RFL
Kigali

Amavubi U-17 ahuriye n'uruva gusenya i Namboole muri Uganda

Yanditswe na: Philbert Hagengimana
Taliki:19/07/2014 16:06
3


Ikipe y’u Rwanda Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 ihuye n’uruva gusenya, ubwo yatsindwaga na Uganda Cranes y’abatarengeje iyo myaka ibitego 4-0 mu mukino ubanza w’amajonjora yo gushaka itike y gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika kizabera muri Niger umwaka utaha.



Uyu mukino wakinwe kuri uyu wa gatandatu saa saba z’i Kigali kuri Sitade ya Namboole i Kampala muri Uganda.

Amavubi

Amavubi U-17 yahawe umunsi umwe wo kwitoreza ku kibuga yakiniyeho

N’ubwo mbere y’umukino byari byatangajwe ko abakinnyi b’u Rwanda barangajwe imbere na Kanamugire Aloys  Umutoza urusha amateka FERWAFA, bameze neza kandi bafite icyizere cyo kwitwara neza muri uwo mukino, ntibyabahiriye kuko ku munota wa 8 gusa Muhammed Shaban wa Uganda yaje gufungura amazamu y’u Rwanda.

Abatoza

Icyizere cyari cyose mbere y'umukino ku batoza n'ubwo bemezaga ko abakinnyi ba bo batateguwe bihagije

Amavubi yahise ajya ku gitutu cyo gushaka kwishyura igitego, ariko kirabura bituma igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.

Amavubi

Amavubi U-17 yabanje mu kibuga

Ku munota wa  wa 60 Pius Obuya yaje gutsindira Abagande igitego cya 2, ku munota wa 66 Julius Poloto atsinda icya gatatu (3) maze Musa Mukalazi aza gushyiramo agashinguracumu ku munota wa 88 w’umukino.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe kubera i Kigali kuwa 2 Kanama 2014.

Imodoka

Cyakora ngo nta n'ubwo bafashwe neza kuko babanje kubatwara mu modoka ishashemo ibikarito

Mu ijonjora ry’ibanze Uganda yasezereye igihugu cya Seychelles igitsinze ibitego 5-1 mu mikino yombi mu gihe Amavubi ari wo mukino wa mbere yari akinnye.

Amavubi

Biragoye kwemeza ko Amavubi azatsinda mu mukino wo kwishyura dore ko bakinnye n'abakinnyi babaruta mu gihagararo

Umwaka ushize, Amavubi U-17 batsinzwe na Botswana kuri penalty 6-7 nyuma y’aho ibihugu byombi binganyije 1-1 mu cyiciro cya mbere cy'amajonjora yo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika yabareye muri Maroc uyu mwaka.

Amavubi

Ku gihagararo nta ho Amavubi ahuriye na Uganda Cranes






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bubu9 years ago
    babatwaye mu modoka ishashemo ibikarito.mama we ayinya.ndumva ariyo mpamvu banyagiwe ye!iyo umuntu akurusha aba akurusha mujye mwemera foot ball ni inzozi ku rwanda niko bimeze ahubwo mwe banyamakuru mumaze iki mudatanga ibitekerezo kdi muri inararibonye mu bya sports.mujye mubwira abo bayobozi bateze imbere imikino urwanda rushoboye nka volley,cyclisme na basket wenda naho ibindi muzavuga muruhe.
  • fils9 years ago
    erega harabakinnyi bashoboye arko bakanga kubahamagara ngo barakuze kndi nabo bita abana babahondurira imyaka. ahubwo nibyo nibikeya
  • sagamba9 years ago
    Ariko se nkayo mafaranga babaha nayiki afazari bayahe abanzi bacu bigerere kure urugero muroi serena ibyo butera yakoze birashimishije cyane naho imipira yo ntakigenda courage bahanzi bacu





Inyarwanda BACKGROUND