Ku gica munsi cy’uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Ukuboza 2018, ikipe ya APR FC yafashe urugendo ruva i Kigali bagana i Tunis muri Tunisia aho bagiye gusura Club Africain mu mukino wo kwishyura mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo. Gusa abakinnyi bagiye muri uru rugendo bambaye imyenda idasa nk’uko bisanzwe bimenyerewe.
Umukino ubanza wabereye i Nyamirambo, amakipe yombi yaguye miswi anganya 0-0. Gusa Mugiraneza Jean Baptiste kapiteni wa APR FC yijeje abafana ba APR FC ko amanota atatu ayizeye kuko ngo abakinnyi bafite ubushake bwo kwitanga muri Tunisia.
“Icyizere dufite nta kindi kuko ikipe tuzakina twarayibonye. Hari amakosa twakoze kuko twabonye uburyo bwinshi bwo gutsinda ibitego ntitwabubyaza umusaruro. Kuva umukino urangiye imyitozo twakoraga twakosoraga amakosa tugerageza gukora imyitozo yo gutera mu izamu. Nkurikije uko umukino ubanza hari amakosa twakosoye, nibaza ko tugiye muri Tunisia gukosora”. Mugiraneza
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC
Mugiraneza yakomeje avuga ko yizeye ko APR FC izakomeza mu ijonjora rya kabiri ikuyemo Club Africain ngo iminota 90’ isigaye buri umwe asabwa kuyikoramo cyane.
“Twese turacyafite iminota yaba twebwe na Club Africain. Buri kipe ishobora kuba yatsinda cyangwa igatsindwa, niyo mpamvu iyo minota iteganyijwe uzakora cyane kurusha undi niwe uzatsinda. Gusa nk’uko mu kirango cya APR FC harimo umurava n’intsinzi, tugiye hariya gushaka itike”. Mugiraneza
Umukino wa APR FC na Club Africain uteganyijwe kuwa Kabiri tariki ya 4 Ukuboza 2018 ku kibuga cy’ubwatsi bwa kimeza cya Stade Oympiques de Redes.
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC yari yambaye ipantalo ya APR FC n'umupira yiguriye mu isoko
Gusa ikintu cyatangaje abari ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri I Kanombe nuko ikipe ya APR FC yaserutse bamwe mu bakinnyi bambaye imyenda yabo bwite mu gihe bimenyerewe ko amakipe asohotse nka gutya agomba kuba yambaye umwambaro usa (Impuza nkano).
Uva ibumoso: Buregeya Prince Caldo, Ntaribi Steven na Nizeyimana Mirafa
Nizeyimana Mirafa (Ibumoso) na Nshimiyimana Amran (Iburyo) abakinnyi bakina hagati bakaba baraciye muri Police FC
Amakuru ahari nuko imyenda APR FC izakoresha muri uyu mwaka w’imikino 2018-2019 itarasohoka bityo bikaba byabaye ngombwa ko abakinnyi badafite imyenda y’ikipe yo kwambara hanze y’ikibuga bambara ibisanzwe kuko ngo hari na bamwe mu bakinnyi bavuye muri APR FC bahise bahamagarwa ngo bagarure imyenda batwaye bityo abandi babonye ibyo bambara nubwo byarangiye itabahagije uko ari 18 bagiye muri Tunisia.
Rugwiro Herve myugariro wo mu mutima w'ubwugarizi
Ntaribi Steven umunyezamu wa kabiri wa APR FC
Rusheshangoga Michel asohoka mu modoka
Rusheshangoga Michel ahabwa urupapuro rw'inzira
Mugunga Yves nawe ari mu bakinnyi 18 Jimmy Mulisa yajyanye muri Tunisia
Mu bakinnyi 18 Jimmy Mulisa yajyanye muri Tunisia ntiharimo; Itangishaka Blaise, Issa Bigirimana, Byiringiro Lague na Nsengiyumva Moustapha, abakinnyi basanzwe bakina imikino ya shampiyona.
Abakinnyi 18 Jimmy Mulisa azitabaza i Tunis:
1.Kimenyi Yves (GK,21)
2.Ntaribi Steven (GK,30)
3.Ombolenga Fitina 25
4.Rusheshangoga Michel 22
5.Imanishimwe Emmanuel 24
6.Prince Caldo Buregeya 18.
7.Rugwiro Herve 4
8.Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (C,7)
9.Mirafa Nizeyimana 6
10.Evode Ntwari 13
11.Amran Nshimiyimana 5
12.Buteera Andrew 20
13.Fiston Nkizingabo 29
14.Maxime Sekamana 17
15.Nshuti Dominique Savio 27
16.Iranzi Jean Claude 12
17.Muhadjiri Hakizimana 10
18.Mugunga Yves 19
Nizeyimana Mirafa ukina hagati nawe ari muri 18
Tony Kabanda umunyamakuru wa APR FC
Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC
Uva ibumoso: Hakizimana Muhadjili, Rugwiro Herve na Ntaribi Steven
Buregeya Prince Caldo myugariro ukiri muti ariko ukina nk'abagabo bakuru
Sekamana Maxime ukina aca mu mpande muri APR FC
Nshuti Dominique Savio kapiteni w'Amavubi U23 yari yambaye imyambaro ivanzemo iya APR FC
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO