RFL
Kigali

Areruya Joseph yasobanuye icyatumye u Rwanda rubura umudali wa Zahabu n’intego afite kuri uyu wa Kane

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/02/2018 22:21
0


Areruya Joseph Umunyarwanda uheruka gutwara Tour du Rwanda 2017, La Tropicale Amisa Bongo 2018 na Tour de l’Espoir 2018, yavuze ko ikipe y’abakuze yabuze umudali wa Zahabu muri shampiyona ya Afurika bitewe nuko bagiye bagira ibibazo bitandukanye harimo na Ndayisenga Valens waje kunanirwa agasigara.



Kuri uyu wa Gatatu ubwo hakinwaga shampiyona ya Afurika ku nshuro ya 13 kuva mu 2005, ikipe y’u Rwanda igizwe n’abakinnyi bakuze cyangwa bakaba baravutse nibura mu 1995, yafashe umwanya wa kabiri inyuma ya Erythrea yabaye iya mbere.

Ikipe y’u Rwanda muri iki cyiciro yari igizwe na Adrien Niyonshuti, Ndayisenga Valens, Bosco Nsengimana na Areruya Joseph. Aba bakinnyi baje guhaguruka nk’ikipe bafata umuhanda wa Kicukiro-Nyamata ku ntera ya kilometero 40 (40Km) basiganwa n’ibihe nk’ikipe. Mu kugaruka Kicukiro, hagarutse abakinnyi batatu aribo Areruya Joseph, Bosco Nsengimana na Niyonshuti Adrien.

Abantu bibajije icyabaye ariko Areruya Joseph yabwiye abanyamakuru ko ubwo bari mu nzira bagenda ari bwo Bosco Nsengimana yagize ikibazo umunyururu w’igare uvamo bityo batakaza ibihe bamufasha kugira ngo batamusiga ariko nyuma ngo Ndayisenga Valens yabaye nk’uwusigara bityo bafata igihe kingana hafi n’umunota bamutera imbaraga ariko biza kwanga bafata umwanzuro wo kugenda uko ari batatu. Areruya Joseph yagize ati:

Hari byinshi byabaye. Twatakaje umukinnyi ukomeye, Ndayisenga Valens yaje kugira ibibazo avaho tutaragera n’aho dukatira. Bosco (Nsengimana) yaje kugira ikibazo umunyururu uvamo, ubwo ni ugutakaza ibihe,  byafashe nk’umunota byibura ngo agaruke mu gikundi. Adrien (Niyonshuti) ni umukinnyi ubona ko agerageza kuzamuka ariko ntabwo ari cyane twagendaga tugerageza kumurinda. Urumva twagiye dutakaza ibihe byinshi, niyo mpamvu rero byari bitugoye cyane.

Areruya Joseph agera ku murongo usoza yari akurikiwe na Adrien Niyonshuti na Bosco Nsengimana wari inyuma gato

Areruya Joseph agera ku murongo usoza yari akurikiwe na Adrien Niyonshuti na Bosco Nsengimana wari inyuma gato

Areruya Joseph uvuga ko intego yari umudali wa Zahabu yizeye ko kuri uyu wa Kane tariki 15 Gashyantare 2018 afite icyizere ko azabona umudali ukomeye kuko ngo ahantu azaba anyura ahazi neza kandi ko ahazamuka hazamufasha kugabanya ibihe kuko ngo yiyizera mu kuzamuka.

Magnell Sterling umutoza w'ikipe y'igihugu yabanje kubasengera mbere yo guhaguruka

Magnell Sterling umutoza w'ikipe y'igihugu yabanje kubasengera mbere yo guhaguruka

“Intego mfite ni iyo kugerageza byibura gutsindira umudali, Zahabu cyangwa uwa kabiri (Silver). Gusa intego ni ugushaka umudali. Ahantu hashobora kunyorohereza ibihe ni mu musozi, ni munini cyane ariko ndagerageza mu kuzamuka kuko maze gutsinda amarushanwa menshi mba nzi uko nagabanya ibihe”. Areruya Joseph

Muri iki cyiciro, Erythrea yari igizwe n’abakinnyi b’ibihangange nka Eyob Metkel, Musie Saymon, Mekseb Debesay na Ghebreigzabhier Amanuel. Aba bagabo batwaye umudali wa Zahabu mu gihe u Rwanda rwari rugizwe na Niyonshuti Adrien, Areruya Joseph, Jean Bosco Nsengimana na Ndayisenga Valens batwaye umudali wa Silver nyuma yo gufata umwanya wa kabiri.

Bosco Nsengimana arahabwa amahirwe yo kuba yakwamabara umudali wa Zahabu kuri uyu wa Kane ubwo bazaba basiganwa umuntu ku giti cye

Bosco Nsengimana arahabwa amahirwe yo kuba yakwambara umudali wa Zahabu kuri uyu wa Kane ubwo bazaba basiganwa umuntu ku giti cye

Ndayisenga Valens ahinguka

Ndayisenga Valens ahinguka mu ikoni rigana ku murongo

Ndayisenga Valens ahagera neza

Ndayisenga Valens ahagera neza 

Team Erythrea yatwaye umudali wa Zahabu mu bagabo bakuru

Team Erythrea yatwaye umudali wa Zahabu mu bagabo bakuru baba aba kabiri mu bakobwa bakuru

Ikipe y'u Rwanda y'abainnyi bakuru

Inyuma ibumoso: Niyonshuti Adrien na Areruya Joseph naho imbere uva ibumoso ni Bosco Nsengimana na Ndayisenga Valens

Dore uko gahunda y'irushanwa iteye:

Ku wa Kane tariki 15 Gashyantare 2018:

-Gusiganwa umuntu ku giti cye (Abakobwa b’abangavu n’ingimbi) : 18,6 km

-Gusiganwa umuntu ku giti cye (Abakobwa n’abahungu bakuru) : 40 Km

Kuwa Gatanu tariki 16 Gashyantare 2018: Inama ya CAC

Ku wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2018:

-Gusiganwa mu muhanda (Ingimbi) – 72 km

-Gusiganwa mu muhanda (Abakobwa b’abangavu) :60 km

-Gusiganwa mu muhanda (Abakobwa bakuru) : 84 km

Ku Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2018:

-Gusiganwa mu muhanda (Abahungu bakuri na U23): 168 km

Areruya Joseph umunyarwanda ufite byinshi yitezweho muri iri rushanwa

Areruya Joseph umunyarwanda ufite byinshi yitezweho muri iri rushanwa

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND