Ni umukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona ugomba guhuza APR FC ifite igikombe cya shampiyona 2015-2016 ndetse na mucyeba wayo w’ibihe byose, Rayon Sports kuri ubu iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona 2016-2017.
Ikipe ya APR FC igiye kwakira uyu mukino ihagaze ku mwanya wa kabiri n’amanota 30 mu gihe Rayon Sports yicaye ku mwanya wa mbere n’amanota 33. Mu gihe APR FC yatsinda uyu mukino yasigara inganya na mucyeba wayo. Ku rundi ruhande Rayon Sports itahukanye amanota atatu y’umunsi yasigara isiga iyi kipe ya gisirikare amanota atandatu mbere y'uko imikino ibanza irangira.
Ni muri urwo rwego abafana b’amakipe yombi bari babukereye birara mu mihanda ya Remera biyerekana mbere yuko rwambikana muri sitade y’igihugu yiswe Amahoro (Stadium of Peace).
Abafana ba Rayon Sports mu mihanda ya Remera bagana kuri sitade Amahoro
Umufana wa APR yinjira
Abafana ba Rayon Sports nibo biganje cyane
Dj avangavanga umuziki hanze ya sitade ku bufatanye na SKOL
Ibice bimwe bya sitade Amahoro byatangiye kugeramo abantu
Abafana baracyaza...........
Imodoka itwara abakinnyi ba APR FC ubwo yari igeze i Remera
Abafana ba APR FC bari kuhagera gake gake....
Uyu ati "APR ndayitera tatu kwa Bila"
Rwarutabura wa Rayon Sports
Umufana wa APR FC
Hakizimana Muhadjili wa APR FC ufite imvune
AMAKURU ATANDUKANYE (UPDATES) MURAKOMEZA KUYAKURIKIRA UMUNOTA KU WUNDI
Photos: RENZAHO Christophe
TANGA IGITECYEREZO