RFL
Kigali

PEACE CUP2018: Police FC bakoze imyitozo ya nyuma bitegura Kirehe FC, Seninga agaragaza abakinnyi 11 azabanza mu kibuga-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/02/2018 14:04
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2018 ni bwo ikipe ya Police FC yakoraga imyitozo ya nyuma yitegura umukino wo kwishyura bafitanye na Kirehe FC baheruka gutsinda ibitego 2-1 mu mikino y’igikombe cy’Amahoro 2018.



Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC yavuze ko muri uyu mukino wo kwishyura azaba ashaka kubona igitego hakiri kare kugira ngo igice kinini cy’umukino bizaborohere kuba bakina bisanzuye.

Mu buryo bwo kugora Kirehe FC, uyu mutoza avuga ko azafungura hagati agakoresha abakinnyi babiri bazakina bazamukana imipira bitandukanye nuko bakinnye mu mukino ubanza aho batangiye bakoresha abakinnyi batatu bazaka kuba bane mu gice cya kabiri. Seninga Innocent yagize ati:

Navuga ko muri uyu mukino nzaba nshaka gusatira cyane kugira ngo byibura mbone igitego hakiri kare kugira ngo mbahe ideni ryo kuba basabwa ibitego byinshi (Kirehe FC), bityo nzagenzure umukino. Ntabwo nzafunga cyane rero, nzafungura umukino, nzakina umukino usatira cyane nshaka ibitego ubundi dukine umukino wacu usanzwe.

Abakinnyi 11 ba Police FC bagomba kuzabanza mu kibuga kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2018 bisobanura na Kirehe FC barimo; Bwanakweli Emmanuel (GK, 27), Manishimwe Yves 22, Muvandimwe Jean Marie Vianney 12, Habimana Hussein 20, Patrick Umwungeri (C-5), Nizeyimana Mirafa 4, Eric Ngendahimana 24, Mico Justin 8, Usabimana Olivier 19, Ndayishimiye Antoine Dominique 14 na Biramahire Abeddy 23.

Abakinnyi bazabanza mu kibuga

Abakinnyi bazabanza mu kibuga 

Uva ibumoso: Nzarora Marcel wakoze imyitozo micye, Ndayishimiye Celestin watangiye imyitozo yo kwiruka na Nduwayo Danny Bariteze urwaye

Uva ibumoso: Nzarora Marcel wakoze imyitozo micye, Ndayishimiye Celestin watangiye imyitozo yo kwiruka na Nduwayo Danny Bariteze urwaye 

Nzarora Marcel usanzwe abanza mu izamu ntabwo ameze neza ijana ku ijana

Nzarora Marcel usanzwe abanza mu izamu ntabwo ameze neza ijana ku ijana

Uva ibumoso: Songa Isaie, Niyonzima Jean Paul, Mushimiyimana Mohammed na Muzerwa Amin abakinnyi bageze muri Police FC bavuye muri AS Kigali

Uva ibumoso: Songa Isaie, Niyonzima Jean Paul, Mushimiyimana Mohammed na Muzerwa Amin abakinnyi bageze muri Police FC bavuye muri AS Kigali 

Ndayishimiye Antoine Dominique (14) ku mupira

Ndayishimiye Antoine Dominique (14) ku mupira 

Nizeyimana Mirafa umwe mu bakinnyi badasimburwa muri Police FC

Nizeyimana Mirafa umwe mu bakinnyi badasimburwa muri Police FC

Seninga Innoceny avugana n'abakinnyi bazabanza mu kibuga

Seninga Innocent avugana n'abakinnyi bazabanza mu kibuga

Imyitozo yakozwe kuri uyu wa Kabiri wabonaga batangira basa naho abakinnyi bibutswa gahunda yo gutsinda ibitego bibyawe n’imipira iteretse iva mu mpande izamuwe n’abakina inyuma cyane ibumoso n’iburyo (Centres).

Nyuma ni bwo batangiye gahunda y’indi (Session) yo gukoresha cyane abakinnyi bazabanza mu kibuga aho wasangaga bakina basabwa gutsinda ibitego nyuma yo guhanahana inshuro nyinshi bashaka inzira bameneramo kuko bakiniraga mu mwanya muto wabaga urimo abakinnyi bandi bashaka kubambura umupira. Seninga Innoceny yavuze ko imyitozo yagenze neza muri rusange. Mu magambo ye yagize ati:

Imyitozo yagenze neza, abakinnyi bamwe hari n’abagarutse batari babonetse ku mukino ubanza barimo nka Isaie (Songa) , Fabrice (Twagizimana) n’abandi bagarutse. Navuga ko ikipe muri rusange iteguye neza na morale irahari kuko duheruka gutsinda ariko ntabwo tugomba kwirara kuko tuzahura n’ikipe iheruka gutsindwa muri shampiyona, irashaka kwihagararaho ngo ibe yabona uko ikomeza mu kindi cyiciro.

Mu makuru ajyanye n’abakinnyi bafite imvune n’indwara zitandukanye n’abataramera neza ku buryo bakina umukino nyirizina (Team News), Police FC kuri ubu izakina idafite Ndayishimiye Celestin umaze iminsi ababara imbavu ariko akaba yatangiye imyitozo yo kwiruka, Iradukunda Jean Bertrand biteganyijwe ko agomba guhura na dogiteri akamwanzurira niba agonba kubagwa, Songa Isaie nawe ntabwo araba neza 100% nubwo yakoze imyitozo, Ishimwe Issa Zappy nawe amaze iminsi arwaye ariko yatangiye imyitozo na Nduwayo Danny Bariteze umunyezamu urwaye indwara idakanganye.

Seninga Innocent yavuze ko kuri uyu mukino azafungura hagati bagakina kuko ashaka ibitego

Seninga Innocent yavuze ko kuri uyu mukino azafungura hagati bagakina kuko ashaka ibitego bitandukanye nuko yakinnye i Nyakarambi 

Songa Isaie agerageza ishoti

Songa Isaie agerageza ishoti

Neza Anderson amaze gukira neza

Neza Anderson amaze gukira neza nyuma y'igihe kinini ari hanze y'abakinnyi 18

Biramahire Abeddy atera ishoti rigana mu izamu

Biramahire Abeddy atera ishoti rigana mu izamu 

Muvandimwe Jean Marie Vianney bita Kurzawa akata umupira

Muvandimwe Jean Marie Vianney bita Kurzawa akata umupira

Twagizimana Fabrice bita Ndikukazi kuri ubu ari mu bakinnyi 18 bazahura na Kirehe FC

Twagizimana Fabrice bita Ndikukazi kuri ubu ari mu bakinnyi 18 bazahura na Kirehe FC

Mico Justin ku mukino wa Kirehe FC agomba kuba akina inyuma ya Biramahire Abeddy

Mico Justin ku mukino wa Kirehe FC agomba kuba akina inyuma ya Biramahire Abeddy

Mucyo Silas bita Kennedy ntabwo aba ari agafu k'imvugwa rimwe mu myitozo

Mucyo Silas bita Kennedy ntabwo aba ari agafu k'imvugwa rimwe mu myitozo

Mu gutera penaliti, Bwanakweli Emmanuel yayiteye Nzarora Marcel ayiukuramo biba ngombwa ko abandi bakinnyi bamumwaza bya kivandimwe

Mu gutera penaliti, Bwanakweli Emmanuel yayiteye Nzarora Marcel ayikuramo biba ngombwa ko abandi bakinnyi bamumwaza bya kivandimwe

Nzarora Marcel  nawe yateye penaliti

Nzarora Marcel nawe yateye penaliti

Habimana Hussein bita Eto'O agaramye nyuma y'imyitozo

Habimana Hussein bita Eto'O agaramye nyuma y'imyitozo

Niyonzima Jean Paul bita Robinho ku mupira

Niyonzima Jean Paul bita Robinho ku mupira atera penaliti

Mico Justin yitoza penaliti

Mico Justin yitoza penaliti

Bisengimana Justin umutoza wungirije muri Police FC hano yari hagati ya Muvandimwe Jean Marie Vianney (12) na Muhinda Bryan bita Tiago (15)

Bisengimana Justin umutoza wungirije muri Police FC hano yari hagati ya Muvandimwe Jean Marie Vianney (12) na Muhinda Bryan bita Tiago (15)

Ubwo imyitozo yari itangiye

Ubwo imyitozo yari itangiye 

Seninga Innocent  umutoza mukuru wa Police FC asoma urutonde rw'abakinnyi azitabaza ahura na KIrehe FC

Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC asoma urutonde rw'abakinnyi azitabaza ahura na Kirehe FC

Dore uko amakipe azahura:

 Kuwa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2018

-Espoir Fc vs Sorwathe Fc (Rusizi, 15:30)

-Amagaju Fc vs Rwamagana Fc (Nyagisenyi, 15:30)

-AS Kigali vs Gasabo United (Stade de Kigali, 15:30)

-Marines Fc vs Intare Fc (Stade Umuganda, 15:30)

-Bugesera Fc vs Unity Fc (Bugesera, 15:30)

-Police Fc vs Kirehe Fc (Kicukiro, 15:30)

-Musanze Fc vs Heroes Fc (Stade Ubworoherane, 15:30)

-SC Kiyovu vs Esperance Fc (Mumena, 15:30)

-Mukura VS vs Hope Fc (Stade Huye, 15:30)

Kuwa Kane tariki 22 Gashyantare 2018

-Gicumbi Fc vs Pepiniere Fc (Gicumbi, 15:30)

-AS Muhanga vs Vision Fc (Stade Muhanga, 15:30)

-Etincelles Fc vs Etoile de l’est (Stade Umuganda, 15:30)

-Sunrise Fc vs Miroplast Fc (Stade Mironko, 15:30)

-La Jeunesse vs United Stars (Stade Mumena, 15:30)

Umukino ubanza Police FC yatsinze Kirehe FC ibitego 2-1

Umukino ubanza Police FC yatsinze Kirehe FC ibitego 2-1

Dore uko imikino ibanza yagenze:

-Giticyinyoni SC 1-4 APR Fc

-Rwamagana City Fc 1-1 Amagaju Fc

-Gasabo United 0-2 AS Kigali

-Unity Fc 0-0 Bugesera Fc

-Kirehe Fc 1-2 Police Fc

-Heroes Fc 0-4 Musanze Fc

-Esperance Fc 2-6 SC Kiyovu

-Sorwathe Fc 0-1 Espoir Fc

-Aspor Fc 0-5 Rayon Sports

-Intare Fc 1-2 Marines Fc

-Pepiniere Fc 2-1 Gicumbi Fc

-Hope Fc 0-0 Mukura VS

-Vision Fc 1-1 AS Muhanga

-Etoile de l’est Fc 0-1 Etincelles Fc

-Miroplast Fc 0-0 Sunrise Fc

-United Stars 0-0 La Jeunesse

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND