Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Nzeli 2018 saa cyenda zuzuye (15h00’) ku biro bikuru bya FERWAFA nibwo Mashami Vincent umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu araba aganira n’abanyamakuru anabegezho urutonde ntakuka rw’abakinnyi bazatangira kwitegura umukino u Rwanda rufitanye na Guinea.
U Rwanda rugomba gucakirana na Guinea tariki 12 Ukwakira 2018 i Conakry ubo hazaba hakinwa umunsi wa gatatu w’imikino y’urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu 2019 kizabera muri Cameroun.
Mashami Vincent umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) cyo kimwe n’abamwungirije barimo Jimmy Mulisa na Seninga Innocent, bagomba gutangira gutyaza abakinnyi bazaba basura Guinea kuwa 12 Ukwakira 2018 mu mikino ubanza mbere yo kuyakirira i Kigali kuwa 16 Ukwakira 2018 nk’uko amakuru yatanzwe na FERWAFA abigaragaza.
Mashami Vincent umutoza mukuru w'Amavubi arahamagara ikipe kuri uyu wa Gatatu
Mu itsinda rya munani (H), Guinea iri ku mwanya wa mbere n’amanota atandatu (6), Cote d’Ivoire iheruka gutsinda u Rwanda (2-1) iri ku mwanya wa kabiri n’amanota atatu (3), Central African Republic iri ku mwanya wa gatatu n’amanota atatu (3) yakuye ku Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma nta note n’umwenda w’ibitego bibiri.
Amavubi agomba gufata inzira agana muri Guinea gushaka amanota 3
Jimmy Mulisa umutoza wungirije mu Mavubi agira inama abakinnyi
Danny Usengimana mu kirere ubwo u Rwanda rwatsindwaga na Cote d'Ivoire ibitego 2-1
TANGA IGITECYEREZO