Kigali

APR FC yatsinze Kiyovu Sports ijya mbere mu rugendo rugana ku gikombe

Yanditswe na: Samson Iradukunda
Taliki:18/05/2016 20:12
1


Ibitego bibiri bya Iranzi Jean Claude na Janvier Benedata byafashije ikipe ya APR FC gukura amanota atatu kuri Kiyovu Sports ndetse ikomeza kuzamura icyizere cyo gutwara igikombe cya shampiyona.



APR FC yakinaga na Kiyovu Sports mu mukino wa shampiyona wo ku munsi wa 25 wabereye kuri Stade Regional de Kigali i Nyamirambo nyuma yo gutsinda AS Muhanga ibitego bitatu ku busa mu mukino wa shampiyona uheruka mu gihe Kiyovu Sports yo yaherukaga gutsinda Police FC ibitego 2-1.

Umukino wa APR FC na Kiyovu Sports watangiye amakipe yombi akinira hagati bisa n’aho yigana, ikipe ya Kiyovu Sports ikina neza ku buryo nko mu minota 25 y’igice cya mbere Kiyovu Sports yarushaga APR FC kugumana umupira hagati mu kibuga.

11 ba APR FC babanje mu kibuga bagatsinda Kiyovu bitatu

Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga

APR FC yacishagamo igasatira izamu rya Kiyovu Sports binyuze kuri Iranzi Jean Claude wakinanaga neza na Nkinzingabo Fiston.

APR FC yarushije Kiyovu Sports gusatira cyane bitumye ibona igitego cyayo ku munota wa 34  gitsinzwe na Iranzi Jean Claude.

Ni igitego gisa n’aho cyatunguye ba myugariro ba Kiyovu Sports ndetse n’abandi bari ku kibuga nyuma y’aho Nkinzingabo Fiston ahereye Iranzi Jean Claude umupira maze Iranzi acenga rimwe aterera kure umupira waruhukiye mu izamu ryari ririnzwe na Mutabazi Jean Paul.

APR FC yakomeje kurusha Kiyovu Sports mu gice cya mbere gusa iminota 45 irangira bikiri igitego kimwe cya APR FC ku busa bwa Kiyovu Sports. Iki gice cyarangiye APR FC iteye koruneri 2 mu gihe Kiyovu Sports yo yateye imwe yonyine.

 

Kiyovu yabanjemo igatsindwa na APR FC

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Kiyovu Sports

Mu gice cya kabiri, APR FC yakomeje kurusha Kiyovu Sports na yo yakinanaga ishyaka ryo kwishyura igitego binyuze kuri Lomami Andre’ icyakora ba myugariro bayo barimo Rugwiro Herve’ ndetse na Ismail Nshutiyamagara`Kodo’ bakarinda izamu ryabo neza.

Muri iki gice, umutoza wa Kiyovu Sports, Yves Rwasamanzi yakoze impinduka ashaka kwishyura igitego ikipe ye yari yatsinzwe maze avana Gashugi Abdul Karim mu kibuga  ashyiramo  Sedrick Kubwimana.

APR FC yasatiriye Kiyovu Sports maze ku munota wa 62, ubwo yari ibonye igitego nyuma yo gusohoka k’umunyezamu Jean Paul Mutabazi, myugariro Amani Uwiringiyimana akiza izamu rye ashyira umupira hanze.

Icyizere cyo kwishyura ku ikipe ya  Kiyovu Sports cyayoyotse ku munota wa 75 ubwo APR FC yatsindaga igitego cya kabiri ku munota wa 75.

Ni igitego cyatsinzwe na Benedata Janvier wahawe umupira na Iranzi Jean Claude wari umaze gucenga ba myugariro batatu ba Kiyovu Sports maze agahereza Benedata Janvier wari mu ruhande rw’iburyo maze akarekura ishoti rikomeye byatumye umunyezamu wa Kiyovu ahindukira agasanga inshundura z’izamu rye zinyeganyega.

Benedata Janvier mbere y'uko atera ishoti ryavuyemo igitego cya kabiri

Benedata Janvier yatsinze Kiyovu Sports yahozemo aho yari yaratijwe mu mwaka ushize w'imikino

Uyu mukino wagaragayemo umukinnyi ukina hagati mu ikipe ya APR FC, Butera Andrew wari umaze igihe kirekire atagaragara mu kibuga muri iyi kipe, akaba yinjiye mu kibuga asimbuye Janvier Benedata ku munota wa 83 w’umukino.

Gutsinda kwa APR FC byatumye ikomeza kuba ku mwanya wa mbere w’agateganyo aho ifite amanota 58 ikaba ikurikirwa na Rayon Sports ifite amanota 53 nubwo Rayon Sports bihanganiye igikombe igifite umukino w’ikirarane izakina na Ettincelles FC.

Mu yindi yo ku munsi wa 25 wa shampiyona yabaye kuri uyu wa gatatu,Amagaju yatsindiwe i Nyamagabe na Mukura Victory Sports ibitego 2-1 mu gihe Rwamagana City yatsinze AS Muhanga igitego kimwe ku busa naho Espoir FC ikanganyiriza na Police FC ubusa ku busa i Rusizi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Igikombe nicy' IGIKONA!!!!!!!!!!!!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND