RFL
Kigali

WOMEN FOOTBALL: Cleveland Ambassadors WFC izacakirana n’abali b’u Rwanda yageze i Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/11/2018 23:14
1


Ku mugoroba w’uyu wa Gatanu saa moya n’iminota 30 (19h30’) nibwo indege ya SN 457 Brussels yari igeze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe izanye abagenzi barimo n’ikipe ya Cleveland Ambassadors WFC ije mu Rwanda gukina na bagenzi babo bamaze iminsi mu mwiherero.



Caleb Fortune umutoza mukuru w’iyi kipe yabwiye INYARWANDA ko ari ubwa mbere ageze mu Rwanda kandi ko nta makuru ahagije afite ku rwego rw’umupira w’amaguru w’abagore bityo ko abakinnyi be abizeye ku musaruro bazamuha mu kibuga kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Ukuboza 2018.

“Ni ubwa mbere nje mu Rwanda. Ntabwo mfite amakuru ahagije ku rwego abagore n’abakobwa bariho mu mupira w’amaguru. Gusa nizeye ko tuzakina kandi tugatsinda kuko burya iyo ufite ikipe nziza uhita ubona uko ugomba gukina mu minota micye umukino utangiye”. Caleb

Caleb Fortune umutoza mukuru wa Cleveland Ambassadors WFC

Caleb Fortune umutoza mukuru wa Cleveland Ambassadors WFC

Uyu mutoza yazanye abakinnyi 15 barimo umunyezamu umwe, bagomba kuba bahura n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mikino ibiri ya gishuti. Umukino wa mbere ugomba gukinirwa kuri sitade Umuganda kuri uyu wa Mbere tarki 3 UKuboza 2018 (15h30’) mu gihe umukino wo kwishyura uzakinwa tariki ya 8 Ukuboza 2018 kuri sitade ya Kigali (15h30’).

Ikipe ya Cleveland Ambassadors yahise ijya gucumbika kuri Dove Hotel ku Gisozi aho igomba kurara ijoro ry’uyu wa Gatanu mbere yuko kuri uyu wa Gatandatu amakipe yombi agomba kugana mu karere ka Rubavu ahazabera umukino ubanza.

Abakinnyi 15 ba Cleveland Ambassadors WFC bageze mu Rwanda:

Julian Mc Vicker (GK),Megan Dummigan, Brittanny Basinger, Samantha Loftoxi, Megan Backingham, Hanna Sahlen, Elizabeth Ball, McKenna Meuer, Nick Odette Driesse, Jordan O’Brien, Hanna Barker, Rebekah O’Brian, MC Kenna Meuer, Jamia Fiekts Sandra Yu na Kathleen Druzina.

Basohoka mu kibuga cy'indege cya Kigali

Basohoka mu kibuga cy'indege cya Kigali

Kigali

Kigali

Basohoka mu kibuga cy'indege mpuza mahanga cya Kigali kiri i Kanombe 

Burira imodoka

Burira imodoka 

Bicaye mu modoka yabajyanye kuri Dove Hotel ku Gisozi

Bicaye mu modoka yabajyanye kuri Dove Hotel ku Gisozi

Kigali

Bamwe mu batekinisiye b'iyi kipe

Bamwe mu batekinisiye b'iyi kipe 

Abakozi ba FERWAFA bari baje kwakira iyi kipe

Abakozi ba FERWAFA bari baje kwakira iyi kipe 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Urwanda urwifurije insizi





Inyarwanda BACKGROUND