RFL
Kigali

AMAFOTO:Philip Mulyrne wahoze ari umukinnyi wa Manchester United yamaze kuba umupadiri

Yanditswe na: Editor
Taliki:11/07/2017 8:23
0


Umukinnyi wakiniye ikipe ya Manchester United,Philip Mulyrne yabaye umupadiri.Uyu mugabo ukomoka muri Irilande yo mu Majyaruguru yakiniye iyi kipe imikino itanu mu mwaka w’i995 mbere yo kwerekeza mu ikipe ya Norwich muw’1999.Ni mu muhango wabereye Dublin mu mpera z’iki cyumweru.



Muri uyu muhango wayobowe na Musenyeri Joseph Di Noia wari uturutse i Roma,Philip Mulryne yagizwe umupadiri wa Kiliziya Gatolika wo mu muryango w’Abadominikani. Mu magambo ashimagiza cyane Musenyeri Di Noia mu magambo ye yagize ati”Nyuma y’ubwisanzure bwakugize mukuru,muvandimwe Philip birangiye umuhamagaro wawe ugaragaye,uzi uburyo bwo gukora cyane kugira ngo ugere ku ntego,ubu intego ni Kristo”.

Igitangaje kuri uyu mugabo ni uburyo akimara guhagarika gukina umupira w’amaguru nta bindi bintu yigeze akora haba ibijyanye n’ubutoza cyangwa se kwishimisha dore ko atahembwaga make, kuko yahembwaga 600,000 by’amayero ku mwaka ahubwo akaba yarahisemo kwiyegurira Imana none bikaba birangiye abaye umupadiri akaba yiyemeje kubaho mu bukene.

Philip Mulryne ni umugabo ufite umwirondoro ukomeye  nyuma yo gukinira ikipe y’igihugu cye mu gihe cy’imyaka itandatu ndetse batwara ibikombe 27 ari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Irilande y’Amajyaruguru.

Philip Mulyrne wabaye padiri nyuma yo guhagarika gukina umupira w’amaguru


 Musenyeri Joseph aha ubupadiri Philip Mulryne


Padiri Philip Mulryne

Source: the mirror






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND