Ikipe ya Kenya yabashije guhagama ikipe y’ igihugu y’ u Rwanda mu mikino yo kwibuka ku nshuro ya 21, Abatusti bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994. Amakipe yombi akaba atabashije kunyeganyeza inshudura, umukino urangira ari 0-0.
Umutoza w’ ikipe y’ igihugu y’ u Rwanda Jonathana Mckinstry yari yahisemo kubanza mu kibuga ikipe ya kabiri kuko mu bakinnyi bisanzwe bizwi ko babanzamo hari habanjemo Mugiraneza Jean Baptiste, Kapiteni w’ ikipe y’ igihugu Haruna Niyonzima, Iranzi Jean Claude, Tuyisenge Jacques na Emery Bayisenge.
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rw' Amavubi
Abakinnyi basanzwe bamenyerewe nka Nshutinamagara Ismael, Ndayishimiye Eric, Usengimana Faustin, Ndahinduka Michel ntago babanje mu kibuga
Mu izamu yari yabanjemo Emery Mvuyekure ukinira Police FC, Rugwiro Herve na Rutanga Eric basanzwe ari abasimbura mu ikipe ya APR FC nabo babanza mu kibuga, Ndatimana Robert nawe utakibona umwanya wo gukina muri Rayon Sports nawe abanzamo, habanjemo Ombalenga Fitina na Sugira Ernest.
Ikipe ya Kenya yari yitabaje umukinnyi ukomeye wayo Victor Wanyama usanzwe ukinira ikipe ya Southampton yo mu gihugu cy’ u Bwongereza, nubwo atashatse kwigaragaza cyane muri uyu mukino yari yabaye kapiteni w’ ikipe y’ igihugu cye cya Kenya.
Victor Wanyama ukinira ikipe ya Southampton yo mu gihugu cy' u Bwongereza niwe wari uyoboye bagenzi mu kibuga
Victor Wanyama ukinira Southampton yo mu Bwongereza , wari wambaye nimero agenga abakinnyi b' Amavubi, n' ubwo atashatse kwivuna cyane muri uyu mukino
Amakipe yagiye abona amahirwe atandukanye imbere y’ izamu ariko ntiyabasha kuyabyaza umusaruro ndetse biza no kuviramo amakipe yombi kurangiza umukino nta nimwe ibashije kunyeganyeza inshundura z’ izindi, umukino urangira ari 0-0.
Uyu mukino wabaye bitunguranye kubera impinduka zabaye muri iri rushanwa biturutse ku kuba Sudani y’ Amajyepfo na Tanzaniya zitarabashije kubona amatike y’ indege ku gihe bigatuma atinda kugera mu Rwanda. Nyuma yo kubona iki kibazo umukino wagombaga guhuza ikipe ya Sudani urasubikwa ndetse n’ uwari, ihita ihura na Kenya.
Ku munsi w’ ejo ku cyumweru nibwo u Rwanda ruzahura na Tanzaniya ku isaha ya saa cyenda n’ igice, ukazaba ukurikira umukino uzaba wahuje Kenya na Sudani y' Amajyepfo ku isaha ya saa saba z’ amanywa.
TANGA IGITECYEREZO