Ruremesha Emmanuel umutoza mukuru wa Musanze FC avuga ko nk’umukozi mu ikipe nshya abona abakinnyi afite bataramuhaza neza mu mubare ahubwo ko ategereje abandi batatu bagomba kwiyongera ku bandi kugira ngo yizere ko afite ikipe yizeye.
Byari mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Nzeli 2018 ubwo yari amaze gutsinda AS Muhanga ibitego 3-2 mu mukino wa gishuti waberaga kuri sitade Muhanga.
“Urebye turabura abakinnyi batatu. Myugariro umwe ukina mu mutima w’ubwugarizi, umukinnyi hagati ari hafi y’abugarira na rutahizamu umwe uzaza gufasha aba bahari. Nibaza ko abo nindamuka mbabonye, ahandi hose tuzakina kandi nizera ko tuzitwara neza” Ruremesha
Mugenzi Cedric ashaka inzira anyuzamo umupira nyuma yo gucika Kubwamarayika Silas (9)
Abakinnyi ba FC Musanze bishimira igitego
Ruremesha akomeza avuga muri gahunda yo gukomeza ubwugarizi afite icyizere ko Habimana Hussein wahoze muri Police FC azaza muri Musanze FC kuko ngo burya kugira ngo ikipe ikomere igomba kuba ifite abugarira bakomeye kandi benshi.
Ruremesha yageze muri Musanze FC avuye muri Etincelles FC yasize agejeje ku mwanya wa kane muri shampiyona 2017-2018. Kuri ubu avuga ko atahita avuga ko azanabikorera iyi kipe arimo ahubwo ko ikimuzanye ari ugukora ibishoboka bakaba banafata umwanya wa kabiri cyangwa uwa Gatatu kuko ngo bishoboka cyane.
“Muri Musanze FC ndacyari mushya. Kujya mu ikipe ugahita wiyemeza kuba uwa kane byaba bigoye, gusa nibyo nifuza. Ndufuza ko naba n’uwa gatatu n’uwa kabiri kandi nzagerageza kubirwanira kuko nzi ko bishoboka nkurikije ubuyobozi bw’ikipe nabonye nibatuba hafi”. Ruremesha
Ruremesha Emmanuel umtoza mukuru wa Musanze FC aganira n'abanyamakuru
Ruremesha Emmanuel umtoza mukuru wa Musanze FC atanga amabwiriza
Umukino wihutaga unarimo ishyaka
Muri uyu mukino, AS Muhanga yari mu rugo niyo yafunguye amazamu ku munota wa gatatu (3’) w’umukino gitsinzwe na Lulioshi Dieumerci. Iki gitego cyaje kwishyurwa na Bokota Labama ku munota wa 21’. Igitego cya kabiri cya FC Musanze cyatsinzwe na Nduwayezu Jean Paul bita Chouchou kuri penaliti yateye ku munota wa 72’ mbere yuko Gabiro Claude atera penaliti y’indi ku munota wa 84’. Igitego cya kabiri cya AS Muhanga cyatsinzwe na Fabien Nsengiyumva ku munota wa 88’.
Iradukunda Laurent ukina mu ruhande rw'ibumoso ugana imbere muri Musanze Fc
Majyambere Alype yakinnye iminota 90' mu mutima w'ubwugarizi
Gikamba Ismael (5) imbere ya Niyokwizera Celestin (5) myugariro wa AS Muhanga ufite umupira
Abasifuzi b'umukino
Imurora Japhet kapiteni wa Fc Musanze
Nduwayo Valeur ukina hagati muri FC Musanze
Ishimwe Ali umutoza w'abanyezamu ba AS Muhanga
Imurora Japhet ku mupira
Ruboneka Jean Bosco wa AS Muhanga agenzura umupira
Gikamba Ismael asimbuwe
Mugenzi Cedric asohoka mu kibuga asimbuwe
Mugenzi Cedric bita Ramires undi mukinnyi mushya muri Musanze FC
Niyonzima Jean Paul bita Robinho ku mupira nyuma yo kuva muri Police FC
Tuyisenge Pekeake bita Pekinho wahoze ari kapiteni wa Miroplast Fc
Mazimpaka Andre ubu niwe nimero ya mbere muri FC Musanze
Gikamba Ismael ku mupira yitozanya na bagenzi be
Nyuma y'umukino abatoza barimo Ruremesha Emmanuel, Bisengimana Justin (Sunrise FC), Mbusa Kombi Billy (Musanze FC) na Muhabura Rajab (Musanze Fc) baganira
PHOTOS:Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO