Ikipe ya APR FC yatsinze AS Kigali ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona waberaga kuri sitade ya Kigali. AS Kigali yatsindiwe na Murengezi Rodrigue mu gihe Sekamana Maxime na Twizerimana Martin Fabrice batsindira APR FC.
Ikipe ya AS Kigali niyo yafunguye amazamu ku munota wa 14’ w’umukino ku mbaraga za Murengezi Rodrigue bivuye ku mupira yahawe na Iradukunda Eric Radou. Iki gitego nticyatinze kuko Sekamana Maxime yahise acyishyura ku munota wa 16’ w’umukino nyuma y’ishoti rikomeye yateye.
Mbere y'uko amakipe ajya kuruhuka, Twizerimana Martin Fabrice ukina hagati muri APR FC yatsinze igitego cya kabiri cya APR FC ku mupira wari uturutse kwa Sekamana Maxime ku munota wa 40’.
Iki gitego Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali ntiyemeye uburyo umusifuzi yacyemeje kuko avuga ko Twizerimana Martin Fabrice umupira wamusanze mu izamu rya AS Kigali bityo bikaba bivuze ko yari yaraririye.
Umukino wakomeje muri ubu buryo bw’ibitego 2-1. AS Kigali bakomeje gusunika cyane bashaka byibura igitego cyo kunganya ariko ubwugarizi bwa APR FC bwari burinzwe na Rugwiro Herve afatanya na Buregeya Prince bakomeje kwirwanaho.
APR FC yateye imipira itandatu (6) agana mu izamu kuri rimwe (1) rya AS Kigali. APR FC kandi yateye amashoti atandatu (6) aca kure y’izamu kuri abiri (2) ya AS Kigali.
AS Kigali yari mu rugo yateye koruneri eshatu (3) kuri eshanu (5) za APR FC, APR FC yakoze amakosa 12 kuri 16 ya AS Kigali. APR FC bakoze kurarira inshuro esheshatu (6) ku icumi (10) za AS Kigali. AS Kigali na APR FC zagize ihererekanya ry’umupira ku kigero cya 50%.
Eric Nshimiyimana uvuga ko yaje kwibeshya mu gusimbuza, yaje gukuramo Ally Niyonzima ku munota wa 37’ ashyiramo Ishimwe Kevin. Nshimiyimana avuga ko yari yizeye ko Ishimwe ibyo yari amwitezeho atabikoze kuko yateganyaga ko azajya atera imipira igana mu izamu bikaza kwanga. Eric Nshimiyimana yongeye gusimbuza akuramo Frank Kalanda yinjiza Ntwali Evode ku munota 68’.
Ku ruhande rwa APR FC, Jimmy Mulisa yatangiye akuramo Twizerimana Martin Fabrice watsinze igitego, ashyiramo Buteera Andrew (57’), Twizerimana Onesme asimbura Nshuti Innocent (70’) naho Issa Bigirimana asimburwa na Tuyishime Eric (81’).
Bizimana Djihad, Nshimiyimana Imaran na Twizerimana Martin Fabrice buri umwe yahawe ikarita y’umuhondo ku ruhande rwa APR FC mu gihe Nsabimana Eric Zidane yayihawe ku ruhande rwa AS Kigali.
11 ba APR FC babanje mu kibuga
11 ba AS Kigali babanje mu kibuga
Abasifuzi n'aba kapiteni
Just Familly bari baje kureba APR FC bakunda
Abafana binjira kuri sitade ya Kigali
Rukundo Denis ahangana na Ndahinduka Michel
Rukundo Denis ashaka inzira kwa Mutijima Janvier
AS Kigali bishimira igitego babonye ku munota wa 14'
Sekamana Maxime yahise yishyura ku ishoti rikomeye
APR FC bishimira igitego cyabo cya mbere
Issa Bigirimana ku mupira
AS Kigali bakora urukuta
Twizerimana Martin Fabrice amaze gutsinda igitego
Abafana ba APR FC
APR FC ubu iraye ku mwanya wa mbere n'amanota arindwi (7)
Dore uko imikino y’umunsi wa 3 iteye:
Kuwa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2017
FT: APR FC 2-1AS Kigali
Kuwa Gatandatu tariki 21 Ukwakira 2017
-Bugesera FC vs Rayon Sports (Nyamata, 15h30’)
-Etincelles FC vs Mukura Victory Sport (Stade Umuganda, 15h30’)
-Espoir FC vs Sunirise FC (Rusizi, 15h30’)
-Kirehe FC vs Musanze FC (Nyakarambi, 15h30’)
Ku Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2017
-Police FC vs Amagaju FC (Kicukiro, 15h30’)
-Gicumbi FC vs FC Marines (Gicumbi, 15h30’)
-Miroplast FC vs Kiyovu Sport (Mironko Pitch, 15h30’)
AMAFOTO: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO