RFL
Kigali

Andre Ayew mbere yo kuza i Kigali, asize ashenguye imitima abafana ba Manchester United - AMAFOTO & VIDEO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:31/08/2015 6:11
1


Rutahizamu mpuzamahanga wa Swansea, umunya-Ghana Andre Ayew yongeye gushimangira ubuhanga bwe ubwo yakiniraga iyi kipe ye umukino wa kane wa shampiyona bari bakiriyemo ikipe ya Manchester United bakayitsinda 2 kuri 1, bakayitesha amanota atatu yari gutuma irara ku mwanya wa 2 imbere ya mukeba wayo Manchester City.



Andre Ayew ugomba kuba ari kumwe n’ikipe ye ya Ghana ubwo bazaba bakina n’Amavubi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu w’iki cyumweru mu mukino yo mu matsinda yo guhatanira kwerekeza mu gikombe cya Afrika 2017, yaje gutoranywa nk’umukinnyi w’umukino(Man of the match/L’homme du match), nyuma yo gufasha ikipe ye kwishyura igitego cyari cyatsinzwe na Mata wa Manchester United, ndetse akanatanga umupira mwiza cyane wavuyemo igitego cy’intsinzi cya Swansea cyatsinzwe na Bafetimbi Gomis.

Andre Ayew

Andre Ayew yatsinze igitego ku munota wa 61 cyishyuraga icyo Mata yari yatsinze ku munota wa 48

Muri uyu mukino Andre Ayew Dede yigaragaje cyane dore ko kuva ku munota wa mbere kugeza ku munota wa nyuma yakomeje guteza impagarara mu b’inyuma b’ikipe ya Manchester United. Uyu musore bikaba bigaragara ko ashobora kuzagirira ibihe byiza muri shampiyona y’u Bwongereza, nyuma yo kuza mu ikipe ya Swansea mu mpeshyi z’uyu mwaka akaba amaze kuyitsindira ibitego 3 mu mikino ine ya shampiyona harimo igitego yatsinze Chelsea ku mukino ufungura shampiyona, igitego yatsinze Newcastle, hamwe n’iki yaraye atsinze Manchester United.

Andre Ayew

Andre Ayew yatsinze igitego cyiza cy'umutwe cyatumye ikipe ye igaruka mu mukino

Andre Ayew

Muri uyu mukino yaje gukandagirwa mu ivi arababara cyane ariko yaje gukomeza umukino

Andre Ayew

Aha yarahanganiye umupira na Bastian Schweinsteiger

Andre Ayew

Ibinyamakuru byaje kumugereranya na Mempis Depay muri uyu mukino bimuha amanota 7.5 mu gihe Depay yahawe 4

Memphis

man U

Manchester United itakaje umukino wayo wa mbere muri iyi shampiyona, nyuma ya Liverpool na Chelsea nazo zatakaje kuwa Gatandatu

Andre Ayew

Ku mitwe ya buri kinyamakuru cyandika ku mikino, Andre Ayew yari ntagereranywa muri iyi weekend duteye umugongo

Byitezwe ko uyu musore ukoresha umuvuduko, imbaraga n’ubwenge bwinshi mu kibuga ashobora kuzaba aha akazi gakomeye ba myugariro b’ikipe y’igihugu Amavubi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 05/09/2015. Andre Ayew Dede na bagenzi be mbere yo kuza i Kigali bazaca muri Congo Kinshasa aho bazakina umukino wa gicuti n’ikipe y’igihugu ya Congo Kinshasa kuwa Gatatu w’iki cyumweru, bagahita baza i Kigali.

Reba incamake z'umukino wahuje Swansea na Manchester United, Andre Ayew yigaragajemo cyane

Andre Ayew agiye kuza i Kigali ari mu bihe bye byiza, mu gihe murumuna we Jordan Ayew we amaze iminsi avugwa mu buhehesi, aho byanateje impagarara mu ikipe y'igihugu. naho kandi ku ruhande rw'u Rwanda nabo bakaba bakomeje imyiteguro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kukurisa8 years ago
    Abakinyi baragwira Andre ayew dede mu muveho araje yereke abo bakinyi ba mavubi ko bakina football amateurs nukuvuga bakina umupira wo kwishimisha genda ayew dede wandaje neza





Inyarwanda BACKGROUND