Ikipe ya Police FC yanganyije na Musanze FC igitego 1-1 mu mukino wa gishuti wakiniwe kuri sitade Ubworoherane ukaza gukinwa iminota 75’ biciye mu bwumvikane bw’amakipe yombi. Imurora Japhet na Hakizimana Kevin nibo batsinze ibi bitego bibiri byatandukanyije impande zombi.
Ikipe ya Musanze FC yari mu rugo niyo yafunguye amazamu ku munota wa 59’ ubwo Imurora Japhet kapiteni wa Musanze FC wanahoze ari umukinnyi wa Police FC yarebaga mu izamu. Iki gitego cyaje kwishyurwa na Hakizimana Kevin bita Javier Pastole umukinnyi ukina mu mpande za Police FC bakuye muri Mukura Victory Sport.
Abakinnyi ba Musanze FC bishimira intsinzi
Muri uyu mukino ikipe ya Musanze FC niyo yagaragaje ko ifite uburyo bwo gushaka ibitego kurusha Police FC kuko mbere yuko Imurora Japhet atsinda iki gitego yari yabanje kwinjiza ibindi bibiri akanabyishimira ariko abasifuzi bakamubwira ko yari yaraririye mbere yo gutsinda.
Albert Mphande ukina uburyo bwo guhatanira umupira ahereye hagati mu kibuga, ntabwo byaje kumubera ijana ku ijana kuko abakinnyi ba Musanze FC barimo Nduwayo Valeur, Gikamba Ismaek na Barirengako Frank bari bafite uburyo bwo gukorana cyane kurusha uko Ndayisaba Hamidou, Mushimiyimana Mohammed na Peter Otema bakoranaga.
Ndayishimiye Antoine Dominique ku mupira mbere yo gusimburwa na Niyibizi Vedaste
Musanze FC yakinaga umukino wa gatatu wa gishuti
Ibi byaje kuba ikibazo gikomeye kuri Police FC kuba barenza umupira hagati mu kibuga ngo babe bawambutsa bawugeza ku bakinnyi batahaga izamu barimo Bahame Alafat na Ndayishimiye Antoine Dominique cyo kimwe na Jean Paul Uwimbabazi, abakinnyi baje no gusimbuzwa bose hakajyamo Niyibizi Vedaste, Hakizimana Kevin bita Javier Pastole na Songa Isaie.
Abandi bakinnyi basimbuwe ku ruhande rwa Police FC barimo Munezero Fiston wahaye umwanya Muhinda Bryan, Ishimwe Issa Zappy aha umwanya Mpozembizi Mohammed mu gihe Peter Otema yasimbuwe na Usabimana Olivier.
Ku ruhande rwa Ruremesha Emmanuel umutoza wa Musanze FC yatangiye ashyiramo Habyarimana Eugene wasimbuye Mbonyingabo Regis wagize imvune mu ivi, Laurent Iradukunda yasimbuwe na Harerimana Obed, Gikamba Ismael yasimbuwe na Niyonzima Jean Paul bita Robinho.
Uyu mukino wa uwa gatatu wa gishuti kuri Musanze FC kuko batangiye batsinda AS Muhanga ibitego 3-2, batsindwa na SC Kiyovu igitego 1-0.
Barireneako Frank (6) wa FC Musanze ashaka inzira
Imurora Japhet ku mupira kumwe na Ndayishimiye Celestin
Peter Otema wa Police FC ahangana na Nduwayo Valeur bahoranye muri Musanze FC
Nduwayo Valeur wa Musanze FC umwe mu bakinnyi bazi gukina hagati mu buryo bwiza
Uva ibumoso: Gashayija Emmanuel umuganga muri Police FC, Mucyo Silas na Enoth Karangwa umuganga muri Police FC
Umwe mu basifuzi b'abari basifuye uyu mukino
Habyarimana Eugene yinjiye mu kibuga asimbuye Mbonyingabo Regis
Peter Otema (17) wakinnye muri Musanze FC yari yambaye igitambaro cya kapiteni muri Police FC
Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC atanga amabwiriza ku bakinnyi
Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FCn'umwungiriza we Nshimiyimana Maurice Maso batanga amabwiriza
Bidjick Donald ukina hagati muri Musanze FC atera coup franc
11 ba FC Musanze babanje mu kibuga
Musanze XI: Emile Mbarushimana (GK,31), Mbonyingabo Regis 20, Shyaka Philbert 14, Kayigamba Jean Paul 12, Dushimumugenzi Jean24, Nduwayo Valeur 13, Donald Bidjick 21, Gikamba Ismael 5, Barirengako Frank 6, Imurora Japhet (C,7) na Iradukunda Laurent 16.
11 ba Police FC babanje mu kibuga
Police FC XI: Bwanakweli Emmanuel (GK,27), Munezero Fiston 19, Manzi Huberto Sincere 16, Ishimwe Issa Zappy 26, Ndayishimiye Celestin 3, Mushimiyimana Mohammed 10, Ndayisaba Hamidou 7, Peter Otema (C,17),Ndayishimiye Antoine Dominique 14, Bahame Alafat 23 na Jean Paul Uwimbabazi 2
Mu myanya y'icyubahiro kuri sitade Ubworoherane
Bwanakweli Emmanuel umunyezamu wa Police FC akomeje kuza ari uwa mbere
Abasimbura ba Police FC bicaye mu bafana kuko imvura yari imeze nabi
Abasimbura ba Police FC bishyushya
Bidjick Donald ukina hagati muri Musanze FC
Umukino wabaye mu mvura itoroshye
Abafana ba Musanze FC
Ndayishimiye Celestin yakinnye iminota 90' kuko Muvandimwe JMV afite ikibazo cy'imvune
Ndayishimiye Celestin inyuma ya Harerimana Obed
Uva ibumoso: Ishimwe Issa Zappy, Uwimbabazi Jean Paul, Peter Otema abakinnyi babanje mu kibuga bagasimburwa
Shyaka Philbert myugariro muri Musanze FC wanakiniye Mukura VS
Songa Isaie (9) yinjiye mu kibuga asimbuye
PHOTOS:Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO