RFL
Kigali

AMAGARE: Gasore Hategeka imbere mu mahirwe yo kwegukana Rwanda Cycling Cup 2016

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/01/2017 15:57
0


Ku wa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2017 ni bwo hazasozwa ‘Rwanda Cycling Cup’ irushanwa abakinnyi b’umukino w’amagare imbere mu gihugu basiganwamo hagamijwe kureba urwego uyu mukino uriho ndetse no gukomeza kwitegura amarushanwa atandukanye bitabira. Gasore Hategeka ukinira Benediction Club arahabwa amahirwe yo kuryegukana.



Gasore Hategeka w’imyaka 29 kuri ubu afite amanota 152, ararusha Uwizeye Jean Claude wa Les Amis Sportifs amanota 14 kuko we mbere yuko basoza afite amanota 138.

Muri Rwanda Cycling Cup, Gasore Hategeka yatwaye agace ka Central Challenge, aho abasiganwa bavaga mu Karere ka Kayonza bagana i Muhanga akoresheje amasaha atatu, iminota 11 n’amasegonda atatu (3h11m3s) ku ntera ya kilometero 122. Uyu kandi yari yanegukanye Muhazi Challenge.

Gasore Hategeka ubwo yahembwaga na SKOL nyuma yo kugera i Muhanga ayoboye abandi

Mu bandi bakinnyi baza hafi muri Rwanda Cycling Cup y’uyu mwaka, Areruya Joseph wa Les Amis Sportifs afite amanota 122, na Ukiniwabo Rene wa Les Amis Sportifs ufite amanota 144. Ikipe ishobora kuba iya mbere ni Les Amis Sportifs y’i Rwamagana.

Mu busanzwe Rwanda Cycling Cup 2016 yagombaga gusozwa hakinwa ikiswe ‘Kivu Belt’ (Umukandara w’ikiyaga cya Kivu) aho abasiganwa baca mu mihanda ikikije ikiyaga cya Kivu bava i Karongi bagana i Rusizi.

Icyo gihe ntibyashobotse ko aya masiganwa akinwa hagendewe ku ngengabihe ya Rwanda Cycling Cup ngo hatangwe amanota kuko yakinwe mu rwego rwo gutegura abakinnyi bari bwitabire Tour du Rwanda 2016 yaje kwegukanwa na Ndayisenga Valens.

Murenzi Emmanuel umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’amagare mu Rwanda (FERWACY), avuga ko iri rushanwa bemeje ko rizasozwa kuwa 21 Mutarama 2017 aho abasiganwa bazahaguruka ku mupaka wa Nemba (Bugesera) bagana kuri sitade Amahoro i Remera.

Murenzi aganira n'Umuseke yagize ati “Imyiteguro ya Tour du Rwanda yatumye gusoza Rwanda Cycling Cup nkuko twabiteganyije bigorana. Irasozwa kuwa gatandatu tariki 21 Mutarama (2016). Abasiganwa bazahaguruka ku mupaka wa Nemba mu Bugesera basoreze kuri stade Amahoro babanje kuzenguruka imihanda yegereye stade (‘circuit).”

Gasore Hategeka kuri ubu niwe ufite amahirwe yo kwegukana Rwanda Cycling Cup 2016

Iri siganwa ryo gusoza Rwanda Cycling Cup 2016 rizanafasha abakinnyi bitegura shampiyona ya Afurika 2017 iteganyijwe kuba hagati ya tariki 14 na 19 Gashyantare 2017 i Luxor mu Misiri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND