Ikipe ya APR FC yasezerewe na Djoliba AC mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe by'ibihugu nyuma yuko amakipe yombi anganya igiteranyo cy'ibitego 2-2. Bizimana Djihad na Nshuti Innocent nibo batsindiye APR FC.
N'ubwo ikipe ya APR FC yatsinze ibitego 2-1, yaje kugongwa no kuba yaratsinzwe igitego 1-0 mu mukino ubanza ndetse bakaza kuyibonamo igitego mu rugo, ibi byasabaga ko APR FC itsinda ibitego 3-1. Ikipe ya APR FC yatsindiwe na Bizimana Djihad ku munota wa 19', igitego cyaje cyishyura icyari cyatsinzwe na Siaka Bagayoko ku munota wa 9'.
Igitego cya kabiri cya APR FC cyatsinzwe na Nshuti Innocent ku munota wa 75' w'umukino nyuma y'uko yari yinjiye asimbura Nshuti Dominique Savio ku munota wa 48' w'umukino. Bizimana Djihad yahise yuzuza ibitego bine (4) muri iyi mikino kuko Anse Reunion FC yayitsinze ibitego bitatu (hat-trick).
Djoiliba AC nibo bafunguye amazamu
Byari ibyishimo kuri Djoliba AC i Kigali
Ntaribi Steven (30) umunyezamu wa gatatu wa APR FC yihanganisha Nshuti Innocent watsinze igitego ku munota wa 75'
Nshuti Innocent yatsinze igitego cya mbere mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe y'intyoza
Ikipe ya APR FC yatangiye umukino ubona irwana no gusatira izamu ariko bibagirwa kwizigama binjizwa igitego hakiri kare. Mu minota ya nyuma y'igitego, ni bwo bisuganyije barishyura ariko ubona ko Djoliba AC bafite gahunda yo gutinza umukino biciye kuri Adama Keita umunyezamu w'iyi kipe wagiye yihanizwa kenshi.
Mu gice cya kabiri, Petrovic na Jimmy Mulisa bahise bakuramo Nshuti Dominique Savio bashyiramo Nshuti Innocent muri gahunda yo gukomeza ubusatirizi. 75' Nshuti Innocent winjiye asimbura Nshuti Dominique Savio yabonye igitego nyuma y'uko abasatira ba APR FC ari bakoze igikorwa cyo kubuza amahoro abugarira ba Djoliba AC. Iki gitego cyaje nyuma yuko Adama Keita umunyezamu wa Djoliba yari amaze guhabwa ikarita y'umuhondo.
Bizimana Djihad (8) na Iranzi Jean Claude (12) bibaza ibibaye
Buteera Andrew (20) ntabwo yakinnye mu gihe Issa Bigirimana (26) yasimbuwe na Sekamana Maxime
Djoliba AC yari ifite abakunzi muri sitade Amahoro
Seydou Diallo kapiteni wa Djoliba AC ashimira abafana
Abayobozi ba Djoliba AC bishimira i Kigali
Sekamana Maxime yasimbuye Issa Bigirimana
Ingabo zamugariye ku rugamba ..bafana APR FC
Abatoza ba APR FC bageze aho bakorera rimwe
Ubwo Nshuti Innocent yari amaze kubona igitego
Kayiranga Vedaste visi perezida wa FERWAFA yereka abandi ibiri kuba
Bizimana Djihad (8) yitanze mu buryo bushoboka
Adama Keita umunyezamu wa Djoliba AC yatindije umukino mu buryo bushoboka
Abasimbura ba APR FC
Kimenyi Yves umunyezamu wa APR FC yipima ko areshya n'izamu
Nshuti Innocent yinjiye asimbura Nshuti Dominique Savio
Umukino wasabaga imibare myinshi
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC atemberana umupira
Rugwiro Herve yugarira
Cheikh Niang (18) watsinze igitego i Bamako yagombaga gufatwa
Bizimana Djihad ku mupira azamuka agana izamu
Mbere gato yuko batera koruneri
Nshuti Dominique Savio yiruka ku mupira
Ombolenga Fitina ku mupira akurikiwe
Ombolenga Fitina yurirwa na Siaka Bagayoko wanatsinze igitego
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC ashaka aho yatanga umupira
Nshuti Dominique Savio bamugerageje mu mpande zose zigana imbere babona ni uwo gusimburwa
Ombolenga Fitina niwe mukinnyi mu bakina mu mbavu z'ikibuga watanze imipira itembera imbere y'izamu (Centres)
Iranzi Jean Claude ku mupira ashaka aho yawunyuza kuko Siaka Bagayoko yari amuriho
Abakinnyi ba APR FC bajya inama
Myugariro Nsabimana Aimable (Ibumoso) n'umunyezamu Ntaribi Steven (Ibumoso) ntabwo bakinnye
Abafana b'abanyarwanda bazwiho gufana igitego iyo kibuze baricara
Hakizimana Muhadjili ashaka umupira
Bizimana Djihad (8) niwe wishyuye iki gitego ku munota wa 19'
Amakipe asohoka mu rwambariro
Abakinnyi basuhuzanya
11 ba Djoliba AC babanje mu kibuga
11 ba APR FC babanje mu kibuga
Abakinnyi babanje mu kibuga:
APR FC: Kimenyi Yves, Rugwiro Herve, Mugiraneza Jean Baptiste, Bizimana Djihad, Hakizimana Muhadjili, Iranzi Jean Claude, Buregeya Prince Aldo, Imanishimwe Emmanuel, Ombolenga Fitina, Bigirimana Issa na Nshuti Dominique Savio.
Djoliba AC: Adama Keita (GK), Siaka Bgayoko, Emile Kone, Aboulaye Diaby, Mamoutou Kouyate, Oumar Kida, Mamadou Cisse, Seydou Diallo (C), Naby Soumah, Cheikh Niang na Boubacar Traore.
Abasifuzi n'abakapiteni
REBA HANO MU NCAMAKE UKO UYU MUKINO WAGENZE
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
VIDEO: Niyonkuru Eric-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO