RFL
Kigali

APR FC yakuye amanota 3 i Huye, AS Kigali ikomeza kuyobora shampiyona itsinda Etincelles FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/05/2018 18:39
0


Ikipe ya APR FC yakuye amanota atatu I Huye itsinda Mukura VS igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 19’ gitsinzwe na Issa Bigirimana usanzwe asatira mu ikipe ya APR FC.



Ikipe ya AS Kigali yo yakomeje kugumanaumwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Etincelles FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Ngama Emmanuel ku munota wa 25’ w’umukino.

AS Kigali iraguma ku mwanya wa mbere n’amanota 45 mu mikino 21mu gihe APR FC iza ku mwanya wa kabiri n’amanota 44  mu mikino 22 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona. Undi mukino wabaye kuri uyu wa Kane wasize Amagaju FC anganyije na Miroplast FC igitego 1-1.

Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego

Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cyatsinzwe na Issa Bigirimana ku munota wa 19'

Aganira na Azam TV, Haringingo Francis umutoza mukuru wa Mukura VS  yavuze ko umukino wabagendekeye nabi kuko ngo ataryihewe n’uburyo umusifuzi yasifuyemo areka amakosa ya APR FC.

“Ntabwo naryohewe n’uburyo umusifuzi yasifuye. Hari amakosa yamuberaga imbere ayabona ariko ntabikoreho, urumva ko rero bitagenze neza”. Haringingo

Ljubomir Peterovic umutoza mukuru wa APR FC yashimiye abakinnyi ku manota atatu bakuye hanze ya Kigali anavuga ko gutwara igikombe cya shampiyona bishoboka cyane.

“Ndashimira abakinnyi kuko bitanze tubona amanota atatu (3). Gutwara igikombe cya shampiyona birashoboka kuko nk’uyu munsi ntabwo nari mfite Lague (Byiringiro), Prince (Buregeya) na Shaffy (Songayingabo), ni abakinnyi mutabonye kuri uyu mukino ariko bazakomeza kudufasha mu rugendo rwo gushaka igikombe”. Petrovic

 Abakinnyi babanje mu kibuga n’abasimbura ba buri ikipe:

Mukura VS XI:Rwabugiri Omar (GK, 1), Rugirayabo Hassan 5, Mujyanama Fidel 13, Iragire Saidi 3, Nshimiyimana David 16, Ndayegamiye Abou 17, Duhayindavyi Gael 8,  Ndayishimiye Christophe 7, Ciza Hussein (C, 10), Hakizimana Kevin 9 na Lomami Frank 14

Abasimbura: Ingabire Aimé Regis 32, Twagirayezu Fabien 16, Gashugi Abdul Karim 6, Kwizera Trésor 15 , Nshimiyimana Ibrahim 12, Ntate Djumaine 4, Bukuru Christophe 2

APR FC XI: Kimenyi Yves (GK, 21), Ombolenga Fitina 25, Imanishimwe Emmanuel 24, Rugwiro Herve 4, Nsabimana Aimable 13, Mugiraneza Jean Baptiste (C, 7), Nshimiyimana Amran 5, Bizimana Djihad 8,Hakizimana Muhadjili 10, Iranzi Jean Claude 12 na Issa Bigirimana 26

Abasimbura: Ntaribi Steven (GK, 31), Ngabonziza Albert 3, Rukundo Denis 28, Buteera Andrew 20, Nshuti Dominique Savio 27, Sekamana Maxime 17 na Twizerimana Onesme9.

Mukura yabanje mu kibuga

11 ba Mukura VS babanje mu kibuga

APR FC yabanje mu kibuga

11 ba APR FC babanje mu kibuga

Dore uko umunsi wa 23 uteye:

Kuwa Kabiri tariki 15 Gicurasi 2018

-Musanze FC vs Rayon Sports FC (wasubitswe)

Kuwa Gatatu tariki 16 Gicurasi 2018

-Sunrise FC 2-0 Bugesera FC 

-Espoir FC 2-0 Kirehe FC  

-Marines FC vs SC Kiyovu (wasubitswe)

-Police FC 1-0 Gicumbi FC  

Kuwa Kane tariki  17 Gicurasi 2018

-Etincelles FC 0-1 AS Kigali  

-Amagaju FC 1-1 Miroplast FC  

-Mukura VS 0-1 APR FC  

Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona

Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona 

AMAFOTO: RuhagoYacu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND