Arsene Wenger yigeze kuba Manager George Weah ubwo yakiniraga ikipe ya Monacco muri za 90
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 12 Ukwakira, 2017 nibwo ku mbuga nkoranyambaga havuzwe iby'uko George Weah yatsinze amatora ya perezida muri Liberia nyamara ibyavuye muri aya matora bitaratangazwa.
Aya makuru yageze kuri Arsene Wenger, ahita yihutira kwandika ubutumwa bw'ishimwe bugenewe George Weah. Ku rubuga rw'Ikipe ya Arsenal no kuri Twitter ya Wenger niho hanyujijwe ubu butumwa;
Arsene Wenger yagize ati: "Nagira nfo nshimire umwe mu bahoze ari abakinnyi banjye, kuri ubu watorewe kuba perezida wa Liberia, George Weah. Si kenshi umuntu wigeze kukubera umukinnyi atorera kuba perezida w'igihugu, none Georgie yabikoze , ndamwifuriza gukomeza umuhate n'ubushake bwo kwiga no gutsinda.'
Arsene Wenger akiri Manager wa George Weah-Photo net
Arsene Wenger yabaye Manager wa Geroge Weah igihe uyu mutoza yari mu ikipe ya Monaco yo mu Bufaransa, hari mu myaka ya za 90s.
Weah, wigeze kuba umukinnyi w'umwaka agatwara igihembo gitangwa n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku isi 'FIFA', ari mu bakandida biyamamarije kuyobora Liberia mu matora yabaye ku wa kabiri w'iki cyumweru. N'ubwo mu nshuro ebyiri yagerageje kuba perezida atarengaga umutaru, kuri iyi nshuro ari mu bakandida babiri bahabwa amahirwe.
George Weah uhabwa amahirwe yo gutinda amatora
Ibyavuye mu matora bitegerejwe kumenyekana ejo ku wa gatanu gusa, hari amakuru avuga ko amwe mu mashyaka yasabye ko amatora yabaye yateshwa agaciro kuko yabayemo uburiganya
Kanda aha urebe ubutumwa Arsene Wenger yari yageneye Geroge Weah
TANGA IGITECYEREZO