Ikipe ya APR FC ifite urugamba rwo kwisobanura na Virunga FC mu mukino wa kimwe cya kabiri cy’irangiza mu irushanwa”Rubavu Intsinzi Cup 2017”, umukino ukinwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Nzeli 2017 saa Cyenda n’igice kuri sitade Umuganda.
APR FC yageze muri iki cyiciro nyuma yo gukuramo FC Etincelles iyitsinze igitego 1-0 cyatsinzwe na Tuyishime Eric bita Congolais ku munota wa 88’ nyuma y’ishoti yarekuye bigatuma Nsengiyumva Issa umunyeza wa Etincelles FC wari witanze muri uyu mukino arara nabi.
Ikipe ya APR FC yakinaga idafite Mukunzi Yannick wagannye muri Rayon Sports, yaje kwifashisha abakinnyi bashya isimbuza imyanya iburamo abakinnyi biyongeraga kuri Nsabimana Aimable wari urwaye.
Songayingabo Shaffy yafatanyaga na Rugwiro Herve mu mutima w’ubwugarizi, Twizerimana Martin Fabrice bakuye muri Kiyovu Sport agafatikanya na Nshimiyimana Amran hagati mu kibuga.
Issa Bigirimana yabanje mu kibuga ariko ubona akinira inyuma ku ruhande rw’iburyo nyuma yuko Ngabo Albert yari amaze kuva mu kibuga.
Etincelles FC yakinaga umukino w’imbaraga unihuta cyane, yaje kurangara gato hagati mu kibuga baza gusanga basize Tuyishime Eric yigenga, aza kwakira umupira afata umwanzuro aboneza mu izamu umupira ujyamo.
APR FC yahise isanga Virunga FC yageze muri ½ cy’irangiza itsinze AS Kabasha penaliti 9-8 mu mukino amakipe yombi yarangije iminota 90’ anganya 0-0.
Aya makipe namara gukina, ikipe ya AS Kigali izahita yambikana na AS Kabasha saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’) kuri sitade Umuganda.
FC Marines na Etincelles FC amakipe yombi avuka mu karere ka Rubavu yasezerewe kuko buri imwe yagiye yinjizwa igitego 1-0 Naho AS Kabasha izamurwa no kuba itinjijwe igitego mu minota 90’ y’umukino.
Abakinnyi babanje mu kibuga:
APR FC XI: Ntaribi Steven(GK, 30), Ngabonziza Albert (C-3), Imanishimwe Emmanuel 24, Rugwir Herve 4, Shaffy Songayingabo 23, Twizerimana Martin Fabrice 29, Bigirimana Issa 26, Nshimiyimana Imran 5, Innocent Nshuti 19, Hakzimana Muhadjili 10 na Sekamana Maxime 17.
FC Etincelles XI:Nsengiyumva Issa (GK), Kambale Salita Gentil (C-9), Nahimana Issiaka11, Kayigamba Jean Paul 4, Mbonyingabo Regis Mbostro 7, Gikamba Ismael 5, Ibrahim Niyonsenga 22, Olali Jumapili3, Mumbele Saiba Claude 13, Foake Ilonga 19 na Akayezu Jean Bosco Welbeck 15.
Dore uko imikino yarangiye:
Kuwa kane tariki ya 31 Kanama 2017
-As Kigali 1-0 Marines
-Kabasha 0-0 Virunga FC (Pen: 8-9)
-APR FC 1-0 Etincelles
Uko amakipe azahura muri ½:
Kuwa Gatanu tariki ya 1 Nzeri 2017
-APR FC vs Virunga FC (Stade Umuganda, 15h30’)
-AS Kigali vs AS Kabasha (Stade Umuganda, 18h00’)
Ibrahim Niyonsenga wa Etincelles FC azamukana umupira
Gikamba Ismael ukina hagati muri Etincelles FC
Mbonyingabo Regis wa Etincelles FC azamukana umupira
Ntaribi Steven yari yabanje mu izamu
Mbonyingabo Regis ajya kunaga umupira
Sekamana Maxime akurikiye umupira
Abafana ba APR FC baba mu Karere ka Rubavu
Rugwiro Herve arekura ishoti
Mbonyingabo Regis wa Etincelles FC usanzwe ari murumuna wa Mugiraneza Jean Baptiste Miggy wa Gormahia FC
Hakizimana Muhadjili azamukana umupira
Imanishimwe Emmanuel ahungisha umupira
Akayezu Jean Bosco bita Welbeck wahoze muri Police FC acenga asubira mu ruhande rw'ibumoso bwe
Bararwanira umupira
Isaac Muganza mbere yo kujya mu kibuga
Ruremesha Emmanuel umutoza mukuru wa Etincelles FC
Rugwiro Herve yafashe umupira Isaac Muganza amugenda iruhande
Byageze aho amwurira
Undi aramwirenza
Isaac Muganza yisanze hasi
Yahabyutse bakomeza akazi
Tuyishime Eric ashaka inzira
Umukino utari woroshye
Abakinnyi ba AS Kigali baruhuka
Bamwe mu bana banegera imipira "Ball Boys"
APR FC bishimira igitego
Tuyishime Eric watsinze igitego cya APR FC ku munota wa 88'
AMAFOTO: Saddam MIHIGO-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO