Ikipe ya Bugesera FC yakuye inota i Rubavu nyuma yo kunganya na FC Marines igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade Umuganda kuri iki Cyumweru.
Marines FC yari mu rugo niyo yafunguye amazamu kuri penaliti yatewe na Tuyishime Benjamin ku munota wa 26’ w’umukino mbere yuko Rucogoza Djihad yishyura ku munota wa 53’. Police FC yatakaje amanota y’umunsi wa mbere wa shampiyona nyuma yo gutsindwa na AS Muhanga izamutse vuba ibitego 2-1.
Bugesera FC bishimira igitego
Seninga Innocent ashima abakinnyi
Ndahinduka Michel (7) wahoze muri AS Kigali yagarutse muri Bugesera FC
Rucogoza Djihad ashaka inzira yamugeza ku izamu dore ko yanatsinze igitego
FC Marines bishimira igitego
Nzigamasabo Steve (8) kapiteni wa Bugesera FC afashwe na Tuyishime Benjamin (16) kapiteni wa Marines FC
Umukino amakipe yombi yari yakaniye
Seninga Innocent (hagati) umutoza mukuru wa Bugesera FC
Samson Irokan Ikechukwu asunikana ashaka umupira mu bakinnyi ba FC Marines
Rwasamanzi Yves umutoza wa FC Marines
Niyitegeka Idrissa (18) ubu ni umukinnyi wa Bugesera FC wavuye muri FC Marines
Abasifuzi n'abakapiteni
Dore uko umunsi wa mbere wa shampiyona uteye:
Kuwa Gatanu tariki 19 Ukwakira 2018
-APR FC 2-0 Amagaju FC
Kuwa Gatandatu tariki 20 Ukwakira 2018
-Etincelles FC 0-1 Rayon Sports
-Gicumbi FC 0-0 Espoir FC
-Mukura Victory Sport 1-0 Sunrise FC
-Kirehe FC 0-2 Kiyovu Sport
Ku Cyumweru tariki 21 Ukwakira 2018
-AS Muhanga 2-1 Police FC
-AS Kigali 1-1 Musanze FC
-FC Marines 1-1 Bugesera FC
11 ba Fc Marines babanje mu kibuga
11 ba Bugesera FC babanje mu kibuga
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO