Rayon Sports yanyagiye Bugesera FC ibitego 5-0 mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Mata 2018. Shaban Hussein Tchabalala yatsinze ibitego bitatu mu mukino (13’, 18’, 70’). Rayon Sports iraba yicaye ku mwanya wa 2 muri shampiyona.
Shaban Hussein Tchabalala yujuje ibitego bitatu (hat-trick) mu mukino mu minota 70’ (13’, 18’ na 70’). Ibindi byari bimaze gutsindwa na Ismaila Diarra muri iyo minota (5', 59'). Bugesera FC basoje umukino ari abakinnyi icumi (10) kuko Niyonkuru Radjou yahaboneye ikarita itukura yabyawe n'amakarita abiri y'umuhondo yabonye mu mukino.
Shaban Hussein Tchabalala yatahanye umupira bakinnye
Igice cya mbere cyatangiye ubona abakinnyi ba Bugesera FC bakina ariko ukabona barasigamo umwanya munini hagati y’umuntu wabo ufite umupira n’abo ashobora kuba yahereza. Ibi byatumye Ismaila Diarra abona umwanya munini wo gucamo yirukankana umupira ahita areba mu izamu ku munota wa gatanu (5’).
Hari hasigaye uruhare rwa Shaban Hussein Tchabalala ku munota wa 13’ kugira ngo arebe mu izamu mbere yuko yiyongeza ku munota wa 18’ ubwo yateraga penaliti yari iturutse ku ikosa Niyonkuru Radjou yakoreye kuri Muhire Kevin ageze mu rubuga rw’amahina. Igitego cya kane cya Rayon Sports cyatsinzwe na Ismaila Diarra ku munota wa 59’ w’umukino. Shaban Hussein Tchabalala yaje kongeramo ikindi cyabaga icye cya gatatu (hat-trick) ku mnota wa 70' nyuma y'akazi gakomeye kakozwe na Ismaila Diarra.
Niyonkuru Radjou wanakiniye Rayon Sports na Kiyovu Sport yakoze ikosa ryabyaye penaliti ndetse banamwongeza ikarita y’umuhondo. Bugesera FC bakomeje gukina bashaka nibura igitego biciye ku bakinnyi nka Nzigamasabo Steven, Ssentongo Farouk Ruhinda Saifi na Binvenue Mugenzi ariko iminota 45’ y’igice cya mbere irangira nta mpinduka zibaye. Muri uku gushaka igitego ni bwo bateye koruneri eshanu (5) kuri imwe (1) ya Rayon Sports mu minota 45’.
Ismaila Diarra 20 yagarutse mu bihe byo gutsinda
Muri iki gice kandi, Rayon Sports bakoze amakosa 13 kuri 1 rya Bugesera FC yari hanze. Rayon Sports yateye amashoti atanu (5) agana mu izamu abyara ibitego bitatu (3) kuri atatu ya (3) Bugesera FC.
Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, Ivan Minaert yakuyemo Mugisha Francois Master ashyiramo Mwiseneza Djamal mbere y'uko Christ Mbondy asimbura Muhire Kevin. Christ Mbondy usanzwe ari rutahizamu yahise atangira gukina hagati mu kibuga afatanya na Eric Rutanga Alba nawe usanzwe ari myugariro. Mugabo Gabriel Gaby yasimbuwe na Habimana Yussuf Nani ku munota wa 62’ ubwo bari bamaze kuzuza ibitego bine (4).
Nyuma, Bugesera FC bakoze impinduka bakuramo Guindo Abdallah binjiza Ntijyinama Patrick ari nabwo bahise binjizwa igitego cya gatanu (5) ku munota wa 70' w'umukino.
APR FC irakomeza kuyobora urutonde (Kuko yatsinze Rayon Sports mu mikino ibanza) rwa shampiyona n’amanota 34 n’ibitego 17 izigamye mu mikino 17 imaze gukina dore ko inafitanye umukino na AS Kigali kuri iki Cyumweru bakina umunsi wa 18.
Bugesera FC yakomeje gukinira mu ideni ari nako bakuramo Rucogoza Djihad agasimburwa na Muhire Anicet naho Ntijyinama Patrick asimbura Guindo Abdallah. Ntwari Jacques yaje guhabwa ikarita y'umuhondo azira ikosa yakoreye kuri Shaban Hussein Tchabalala, umukino urangira utyo.
Rayon Sports irafata umwanya wa kabiri n’amanota 34 imaze kugwiza mu mikino 17 imaze gukina dore ko ifite umukino w’ikirarane itarakina na AS Kigali.
Abafana ba Rayon Sports bashimye Ivan Minaert aho abagejeje mu gihe gito
11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
11 ba Bugesera FC babanje mu kibuga
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Rayon Sports XI:Ndayishimiye Eric Bakame (GK, 1, C), Mutsinzi Ange Jimmy 5, Nyandwi Sadam 16, Mugisha Francois Master 25, Manzi Thierry 4, Muhire Kevin 8, Mugabo Gabriel 2, Eric Rutanga Alba 3, Irambona Eric Gisa 17, Ismaila Diarra 20 na Shaban Hussein Tchabalala 11.
Bugesera FC XI: Nsabimana Jean de Dieu (GK, 20), Uwacu Jean Bosco 16, Tubane James 6, Rucogoza Aimable Mambo 2, Niyonkuru Radjou 12, Rucogoza Djihad 4, Ntwari Jacques 23, Nzigamasabo Steven (C, 8), Guindo Abdallah 11, Ssentongo Farouk Ruhinda Saifi 10 na Mugenzi Bienvenue 14
Abafana ba Rayon Sports
Umukino warebwe n'abatoza batandukanye
Niyonkuru Radjou yahaboneye ikarita itukura
Mbere gato yuko batera koruneri
Kwizera Pierrot, Nahimana Shassir na Asman
Farouk Ruhinda Saifi Ssentongo ashaka inzira kwa Mutsinzi Ange
Umunsi wa 18 wa shampiyona 2017-2018:
Kuwa Gatanu tariki 27 Mata 2018
FT: Kiyovu Sport 2-0 Miroplast Fc
Kuwa Gatandatu tariki 28 Mata 2018
-Mukura Victory Sport vs Etincelles FC (Ntiwabaye)
-Amagaju FC 0-1 Police FC
-Rayon Sports 5-0 Bugesera FC
-FC Musanze 1-2 Kirehe FC
Ku Cyumweru tariki 29 Mata 2018
-AS Kigali FC vs APR FC (Stade de Kigali, 15h30’)
-FC Marines vs Gicumbi FC (Stade Umuganda, 15h30’)
-Sunrise FC vs Espoir FC (Nyagatare, 15h30’)
Muhire Kevin na Nzigamasabo Steven
Nsabimana Jean de Dieu bita Shawulin umunyezamu Bugesera FC yaguze muri Pepinieres FC yinjijwe ibitego 5
Abatoza ba Rayon Sports ubwo bari basoje akazi
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO