RFL
Kigali

AS Kigali 1-3 Police FC: Eric Nshimiyimana avuga ko agorwa n’uburyo (system) Seninga akoresha mu kibuga -AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/05/2017 20:19
1


Eric Nshimiyimana umutoza w’ikipe ya AS Kigali yemeza ko agorwa cyane n’uburyo (Game System) Seninga Innocent umutoza wa Police FC akoresha mu kibuga cyane cyane mu gice cy’ubwugarizi aho avuga ko abakinnyi b’inyuma badatanga umwunya wo kuba abakinnyi b’ikipe bahanganye batuza.



Igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa gatandatu (6’)gitsinzwe na Usengimana Danny wuzuzaga ibitego 17. Uyu musore yaje kongera kureba mu izamu ku munota wa 37’ ahita yuzuza ibitego 18. Songa Isaie yatsinze igitego ku munota wa 30’ w’umukino.

Igitego cy’impozamarira cya AS Kigali cyatsinzwe na Cimanga Pappy kuri penaliti yateye ku munota wa 46’ w’umukino bitewe n’ikosa ryakozwe na Patrick Umwungeri akanahabwa ikarita y’umuhondo.

Ibi yabitangarije abanyamakuru nyuma y’umukino Police FC yatsinzemo AS Kigali ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2017.

Nshimiyimana avuga ko abakinnyi bakina bugarira muri Police FC bakina bihuta kuri buri mupira ubagezeho ku buryo batatuma abakinnyi b’ikipe bahanganye babona umwanya wo kwipanga neza ngo bamenye aho umupira ugana.

Biramworohera (Seninga)…Biramworohera kuko nanjye ngira uburyo nkina (system)…Birangora rero kuko urebye defense (ubwugarizi) yabo umupira ukuje bawusubizayo kwa kundi. Gukina n’ikipe nk’iriya biba bigoye cyane kuko wowe ubura uko witunganya ushaka uburyo wasubirana umupira. Eric Nshimiyimana

Nshimiyimana akomeza avuga ko atanenga uburyo Police FC ikinamo ahubwo ko uburyo bakinamo bugoye kuba umuntu yamenya uko abwitwaramo.

Uko umupira uje bawutera uko bashaka. Ni style yabo ….Ntabwo ngaya uburyo bakina, ni style yabo (Police FC). Danny ku ruhande na….Ubundi baba bazi ko niba Ndikukazi atarawutera (umupira) baba batangiye course (isiganwa), ntabwo ari ikipe (Police FC) ushobora kubareka ngo batangire bakine ubafatire hagati. Gukina ako kanya biroroha ariko biragora kuba wakongera kubona umupira kuko bisaba imbaraga. Biragoye. Nshimiyimana

Muri uyu mukino Eric Nshimiyimana avuga ko abakinnyi be batari biteguye, AS Kigali yakozemo amakosa atanu (5) yatumye Police FC itera imipira itanu (5) y’imiterekano. Police FC yateye koruneri eshanu (5) mu gihe AS Kigali yabonye koruneri umunani (8).

Mu bijyanye n’amakarita, Kayumba Soter kapiteni wa AS Kigali yahawe ikarita y’umuhondo ku munota wa 31’ ku ikosa yakoreye kuri Mico Justin wanakiniye AS Kigali mbere yo kujya muri Police FC.

Patrick Umungeri myugariro wa Police FC yahawe ikarita y’umuhondo ku munota wa 46’ ubwo yakoreraga ikosa kuri Cimanga Pappy mu rubuga rw’amahina agahita anatera penaliti yabyaye igitego cy’impozamarira cya AS Kigali.

Mu gusimbuza, Eric Nshimiyimana yakuyemo Mubumbyi Bernabe wagize imvune itoroshye yinjiza Cimanga Pappy wanagaragaje ko iyo abanzamo yari kugira ikintu amara, Sebanani Emmanuel Crespo yinjiye mu kibuga asimbuye Cyubahiro Janvier naho Ntwali Evode asimbura Uwimana Emmanuel.

Seninga Innocent yakuyemo Songa Isaie yinjiza Ndatimana Robert mu gihe Biramahire Abbedy Christophe yasimbuwe na Niyonzima Jean Paul bita Robinho.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

AS Kigali: Shamiru Bate (GK), Iradukunda Eric, Kayumba Soter ©, Mutijima Janvier, Tubane James, Murengezi Rodrigue, Uwimana Emmanuel, Ntamuhanga Thumaine, Ndahinduka Michel, Mubumbyi Bernabe na Cyubahiro Janvier.

Police FC: Nzarora Marcel (GK), Mpozembizi Mohammed, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Patrick Umwungeri, Twagizimana Fabrice ©, Nizeyimana Mirafa, Eric Ngendahimana, Mico Justin, Biramahire Abeddy, Songa Isaie na Usengimana Danny.

Seninga  Innocent asuhuzanya na Eric Nshimiyimana mbere y'umukino

Seninga  Innocent asuhuzanya na Eric Nshimiyimana mbere y'umukino

11 ba AS Kigali babanje mu kibuga

11 ba AS Kigali babanje mu kibuga

11 ba Police FC babanje mu kibuga

11 ba Police FC babanje mu kibuga

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

Usengimana Danny ku mupira ashaka igitego

Usengimana Danny ku mupira ashaka igitego

Usengimana Danny ubu amaze kuzuza ibitego 18 muri shampiyona mu gihe umwaka ushize yatsinze 16

Usengimana Danny ubu amaze kuzuza ibitego 18 muri shampiyona mu gihe umwaka ushize yatsinze 16

Abakinnyi bagenzi be bamushimira

Abakinnyi bagenzi be bamushimira

 Abwira abari muri sitade ati "Mu naniona sasa?"

Abwira abari muri sitade ati "Mu naniona sasa?"

Mico Justin azonga abakinnyi b'ikipe yahozemo

Mico Justin azonga abakinnyi b'ikipe yahozemo

Abakinnyi ba Rayon Sports bareba umukino

Abakinnyi ba Rayon Sports bareba umukino

Muvandimwe JMV (iburyo) afasha Usengimana Danny kwishimira igitego cya kabiri

Muvandimwe JMV (iburyo) afasha Usengimana Danny kwishimira igitego cya kabiri

Police FC  iraye ku mwanya wa kabiri n'amanota 58 mbere yuko APR FC ifite 56 ihura na Rayon Sports

Police FC  iraye ku mwanya wa kabiri n'amanota 58 mbere yuko APR FC ifite 56 ihura na Rayon Sports

Songa Isaie ubwo yari amaze kubona igitego

Songa Isaie ubwo yari amaze kubona igitego

Biramahire Abedy yasimbuwe na Niyonzima Jean Paul

Biramahire Abedy yasimbuwe na Niyonzima Jean Paul

Cimanga papy watsindiye AS Kigali

Cimanga papy watsindiye AS Kigali

Antoine Hey umutoza mukuru w'Amavubi na mugenzi we Mashami Vincent bari ku mukino

Antoine Hey umutoza mukuru w'Amavubi na mugenzi we Mashami Vincent bari ku mukino

Ngomirakiza Hegman  (iburyo) ukina hagati muri Police FC

Ngomirakiza Hegman  (iburyo) ukina hagati muri Police FC

Eric Nshimiyimana  atanga inama ku bakinnyi

Eric Nshimiyimana  atanga inama ku bakinnyi

Masud Djuma (iburyo) yicaranye na Issa Ngeze

Masud Djuma (iburyo) yicaranye na Issa Ngeze

Seninga  Innocent umutoza wa Police FC

Seninga  Innocent umutoza wa Police FC

Eric Nshimiyimana  amutoza mukuru wa AS Kigali aganira n'abanyamakuru

Eric Nshimiyimana  amutoza mukuru wa AS Kigali aganira n'abanyamakuru

Uko imikino yarangiye:

Kuwa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2017

*Musanze Fc 4-2 Mukura VS  

*Sunrise Fc 0-1 Espoir Fc  

*Kirehe Fc 0-0  Gicumbi Fc  

*Marines Fc  1-0 SC Kiyovu  

*AS Kigali 1-3 Police Fc  

*Pepinieres Fc 1-1 Amagaju Fc  

Imikino iteganyijwe:

Kuwa Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2017

*Etincelles Fc vs Bugesera Fc (Stade Umuganda, 15h30)

*Rayon Sports Fc vs APR Fc (Stade de Kigali, 15h30)

 AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • figo6 years ago
    iyo system police fc ikina bayita Portugal style!!





Inyarwanda BACKGROUND