RFL
Kigali

Amavubi U-20: U Rwanda rwanganyije na Kenya mu mukino ubanza

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/04/2018 0:48
0


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda igizwe n’abakinnyi batarengeje imyaka 20, banganyije na bagenzi babo ba Kenya igitego 1-1 mu mukino w’ijonjora ry’ibanze mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2019 kizabera muri Niger.



Ni umukino u Rwanda rwasuyemo Kenya ku kibuga cya sitade ya Machackos. Kenya ni yo yafunguye amazamu ku munota wa munani (8’) ku gitego cyatsinzwe na Richard Odaga. Iki gitego cyaje kwishyurwa ba Byiringiro Lague ku munota wa 85’ w’umukino.

Mashami Vincent umutoza mukuru, yari yakoresheje abakinnyi bane inyuma, umwe imbere y’abo ahagaze hagati ariko ari inyuma y’abandi bakinnyi bane bityo Byiringiro Lague akabakina imbere ashaka ibitego.

U Rwanda rwacyuye inota rimwe, mbere y’umukino wo kwishyura uzaba hagati ya tariki ya 21 na 22 Mata 2018, hakamenyekana ikipe izahura na Zambia mu ijonjora rya nyuma rizatanga ikipe izabona itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu kizabera muri Niger mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2019.

Biteganyijwe ko iyi kipe igomba kugera mu Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Mata 2018 saa kumi n’iminota 30 z’umugoroba (16h30’).

Abakinnyi babanje mu kibuga ku bihugu byombi:

Kenya U20 XI: Humphrey Katasi (GK), Boniface Onyango, Yussuf Mainge, Ezekiel Nyati, Tom Teka, Alpha Onyango, Richard Odada, Vincent Wasambo, Musa Masika, Keegan Ndemi, Sydney Lokale

Rwanda U20 XI: Fiacre Ntwari, Prince Buregeya, Placide Aime Uwineza, Govin Marc Nshimiyimana, Christian Ishimwe, Saleh Nyirinkindi, Janvier Bonane, Saleh Ishimwe, Protais Sindambiwe, Rague Byikingiro, Bogarde Cyitegetse.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND