Ikipe ya Rayon Sports igomba kwakira Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona, umukino bagiye gukina bibuka ko umukino ubanza batsindiwe i Bugesera igitego 1-0. Mu bakinnyi 11 ba Rayon Sports babanza mu kibuga harimo impinduka yaba amazina n’imyanya.
Muri izi mpinduka, Eric Rutanga Alba araza kuba akina mu myanya y’abataha izamu kuko ara akina ibumoso agana imbere naho Eric Irambona Gisa abe akina inyuma ye ibumoso. Ndayishimiye Eric Bakame yagarutse mu izamu.
Mugisha Francois Master utarabanjemo bakina na Etincelles FC araba ari muri 11 afatanya na Muhire Kevin hagati mu kibuga. Mu bwugarizi naho habayemo impinduka kuko Manzi Thierry araba afatanya na Mugabo Gabriel mu gihe Usengimana Faustin afite akabazo gato.
11 ba Rayon Sports babanza mu kibuga:
Ndayishimiye Eric Bakame (GK, 1, C), Mutsinzi Ange Jimmy 5, Nyandwi Sadam 16, Mugisha Francois Master 25, Manzi Thierry 4, Muhire Kevin 8, Mugabo Gabriel 2, Eric Rutanga Alba 3, Irambona Eric Gisa 17, Ismaila Diarra 20 na Shaban Hussein Tchabalala 11.
11 ba Bugesera FC babanza mu kibuga:
Nsabimana Jean de Dieu (GK, 20), Uwacu Jean Bosco 16, Tubane James 6, Rucogoza Aimable Mambo 2, Niyonkuru Radjou 12, Rucogoza Djihad 4, Ntwari Jacques 23, Nzigamasabo Steven (C, 8), Guindo Abdallah 11, Ssentongo Farouk Ruhinda Saifi 10 na Mugenzi Bienvenue 14
Ivan Minaert Umutoza mukuru wa Rayon Sports mu kibuga cya sitade ya Kigali asuzuma neza uko bihagaze
Lomami Marcel muri iyi minsi ari gukora nk'umutoza wungirije
Abakinnyi ba Rayon Sports babanje gutembera ikibuga bananura imitsi
Abakobwa ba Rayon Sports bari gutanga amatike no kwereka abantu aho bicara (Protocol)
Nyandwi Saddam myugariro w'iburyo muri Rayon Sports
Ikibuga umukino ugomba kuberaho
Nyaminani Isabelle ufata amashusho kuri Azam TV yahageze saa sita (12h00')
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO