RFL
Kigali

APR FC yafashe umyanya wa kabiri inyagiye Kiyovu Sport-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/05/2018 18:20
1


Ikipe ya APR FC yafashe umwanya wa kabiri nyuma yo kunyagira Kiyovu Sport ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona waberaga kuri sitade ya Kigali. Issa Bigirimana, Hakizimana Muhadji na Aimable Nsabimana ni bo batsindiye APR FC yahise igira amanota 37.



APR FC yafunguriwe amazamu na Nsabimana Aimable ku munota wa 16’ n’umutwe ku mupira yahawe na Bizimana Djihad. Issa Bigirimana yongeramo ikindi ku munota wa 51’ ku mupira yahawe na Imanishimwe Emmanuel mu gihe Hakizimana Muhadjili yashyizemo agashingura cumu ku munota wa 71’.

Kiyovu Sport itari ifite Mugheni Kakule Fabrice yagiye mu kibuga n’ubundi ubona ishobora kuza kugorwa n’umukino cyane hagati mu kibuga kuko APR FC bari bagaruye Bizimana Djihad uherutse gusinya muri Weansland Beveren mu Bubiligi.

Ibi byaje gutuma ikipe ya Kiyovu Sport igira ikibazo cyo gusatirirwa cyane bigeza ku munota wa 16’ubwo Bizimana Djihad yazamukanaga umupira akawuha Nsabimana Aimable wari wageze hafi y’izamu ahita yinjiza igitego.

Nsabimana Aimabel niwe wafunguye amazamu

Nsabimana Aimabel niwe wafunguye amazamu ku munota wa 16'

Bizimana Djihad yari yagarutse

Bizimana Djihad yari yagarutse

Kiyovu Sport nayo mu gice cya mbere imaze kwinjinzwa igitego yabaye nk’aho ikangutse kuko yasatiriye ikabona koruneri enye (4) kuri imwe (1) ya APR FC mu minota 45’. APR Fc ni nabwo yatangiye kugwiza amakosa kukoyakoze amakosa icyenda (9) kuri atanu ya Kiyovu Sport yagumanye umupira ku kigero cya 52% kuri 48% ya APR FC yari mu rugo.

Mu gice cya kabiri nibwo Cassa Mbungo Andre yahise akora impinduka akuramo Twagirimana Innocent bita Kavatiri shyiramo Nizeyimana Claude bita Rutsiro. Icyo gihe Moustapha Francis yahise ajya imbere ahagana ibumoso, Nizeyimana Claude ahita ajya gukinana na Nganou Alex mu busatirizi, bityo urundi ruhande rujyaho Nizeyimana Djuma.

Nyuma y’iminota itandatu (51’) gusa nibwo APR F yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Issa Bigirimana ku mupira yari ahawe na Emmanuel Imanishimwe myugariro wari wizamukiye ava inyuma akinjirana Uwihoreye Jean Paul ukina inyuma ahagana iburyo muri Kiyovu Sport.

APR FC yaje gukora impinduka bakuramo Ngabonziza Albert wakinaga inyuma iburyo , bashyiramo Rukundo Denis. Hakizimana Muhadjili yahise abona igitego ku munota wa 71’ w’umukino. Nshuti Dominique Savio yasimbuye Iranzi Jean Claude ku munota wa 81'. Buregeya Prince Aldo yinjiye ku munota wa 86' asimbuye Hakizimana Muhadjili.

Undi mukino wabaye kuri uyu wa Kane, Farouk Ruhinda Saifi na Anicet Muhire bafashije Bugesera Fc gutsinda Miroplast FC ibitego 2-0 mu mukino waberaga i Nyamata.

APR FC irajya ku mwanya wa kabiri n’amanota 37 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona iri gukinwa ku munsi wayo wa 19. AS Kigali iraba iryamye ku mwanya wa mbere n’amanota 38. Rayon Sports ni iya gatatu n'amanota 35. Kiyovu Sport ni iya kane na 32 naho Etincelles FC ni iya 5 na 30.

 Abakinnyi babanje mu kibuga:

APR FC XI: Kimenyi Yves (GK, 21), Ngabonziza Albert 3, Imanishimwe Emmanuel 24, Rugwiro Herve 4, Nsabimana Aimable 13, Nshimiyimana Amran 5, Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (C,7), Bizimana Djihad 8, Hakizimana Muhadjili 10, Iranzi Jean Claude 12 na Issa Bigirimana 26

SC Kiyovu XI: Ndoli Jean Claude (GK, 19), Uwihoreye Jean Paul 3, Ahoyikuye Jean Paul 4, Twagirimana Innocent 7, Uwineza Aime Placide 18, Nganou Alex Russel 25, Ngirimana Alex (C, 15), Rachid Kalisa 8, Nizeyimana Djuma 9 na Moustapha Francis 10.

 Abakinnyi basuhuzanya

Abakinnyi basuhuzanya

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC

11 ba Kiyovu Sport babanje  mu kibuga

11 ba Kiyovu Sport babanje  mu kibuga

11 ba APR FC babanje mu kibuga

11 ba APR FC babanje mu kibuga

Uko umunsi wa 19 wa shampiyona uteye:

Kuwa Kabiri tariki ya 1 Gicurasi 2018

-Police FC 2-2 Musanze FC 

-Kirehe 1-1 Rayon Sports

-Mukura Victory Sport 0-2 Amagaju FC 

Kuwa Gatatu tariki 2 Gicurasi 2018

-Gicumbi FC 0-1 AS Kigali  

-Espoir FC 0-0 FC Marines  

 -Etincelles FC 2-1 Sunrise FC  

Kuwa Kane tariki 3 Gicurasi 2018

-APR FC 3-0 Kiyovu Sport  

-Bugesera FC 2-0 Miroplast FC  

Twagirimana Innocent niwe wasigaye mu bakinnyi 20 bari mu mwiherero

Twagirimana Innocent yabanje mu kibuga asimnburwa na Nizeyimana Claude

Twagirimana Innocent yabanje mu kibuga asimnburwa na Nizeyimana Claude

Abakinnyi ba Police FC bareba umukino

Abakinnyi ba Police FC bareba umukino 

Ikipe y'igihugu Amavubi U20 yitegura Zambia

Ikipe y'igihugu Amavubi U20 yitegura Zambia 

Bizimana Djihad iyo ari mu kibuga APR Fc iba itekanye

Bizimana Djihad iyo ari mu kibuga APR Fc iba itekanye

Nizeyimana Djuma ahanganye na Rugwiro Herve

Nizeyimana Djuma ahanganye na Rugwiro Herve 

Abafana ba APR FC baraye nesa

Abafana ba APR FC baraye neza  

Ngabonziza Albert umwe mu bakinnyi bafite ubunanaribonye muri APR FC yaje gusimburwa na Rukundo Denis

Ngabonziza Albert umwe mu bakinnyi bafite ubunanaribonye muri APR FC yaje gusimburwa na Rukundo Denis 

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy abuzwa amahoro na Nizeyimana Djuma

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy abuzwa amahoro na Nizeyimana Djuma

Igice cy'abafana na Kiyovu Sport

Igice cy'abafana na Kiyovu Sport

Hakizimana Muhadjili ashima Imana yamuhaye igitego

Hakizimana Muhadjili ashima Imana yamuhaye igitego

Rachid Kalisa uyu munsi yari umuyobozi wo hagati ha KIyovu Sport ntabwo byakunze ko babona amanota

Rachid Kalisa uyu munsi yari umuyobozi wo hagati ha Kiyovu Sport ntabwo byakunze ko babona amanota

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rayon5 years ago
    Erega kiyovu itegura Rayon Sport gusa ubundi championat yabo ikaba irarangiye





Inyarwanda BACKGROUND