Umukino wahuje Rayon Sports na Gormahia FC, ukabera kuri Stade de Kigali kuva saa kumi n'ebyiri z'umugoroba (18h00’), urangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Gormahia FC yafunguye amazamu ku munota wa cyenda (9') ku gitego cyatsinzwe na Kagere Meddie. Iki gitego cyaje kwishyurwa na Eric Rutanga Alba ku munota wa 22' kuri coup franc yateye ikagana mu izamu. Igice cya mbere cyaranzwe n'imvura nyinshi ariko umukino wakomeje. Gormahia FC bari gukina umukino ubona ko bamenyeranye cyane hagati ugana imbere ahari Jacques Tuyisenge na Kagere Meddie. Umukino urangiye amakipe yombi anganya 1-1.
Abakinnyi 11 ku mpande zombi:
Rayon Sports XI:Ndayishimiye Eric Bakame (GK,1, C), Mugabo Gabriel 2, Eric Rutanga 3, Muhire Kevin 8, Usengimana Faustin 15, Nyandwi Saddam 16, Shaban Hussein Tchabalala 11, Mukunzi Yannick 6, Mutsinzi Ange Jimmy 5, Christ Mbondy 9 na Ismaila Diarra 20
Goramahia FC XI:Boniface Oluoch Otieno (GK,29), Walusimbi Geofrey 2, Francis Kahata Nyambura 8, Jacques Tuyisenge 9, Onyango Joash Achieng 12, Haron Shakava (18, C), Ernest Kasia Wendo 20, Medddie Kagere 22, George Odhiambo Ogutu 25, Philemon Omondi Otieno 26 na Humphrey Mieno Ochieng 26
Saa saba abantu bari batonze umurongo
Imyanya y'icyubahiro saa munani yari iteguye neza
Ikibuga cya sitade ya Kigali
AMAFOTO: Saddam Mihigo-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO