RFL
Kigali

AMAGARE: Bayingana Aimable abona kuba Mutabazi azasimbura Jonathan Boyer nta cyuho kizazamo

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/03/2017 15:56
0


Jonathan Boyer ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umugabo wazanye umushinga wa Team Rwanda ndetse akaba yari n’umuyobozi mu kigo Nyafurika gifite itera mbere ry’amagare mu Rwanda (Africa Rising Cycling Center) kiri i Musanze yamaze gusezera ku Rwanda asimburwa na Mutabazi Richard. Bayingana Aimable uyobora FERWACY abona nta cyuho kizaba



Jonathan Boyer wari umaze imyaka icumi (10) mu Rwanda azahaguruka ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe kuwa 2 Mata 2017 asubire mu gihugu cyamubyaye ho azajya akurikiranira ibibera mu mukino w’amagare mu Rwanda kuko ngo azjya agezwaho raporo.

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru mu muhango wo gusobanura uko umwaka w’imikino muri FERWACY uteye, Bayingana Aimable perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) yavuze ko kuba Jonathan Boyer (Jock) agiye ari umwanya mwiza wo kugira ngo abanyarwanda nabo berekane icyo bashoboye mu guteza imbere umukino w’amagare.

Boyer yaje azataha kuko ubundi yaje mu Rwanda azahamara amezi atatu (3), yamaze imyaka icumi (10). Yakoze ibyiza byinshi byiganjemo kwesa imihigo kandi ntawabura kumushimira ku kazi keza yakoze. Bayingana Aimable perezida wa FERWACY

Bayingana yunzemo agira ati “Tugiye mu kindi kiragano cy’amagare y’u Rwanda kuko agiye kugenda (Boyer) hasigare abanyarwanda, bazamusimbura kandi bazabishobora.”

Bayingana Aimable/FERWACY

Bayingana Aimable perezida w'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda (FERWACY)

Asoza kuri iyi ngigo yavuze ko Jonathan Boyer bita Jock adasezeye ku mukino w’amagare mu Rwanda ahubwo ko asa naho afashe izindi nshingano zizaba ziganjemo itera mbere ry’uyu mukino harebwa cyane uburyo bubyara imali biciye mu bucyeraruegendo.

Boyer n’ikipe akorana nayo bazakomeza kudufasha mu gushaka abaterankunga biciye mu bucyerarugendo. Tugiye kujya mu kiragano (Era) cyo gushaka amafaranga mu buryo ikigo cyacu (Africa Rising Cycling Center) kizajya cyininjiza kashi nyinshi. Bayingana Aimable

Ku ruhande rwa Jonathan Boyer avuga ko gahunda iriho ari ugukora mu buryo umukino w’amagare watangira kwinjiza amafaranga biciye mu bucyerarugendo kandi ko mu rwego rw’iterambere rya tekinike mu mukino, u Rwanda rukeneye ko abakinnyi, abatoza n’abandi bagira uruhare mu iterambere rya tekinike bazamuka bakagira indi ntambwe batera.

Mu Rwanda dukeneye ko abatoza b’inzobere biyongera bakazafasha mu kuzamura impano z’abakinnyi b’abanyarwanda bakina uyu mukino. Abakanishi bagomba kuzamuka kandi bakiyongera cyo kimwe n’ibindi bizacyenerwa kugira ngo amagare mu Rwanda azamuke. Jonathan Boyer

Jonathan Boyer Team Rwanda

Jonathan Boyer (Jock) azahaguruka mu Rwanda kuwa 2 Mata 2017 nyuma y'imyaka icumi (10) amaze akorera mu Rwanda

Asezera ku banyamakuru, Boyer yavuze ko mu myaka icumi (10) yamaze mu Rwanda hari byinshi byakozwe afatanyije n’ikipe yafatanyaga nayo mu guteza imbere umukino w’amagare kandi ko yifuza ko mu myaka icumi (10) iri imbere bitasubira inyuma ahubwo byarushaho gukomeza kuzamuka mu ntera.

Mutabazi Richard FERWACY

Mutabazi Richard uzasimbura Jonathan Boyer mu kuyobora ikigo kizamura umukino w'amagare cya 'Africa Rising Cycling Center' kiri i Musanze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND