RFL
Kigali

Amasezerano y’umwaka umwe ni inzitizi kuri Jimmy Mulisa

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/04/2017 7:34
1


Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC kuva mu Ugushingo 2017, kuri ubu avuga ko atatekerereza kuri gahunda yo kuba yajya ku isoko rya barutahizamu kuko ngo umwaka umwe yasinye muri iyi kipe atakwizera ko uzongerwa bityo atabara gahunda z’ahazaza ha APR FC.



Ibi byaje nyuma y’umukino APR FC yatsinzemo Kiyovu Sport ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona, abanyamakuru bakamubaza icyo atekereza kuba ibitego APR FC ibona biba bicye cyangwa n’ibibonetse bigatsindwa n’abakinnyi bakina bugarira.

Abajijwe kuri gahunda yo kuba yagura ba rutahizamu batyaye kurusha Twizerimana Onesme na Bigirimana Issa, yavuze ko atabitindaho kuko ngo amasezerano y’umwaka umwe atatuma ajya muri gahunda za kure.

“Nshaka abandi bakinnyi se?...Nshaka abandi abakinnyi simbizi kuko mfite contract y’umwaka, ibyo ntabwo ndabijyamo. Ariko nk’uko ubivuze, imikino tumaze iminsi dukina dutsinda igitego kimwe, bibiri ugasanga twahushije ibitego bigera kuri bitanu. Bigaragara ko hari ikibazo muri attaque (Ubusatirizi). Jimmy Mulisa

Igitego cya Nsabimana Aimable cyo ku munota wa 84’ cyaje cyunganirwa n’icyo Ngabonziza Albert yabonye ku munota wa 88’ w’umukino, bituma APR FC igwiza amanota 50 mu mikino 24 imaze gukina muri shampiyona. Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 55 mu mikino 22 imaze gukina.

Dore uko imikino yose yagenze:

*APR FC 2-0 Kiyovu Sports

*Amagaju FC 1-1 Sunrise FC

*Bugesera FC 3-1 Gicumbi FC

*Pepiniere FC 0-2 Espoir FC

*Kirehe FC 1-0 AS Kigali

*Etincelles FC 0-0 Police FC

*FC Marines 2-2 FC Musanze

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC

Nsabimana Aimable  myugariro waboneye APR FC igitego bakina na SC Kiyovu

Nsabimana Aimable  myugariro waboneye APR FC igitego bakina na SC Kiyovu

Ngabonziza  Albert myugariro akaba na kapiteni wa APR FC nawe yatsinze igitego

Ngabonziza  Albert myugariro akaba na kapiteni wa APR FC nawe yatsinze igitego

Twizerimana Onesme yakinnye iminota 78' nta shoti rigana mu izamu

Twizerimana Onesme yakinnye iminota 78' nta shoti rigana mu izamu

Hakizimana Muhadjili ujya utabara APR FC aho rukomeye

Hakizimana Muhadjili ujya utabara APR FC aho rukomeye

Sibomana Patrick Pappy umwe mu bakinnyi ba APR FC bakina basatira banyuze mu mapnde ariko bayifasha cyane mu gutanga imipira icaracara imbere y'izamu ikabura abantu bayibyaza umusaruro

Sibomana Patrick Pappy umwe mu bakinnyi ba APR FC bakina basatira banyuze mu mpande ariko bayifasha cyane mu gutanga imipira icaracara imbere y'izamu ikabura abantu bayibyaza umusaruro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • steven7 years ago
    Bamwongera amasezerano yiki usibye kudusebya muri championat na championsleugue ikindi ashaka niki ahubwo yagize amahirwe tuba twaramwirukanye kera nakurikire abandi kuko bo banagiye banatwaye championat.





Inyarwanda BACKGROUND