaga mu rubuga rw’amahina.

Nubwo Amagaju FC bari abakinnyi batuzuye ntabwo byigeze bigaragara ko ifite icyuho mu kibuga kuko AS Kigali nayo wabonaga ishakisha uburyo bw’igitego ntibikunde.

AS Kigali yabonye koruneli umunani (8) kuri imwe (1) y’Amagaju FC muri uyu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona. Mu gice cya mbere ni bwo amagaju FC bakoze amakosa macye kuko bakoze amakosa abiri mu gihe AS Kigali yakoze amakosa ane (4). Cimanga Pappy wa AS Kigali yakuyemo ikarita y’umuhondo  cyo kimwe na Bakatola Yves w’Amagaju FC wayihawe ku munota wa 74’.

Mu gusimbuza, AS Kigali yashyizemo Toto Clement wasimbuye Mutijima Janvier, Uwimana Emmanuel asimbura Ntamuhanga Thumaine  mu gihe Ndayisaba Hamidou yasimbuye Ntwali Evode. Ku ruhande rw’Amagaju FC Hakizimana Hussein yasimbuye Manishimwe mu gice cya mbere, Ndizeye Innocent asimbura  Hussein Chabalala.

11 babanjemo ku mpande zombi:

AS Kigali: Shamiru Bate (GK),Iradukunda Eric Radu, Mutijima Janvier, Bishira Latif, Kayumba Soter ©, Murengezi Rodrigue, Ntwali Evode, Ntamuhanga Thumaine, Cimanga Papi, Ndahinduka Michel na Cyubahiro Janvier.

Amagaju FC: Muhawenayo Gad (GK), Sibomana Alafat, Buregeya Rodrigue, Bizimana Noel ©, Hussein Shabban Chabalala, Habimana Hassan, Arayenga Joacquim, Nsengiyumva Jafari, Manishimwe Obdie na Yumba Kayite.

IKipe ya APR FC yananiwe gukura amanota atatu i Nyakarambi nyuma yo kugwa miswi na Kirehe FC bakanganya 0-0 mu mukino APR FC yakinaga nyuma yo kuba yaraguye miswi na FC Musanze bakanganya igitego 1-1.

Dore uko umunsi wa 20 uteye:

Kuwa Gatandatu tariki 11 Werurwe 2017

*AS Kigali 1-0 Amagaju FC 

*Pepinieres FC 2-0 Etincelles FC

*Kirehe FC 0-0 APR FC 

*Espoir FC 1-1 Gicumbi FC 

Ku Cyumweru tariki 12 Werurwe 2017

*Mukura Victory Sport vs Police FC  (Stade Huye, 15h30’)

*FC Marines vs Bugesera FC (Stade Umuganda, 15h30’)

*FC Musanze vs SC Kiyovu (Stade Ubworoherane, 15h30’)

 

Amagaju FC

11 ba AS Kigali babanje mu kibuga

aa Amgak

11 Amagaju FC yabanje mu kibuga

Ndayishimiye Eric Bakame

Eric Nshimiyimana na bagenzi be bafatanya gutoza AS Kigali

Nduwimana Pablo

Nduwimana Pabro umutoza mukuru w'Amagaju FC

amagaju

Arayenga Joakim umwe mu bakinnyi b'Amagaju FC bagoye AS

Amagaju FC

Sibomana Alafat aha yari mu kirere ashaka umupira mbere yuko ahabwa ikarita itukura ku munota wa 20'

Ndahinduka Michel

Ndahinduka Michel azamukana umupira

AS Kigali

 11 ba As Kigali

Byarangiye bamurambitse hasi

Nduwimana Pablo

Nduwimana Pablo utoza Amagaju FC yarimo atanga amabwiriza

eric Nshiiyimama

Eric Nshimiyimana nawe ntiyari yicaye

AS Kigali

Ndahinduka Michel yashakishije uburyo bw'igitego birayoberana

sibomana Alafat

Sibomana Alafat yahawe umutuku ku ikosa yakoreye Ndahinduka Michel

AS Kigali

Iradukunda Eric wa AS Kigali yugarira

ntamuhanga

Ntamuhanga Thumaine ku mupira hagati mu kibuga

Table

Urutonde uko ruraye ruhagaze

AMAFOTO: Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Ariko buriya Eric aba arakajwe niki igihe cyose aba atishimye
  • turatsinze7 years ago
    ngirango Apr yaremewe gutsinda rayon gusa
  • kagabo7 years ago
    mulisa numutoza muto wumunyarwanda nibareke ikipe ayigeze aho ashaka azakurana nayo hamwe nabariya bakinnyi be banana babanyarwanda!!!ariko nituza tuzaza tuje kubera ubungubu bwo nuguseba gusa ...kunganya na kirehe kweli?!!!genda APR uragowe
  • ishimwe aime rodrigue 7 years ago
    umva abafana ba apr twihangane onze createur yadushimishije





Inyarwanda BACKGROUND