Kwizera Pierrot umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu ikipe y’igihugu y’u Burundi ndetse akana n’umukinnnyi ushingiweho hagati mu kibuga mu ikipe ya Rayon sport, biravugwa ko kuri ubu ari mu rukundo rukomeye n’umuririmbyikazi w’umurundi ASHLEY Diva.
Nk’uko amakuru aturuka i Burundi dukesha ikinyamakuru Afrifame.bi abyemeza, Kwizera Pierre ukunze kwiyita Pierrot hamwe n’uyu muririmbyikazi Ashley Diva uzwi mu ndirimbo nka Nkorako, Waya waya n’izindi ngo bakunze kuba bari kumwe cyane basohokanye mu mujyi wa Bujumbura muri iyi minsi kenshi iyo uyu mukinnyi yasubiye mu rugo mu biruhuko cyangwa kwitabira imikino y’ikipe y’igihugu.
Pierrot na Ashley
Afrifame.bi ivuga ko Pierrot ari umwe mu byamamar by’i Burundi kugeza ubu udahishira umukunzi we kuko benshi bakunze kugira urukundo rwabo ibanga. Iby’uko baba bakundana kandi iki kinyamakuru kivuga ko binashimangirwa n’amagambo y’urukundo bombi bandikirana kuri facebook.
Iyi foto yagaragaye ku rukuta rwa facebook ya Pierrot, iherekejwe n'amagambo agira ati " Avec my nana...bon dimanche a tous..."
Ashley Diva nawe ntakiryama atifurije umukunzi ijoro ryiza
Kwizera Pierrot wambaye numero 16, ni umwe mu bakinnyi bakina hanze y'u Burundi witabazwa mu ikipe y'igihugu Intamba mu rugamba
Umuririmbyikazi Ashley Diva
Reba imwe mu ndirimbo ye yise 'Me love you'
TANGA IGITECYEREZO